skol
fortebet

Abagore bambara amakariso adakoze mu ipamba n’abarara bayambaye mu ijoro bafite ibibazo

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Abakobwa benshi bakunda kurara bambaye amakariso, iyo umukobwa cyangwa umugore abikoze buri munsi atari ukuvuga ngo hari impamvu nk’umuntu ari mu mihango, ashobora kugira ingaruka mbi. Igitsina gore gikenera guhumeka kugira ngo kitagira uburwayi cyangwa umuhumuro mubi. Akaba ariyo mpamvu abaganga bagira inama abagore ko bazajya bajya kuryama batambaye amakariso.

Sponsored Ad

Ikibazo kinini ni uko abagore bakunda kwambara amakariso y’ubwoko bwinshi mu gihe cy’umunsi, imyenda ibafashe idatuma igitsina cyabo gihumeka. Bikaba ari byiza ko bazajya bambara amakariso nibura akozwe mu ipamba, n’ubwo abenshi bakunda kwiyambarira izindi zitari izo mu ipamba, bakazambara umunsi wose.

Ibi bikaba bishobora gutera uburwayi kandi bukomeye mu gitsina cy’umugore.Bactirial vaginosis(BV): Inzobere zivuga ko igitsina cy’umugore ubusanzwe kiba gifite udukoko twiza twinshi (Good Bacteria) hamwe n’utwangiza duke(harmful bactiria).

Umuntu arwara BV iyo byahindutse umugore akaba afite utwo dukoko twangiza twinshi, utwiza tukaba duke. Abagore barwaye BV akenshi bagira ibintu bibava mu gitsina kandi bifite umunuko, abagore bandi na bo bakaba bavuga ko iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina bagira umunuko mwinshi cyane.“Ibyo bintu biba biva mu gitsina akenshi biba ari umweru nk’amata, cyangwa bifashe cyane cyangwa se ari nk’amazi. Ibindi bimenyetso bishobora kugaragara ni uko iyo ugiye kwihagarika ubabara, ukishima hanze y’igitsina, naho ku bagore bamwe na bamwe nta bimenyetso bagira.”

Candidose vaginalis: Iyi ni indwara hafi 75% y’abagore bakunda kuyirwara.

Iyo umugore yambaye ikariso imufashe, ikozwe mu mwenda udatuma umwuka ubona aho unyura bituma mu gitsina huzuramo icyokere bigatuma arwara iyi ndwara ya candidose Vaginalis.
N’ubwo Candida atari indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, abaganga bavuga ko umugabo iyo yaryamanye n’umugore uyirwaye atangira kwishima, akazana n’udusebe ku gitsina iyo amaze gukora imibonano.

Umuganga uvura indwara z’abagore Dr Jennifer Bradford avuga ko kwambara ikariso bituma imyanya y’umugore igira bushyuhe bwinshi. Ku bagore bamwe na bamwe bakunda kugira ikibazo cyo kubira icyuya cyinshi bikaba byabatera uduheri, guhora bazambaye bikaba byabatera indwara, bakazana uduheri dutuma bahora bishima.

Yakomeje avuga ko nubwo hataramenyekana neza ikintu gituma imyanya y’umugore ihorana ubuzima bwiza, ariko hakaba hari ibimenyetso ko guhora umuntu yambaye ikariso byongera ibyago byo kuba yarwara indwara mu myanya ndangagitsina ye. Akaba ari yo mpamvu umuntu agomba nibura guha umwanya muto aba aryamye hagahumeka.

Inama :

Ku bagore bamwe badashobora kuryama batambaye ikariso, bagakwiye kurara bambaye udukabutura (Boxers), cyangwa amapantaro yo kurarana (Pyjamas).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa