skol
fortebet

APR FC ishobora kurekura abakinnyi 10 b’Abanyarwanda

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC iritegura kongera kurekurira rimwe abakinnyi benshi b’abanyarwanda biganjemo abatabona umwanya uhagije wo gukina.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko harimo ba myugariro Nzotanga Fils, Buregeya Prince na Placide Rwabuhihi hakaza Kwizera Alain Bacca, Mbonyumwami Thaiba, na Iradukunda Danny bivugwa ko azatizwa mu ikipe ya FC Marines.

Undi mukinnyi wasabye kuba yakwishakira indi kipe ni Nshimirimana Ismael bakunda kwita Pitchou gusa kugeza ubu ubuyobozi bwa APR FC bukaba butangaza ko nta munyamahanga biteguye kurekura mu bo baguze nk’uko uwahaye amakuru kiriya kinyamakuru abyemeza.

Ati: "Abanyamahanga twazanye ntabwo ari abakinnyi babi ndetse mu bo duteganya gutandukana na bo ntabwo barimo. Kereka tubonye ikipe ishaka kugira uwo igura tukabyumvikanaho ni bwo twamutanga. Kugeza ubu bose bazahaguma kuko bagifite amasezerano.

Mu bakinnyi b’abanyamahanga ikipe ya APR FC yari yaguze, urebye babiri ni bo bakinnye bihoraho, umunyezamu Pavel Ndzila na rutahizamu Victor Mbaoma. Abandi barimo Sharif Eldin Shibboub, Tadeo Lwanga na Pichou bagiye bitabazwa mu gihe Apam Bemol we yakinnye gake ahanini binatewe n’imvune, nubwo bivugwa ko ari we wari wahenze iyi kipe.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ikaba iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Aritz Lopez utoza Nouadhibou yo muri Mauritania, Julien Chevalier wa ASEC Mimosa na Adel Amrouche watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania n’u Burundi.

Biravugwa ko mu ntangiriro za Kamena iyi kipe izaba yabonye umutoza mushya usimbura Thierry Froger utazongererwa amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa