skol
fortebet

Umwana tubana mu rugo antera irari kwifata byananiye- Nkore iki?

Yanditswe: Sunday 24, Dec 2017

Sponsored Ad

skol

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa yatwandikiye yifuza ko mu mugira inama ku kibazo cyo kuba amaze imyaka itatu atabana n’umugore ariko muri iyo myaka yose akaba yarifashe bihagije gusa kuri ubu ngo byatangiye kumushobera kubera umwana babana mu rugo.
Yaranditse ati "Muraho, ntimushyire mubitangaza imyirondoro yanjye. Mfite ikibazo cy’uko ntabana n’umugore wanjye hashize imyaka itatu sinjya hanze gushaka uwo dukorana sex/turyamana ariko numva mbishaka nkihangana. Ikibazo ariko ni uko (...)

Sponsored Ad

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa yatwandikiye yifuza ko mu mugira inama ku kibazo cyo kuba amaze imyaka itatu atabana n’umugore ariko muri iyo myaka yose akaba yarifashe bihagije gusa kuri ubu ngo byatangiye kumushobera kubera umwana babana mu rugo.

Yaranditse ati "Muraho, ntimushyire mubitangaza imyirondoro yanjye. Mfite ikibazo cy’uko ntabana n’umugore wanjye hashize imyaka itatu sinjya hanze gushaka uwo dukorana sex/turyamana ariko numva mbishaka nkihangana. Ikibazo ariko ni uko hari umwana w’umukobwa uba mu rugo wahakuriye bikaba biri kunanira kwihangana ndi kumureba nkumva namusaba ko turyamana. Nkore iki? Kuba ntabana nuwo twashakanye byaturutse ku mpamvu twembi tutagizemo uruhare! Kandi uwo mwana ni mwene wabo! Mwirukane!?? Mumbwire"!!!

Ibitekerezo

  • Imyaka itatu utabana n’umugore ukabasha gutegeka umuburi wawe ni ubutwari bukomeye!Rero wabaye umugabo kandi umuntu yitwa intwari ariko anesheje urugamba arwana, wineshwa rero kuko waba uhinduye gukomera kwawe ubusa!Ikindi niba umwana yarakuriye imbere yawe ntaho ataniye n’umwana wawe uretse kuba atari amaraso yawe gusa!Nimujya gukora ibintu mujye mubanza mubyishyireho nimubona bibaye kuri mwe ntacyo byaba bitwaye mubone kwemerera umutima nama wanyu.Nonese uwo mwana ari uwawe undi mugabo mungana akabimukora ntacyo byaguhungabanyaho?Nonese uwo mwana we urabona akuze byo kumugira umugore?Nonese ubwo mwazakomeza kubana mutyo aho ubishakiye akaguha cyangwa waba umugize umugore burundu? Nonese niba adafite ababyeyi, Imana yo wumva izakubona gute niba wemera ko ibaho?Mbese niba n’ubundi wumva gusambana ubyemererwa kuki wangiza umwana kandi abakuru bahari wagiye gushaka abandi bafite irari nkawe mukisungana ariko utishe Urwanda rw’ejo!Mbese umwana wakubonaga nk’umubyeyi azakizwa n’iki icyo gikomere ahemukiwe n’uwo yabonaga nk’umubyeyi?Niba udatinya Imana, ntugire ubumuntu n’ubupfura bidukwiye nk’abanyarwanda basi tinya amategeko kuko yo ari clear ko "NTA GUSAMBANYA ABANA" KANDI NUBWO ABA IWAWE WAMUKANGISHA AGACECEKA ARIKO HAGIZE IKIMENYEKANA WAZABYICURIZA MURI GEREZA IMYAKA MYINSHI!Ndatekereza ko mubyo mvuze harimo igisubizo.

    Reka kwicira umwana ubuzima ihangane wo gere ushake cyangwa uge gushaka abandi Hanze .

    mwirukane atakugusha papa aho wambariye inkindi ukahambarira incocero.

    uwo mwana w’’umukobwa ntuzamwiteze , ese ko uvuga ngo umugore wawe kutabana nawe mwembi ntibyabaturutseho bivuze ko muzongera mukabana ? niba ari uko bimeze reka umwana ukomeze wihangane nibikunanira nabyo bibaho uzagende ushake undi mugore hanz ebarahari ujye ukorana nawe ibyo umubiri ushaka , niba umugore wawe atazagaruka icaza umwana umuganirize umubwire ko agomba kujya kuba muri bene wabo niba hari ibyo wamfashaga uzakomeze ubimufashe mutabana .. kuko niba ari umukobwa ukuze ntabwo uzabana nawe gutyo gusa ,, burya ntawabasha kuraza icyuma munyama .

    Zan umugorewaw ubikemur uko nguk!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa