skol
fortebet

Abagabo bafite ibitsina bigoramye ngo bafite ibyago byinshi birimo uburwayi budakira

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Kugorama kw’igitsina cy’umugabo, abagabo kugira igitsina kigoramye aribyo bita Peyronie, ni indwara ifata igitsina cy’umugabo, aho usanga cyaragoramye ku buryo bukabije, ndetse bikaba rimwe na rimwe byamukururira n’izindi ngaruka mbi mu mikoreshereze yacyo.

Sponsored Ad

Mu binyamakuru bitandukanye byandika ku bijyanye n’ubuzima, ari naho twashoboye kuvana iyi nkuru, byemeza ko nta muntu uzi neza ikintu gitera iyi ndwara yo kugorama kw’igitsina cy’umugabo.

Abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bo batekereza ko iyi ndwara yaba iterwa n’impanuka ikabije yaba yageze ku gitsina, cyane cyane nko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe hakoresheje ingufu nyinshi cyane zikabije.

Bakomeza bavuga ko hari abagabo bamwe bagira ibitsina bigoramye ariko kugorama kwabyo bidaturutse kuri iyi ndwara ahubwo ugasanga ari ko bameze mu buryo bwa karemano. Ariko kandi ngo uko byaba bimeze kose, kugorama kw’igitsina cy’umugabo bitera ububabare bukabije mu gihe umugabo akora imibonano mpuzabitsina ndetse bigatuma igitsina cy’umugabo kigaragara nk’aho ari gito mu burebure nyamara atari ko bimeze. Ngo iyi ni yo mpamvu ituma abagabo bafite iki kibazo bashaka ubufasha kwa muganga kugira ngo barebe ko igitsina cyabo cyagororoka.

Iyi ndwara igaragazwa no kugorama bikabije kw’igitsina cy’umugabo, yavumbuwe bwa mbere n’umuganga uvura indwara zibagwa wo mu gihugu cy’ Ubufaransa witwaga Francois De La Peyronie, ahagana mu mwaka wa 1743, ari naho havuye izina bise iyi ndwara Peyronie.

Ni izihe ngaruka ziterwa n’iyi ndwara?

Mu ngaruka ziterwa n’iyi ndwara, abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bavugamo imbogamizi zikurikira:

Imikorere mibi y’igitsina mu bijyanye no gufata umurego
kwihina ndetse no gukomera bikabije kw’igitsina cy’umugabo
kwigunga bitewe no kutiyumva neza mu muryango.
Bakomeza bavuga kandi ko abaganga bamaze kubona uburyo butari ukubagwa bwo gukosora iki kibazo, uburyo bukoresha akantu kameze nk’insimburangingo bita extenseur du penis gatuma igitsina kigororoka, uburyo ngo bubasha gukosora iki kibazo ku rugero ruri hagati ya 40% na 70%.

Dr. Wendy, mu bushakashatsi yakoze, avuga ko ku bagabo bafite igitsina kigoramye, byaba ari karemano cyangwa bituruka ku ndwara ya peyronie, ko ari ngombwa kujya kwa muganga mu bihe bikurikira:

Igitsina cyawe kikubabaza cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Mu gihe ubabara mu gihe igitsina gifashe umurego
Mu gihe wumva iki kibazo kikubangamiye
Kwegera muganga buri gihe ni byiza, mu gihe ufite iki kibazo kigukomereye cyangwa se kikubangamiye kugira ngo uhabwe ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa