Kigali

Abakobwa benshi bashyingirwa kuri iki gihe abana ba mbere babyaye baba ari ab’abasore bakundanaga (UBUHAMYA)

Urukundo   Yanditwe na: Martin Munezero 7 July 2017 Yasuwe: 5701 0

Umusore utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yandikiye Umuryango abinyujije kuri E-mail atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ari nabyo ashingiraho avuga ko asanga abakobwa benshi kuri iki gihe bashyingirwa , abana ba mbere babyara baba ari ab’abasore bakundanaga kuko haje umuhango wiswe gusezeranaho uba mbere y’uko umukobwa asezerana n’uwo bazabana akaramata.

Umusore twahaye izina rya Nkundimfura avuga ko yakundanye n’umukobwa yita mwiza cyane Ngabire, ariko kubera ko uyu musore atari afite gahunda yo gushyira mu mago [kurongora] n’ubushobozi bwe bukaba butaratangaga icyizere kuri Ngabire,umukobwa yahise yemerera undi musore wari waramusabye kumubera fiyansi kuko we yari afite gahunda zihamye kandi zihuse.

Mu by’ukuri uyu mukobwa uwo yakundaga ni Nkundimfura kuko bakundanye kuva biga mu mashuri yisumbuye ndetse banageze muri kaminuza bakomeza gukundana n’ubwo batize kaminuza ahantuhamwe. Umwe yize muri kaminuza nkuru y’u Rwanda undi yiga mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali-KIE; umukobwa akaba arangije amashuri uyu mwaka ariko umusore we yadindiyeho umwaka umwe azarangiza umwaka utaha.

Uyu mukobwa Ngabire amaze kubona umuhungu adafite gahunda ya hafi kandi atararangiza n’amashuri ,yahise apanga ubukwe n’undi musore ndetse na Nkundimfura arabimwemerera kuko yabuze uko agira.

Nkundimfura ati: “sha niwe mukobwa mu buzima nakunze,yanyigishije gukunda anyereka uko urukundo rusa, iyo nshaka nari kumwangira kurongorwa n’uriya mutipe kandi akabyemera ariko nanjye nabonye ntamwizeza ibyo bamwizezaga”.

Ngabire akimara kwemerera undi musore kuzabana nawe ngo byabaye ibibazo bikomeye kuko yamaze igihe asa n’urwaye. Nkundimfura ati: “mu by’ukuri umukobwa akimara kwemerera umujama [djama]ntiyaserebuye nk’uko abandi bigenda ahubwo yahise aza iwanjye turararana nawe urabyumva... akajya arira, akitsa imitima, ndakubwiye ngo yageze ku gihe cy’ubukwe bwe nta byishimo”.

Kimwe mu byatumye Nkundimfura adashaka gukomeza Ngabire ngo bakomezanye mu rukundo nk’uko bari babisezeranye bakiri mu mashuri yisumbuye ndetse n’urukundo rwabo rugakomeza igihe kirekire, ngo ni inshuti ze. Avuga ko ibyo yakoze atigeze mu by’ukuri abyikoresha ahubwo ngo yaganjwe n’ibitekerezo by’abandi, ibye yemeraga kandi yanagenderagaho arabisuzugura.

Nkundimfura mu kwicuza kwinshi ati: “sha namenye akamaro ke agiye. Sinumviye umutimanama wanjye ahubwo naganjwe n’ibitekerezo bya bagenzi banjye, nabagishije inama ko umukobwa ashaka kurongorwa bamwe barambwira ngo nimureke agende siwe Kampara ngo nimureke ndebe n’uko abandi bakobwa bameze, ariko umukobwa yari umwe imbere yanjye, sindabona undi nkawe. Nakoze ikosa ariko nyine byarenze ihaniro”.

Igitangaje muri iyi nkuru ya Nkundimfura na Ngabire ngo ni uko mu ijoro rishyira ku munsi w’ubukwe, ubwo ni ku muhuro wabereye iwabo w’umukobwa, umusore yarawitabiriye ndetse akabyina cyane, nyuma aza no kubyinana n’umukobwa ariko ngo umukobwa amarira yari yose. Muri iryo joro mu masaha akuze umukobwa yaje kwisabira umuhungu ko yataha noneho umukobwa nawe akaza
amukurikiye bakajya kurarana mu nyito umusore we yita “gusezera”. Ati: “umukobwa we yaranyibwiriye ngo nintahe araje mu kanya ansezere,twarararanye kugeza mu gitondo! Yahavuye agiye mu gusabwa”. Yongeraho ati: “cyakoze mu bukwe bwe twakubitanaga amaso nkumva sinzi uko meze”.

Ibyo byose byabaga, umugabo w’isezerano ntabwo yigeze amenya ngo biranashoboka ko atazabimenya. Nyuma y’igihe gito cyane umukobwa nako umugore akirongorwa, yahise asanga atwite ariko nawe ubwe avuga ko atazi se w’umwana ariko amahirwe menshi ayaha Nkundimfura. Umusore yagize ati:“umukobwa jye yambwiye ko akeka ko inda atwite Atari iy’umugabo we, ahubwo ko ari iyanjye ariko yaranyihanangirije ngo nimbona n’umwana avutse asa nanjye nzikarume [nzaceceke] kugeza ubuzima bwanjye bwose kandi anansaba kumucikaho burundu kugirango abashe kunyikuramo burundu”.

Nyuma yo kubwira abantu batandukanye by’umwihariko inshuti ze, ngo yaje gusanga atari we wenyine wagize aya mateka kuko ngo abasore benshi bakoze iki yita umuhango wo gusezera ku mukobwa mwakundanaga ugiye kurongorwa n’undi. Icyo avuga kibabaje yifuza ko kitamubaho ngo ni uko aba bakobwa banga kuryamana n’abo bagiye kurushinga bitwaje ko igihe cy’ubukwe kitaragera nyamara bakaryamana n’abasore bakundanaga kandi akenshi ngo abenshi bisabira aba basore ko bifuza kuzabyara umwana w’imfura wabo.

-Ese koko ibi bintu byaba bibaho?
- Wowe se ubyumva ute?

NB: AMAZINA NKUNDIMFURA NA NGABIRE SIYO MAZINA YABO BWITE AHUBWO NI AYO BAHAWE KUBERA IMPAMVU Z’UMUTEKANO WABO.

NAWE NIBA WIFUZA UMUKUNZI CYANGWA SE HARI UBUHAMYA BW’URUKUNDO WIFUZA GUSANGIZA ABANYARWANDA WATWANDIKIRA KURI E-MAIL IKURIKIRA:Vipienternaiment@gmail.com

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

  • chat_bubble bobo
    yesterday
  • chat_bubble kay
    1 week ago
  • chat_bubble CQ
    1 week ago
  • chat_bubble Umuhungu
    2 weeks ago
  • chat_bubble Joy
    2 weeks ago
  • chat_bubble umukobwa
    2 weeks ago
  • chat_bubble kibamba
    2 weeks ago
  • chat_bubble taf
    2 weeks ago

Inzindi nkuru

UBUHAMYA:Yakuruwe n’ifaranga maze akina Filimi y’ubusambanyi atabizi

Kumyaka 61 y’amavuko, umukinnyi wa filime w’umufaransa, Charlotte de...
20 July 2017 Yasuwe: 2184 0

Ubuhamya bwa Makurata wabonye umugabo nyuma y’imyaka 30 ategereje...

Ubu ni ubuhamya bw’umugore wabonye umugabo nyuma y’imyaka 30 ategereje...
16 July 2017 Yasuwe: 3684 6

Ubu buhamya bwa Bella wahuriye n’uruva gusenya mu rukundo bushobora gufasha...

FOTO Internet Nifuzaga kubagezaho ubuhamya bwanjye kuko nzi ko wenda...
14 July 2017 Yasuwe: 4694 13

Babyeyi mureke kujya mwaturiraho abana banyu ibintu bitari byiza (Ubuhamya...

IFOTO INTERNET Nitwa IRAKIZA Sarah, navutse mu mwaka w’1980, mvukira i...
13 July 2017 Yasuwe: 7424 17

Uncle Austin yabwiye umugore we amagambo y’urukundo yuje amarangamutima(AMAFOTO)

Umuhanzi akaba n ‘umunyamakuru kuri radio imwe yo mu Rwanda yabwiye umugore...
7 July 2017 Yasuwe: 4843 2

Abakobwa benshi bashyingirwa kuri iki gihe abana ba mbere babyaye baba ari...

Umusore utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yandikiye Umuryango...
7 July 2017 Yasuwe: 5701 8