skol
fortebet

Abahungu ngo bafite ibindi bimenyetso bigaragaza ko umukobwa akiri isugi

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ngo hari ibintu by’ingenzi abasore bakunze kugendaraho bakaba bakwemeza ko umukobwa akiri isugi niyo baba batarakorana imibonano mpuzabitsina, ariko ibyo bimenyetso hari igihe bibeshya ba nyiri ukubigenderaho.

Sponsored Ad

Urubuga www.whatdomenreallythink.com ruvuga ko ikintu cya mbere abahungu bakunze kugenderaho ngo babe bamenya ko umukobwa akiri isugi, ngo ni ukureba imyifatire ye iyo ari mu ruhame cyangwa atari mu ruhame.

Ikimenyetso cya mbere ngo ni uburyo umukobwa asomana. Ngo iyo umuhungu asomye umukobwa agasanga azi gusomana, icyo gihe ahita yemeza ko uwo mukobwa atari ubwa mbere abikoze kuko ngo kumenya gusomana bisaba kuba umuntu yarabikoze mbere akabimenyera.

Abahungu rero ngo iyo basanze umukobwa azi gusomana bahita babyuririraho bakaba bakwemeza ko atakiri isugi.

Nanone kandi ngo iyo umukobwa atagira isoni igihe umuhungu arimo kumukorakora (caresser), nabyo ngo bituma umuhungu abona ko yamaze gutakaza ubusugi bwe.

Ibi rero ngo bigaragaza ko umukobwa yiyizeye ku birebana no gukora imibonano kandi ko ari ibintu amenyereye bityo umuhungu nawe agahita yumva ko atakiri isugi.

Ikindi ngo ni imyambarire y’abakobwa. Abahungu bakunze gucira urubanza abakobwa bagendeye ku myambarire yabo.

Urubuga rwa rukomeza rugira ruti: Iyo umuhungu abonye umukobwa yambaye akenda ko hejuru kagaragaza uko ateye mu gituza, cyangwa se yambaye ipantalo y’ikoboyi (jeans) imufashe cyane ikamugaragaza uko ateye, cyangwa se ikabutura ngufi igaragaza amatako yose uko yakabaye, umuhungu ahita yumva ko uwo mukobwa ari umuntu woroshya ubuzima mu birebana no gukora imibonano mpuzabitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa