Kigali

Amagambo 10 wakoresha uhumuriza uwawe muri ibi bihe byo kwibuka

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 9 April 2018 Yasuwe: 2024

Urukundo ni nk’ubusitani bw’indabo, bukeneye kubagarirwa no kuhirwa buri munsi. Kubaka urukundo ni uguhozaho, ari yo mpamvu hari amagambo make ushobora gohora ubwira umukunzi wawe mu gihe ahura n’ihungabana muriki gihe cyo kwibuka ,ayo magambo harimo nko kumubaza uko yiriwe ,ku mubwira ko wifatanyije nawe mu bihe nkibi, ndetse ntukibagirwe ku mubwira ko umukunda cyane.

Kwereka urukundo uwawe bituma yumva ko atari wenyine mu ribi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , Bivuga ko igihe cyose ufite uwo ukunda wajya umubwira amagambo akurikira biratuma adaheranwa n’agahinda .

1.Ndagukunda

Iri jambo ni ijambo ryoroshye kandi rikwiye kubwira umukunzi wawe, gerageza kujya uribwira umukunzi wawe igihe agusekeje cyangwa igihe akoze ikintu cyikwibutsa impamvu muri kumwe.

2.Nari ndi kugutekereza

Ni byiza kubwira umukunzi wawe ko uba umutekereza n’iyo mu tari kumwe , nubona ikintu kigushimishije uyu munsi kimumenyeshe , bityo bizatuma yumva ko hari umwitayeho kurusha abandi .

3.Wiriwe ute

Imenyereze kubaza umukunzi wawe ibibazo ahura nabyo mu kazi ke ka buri munsi ,mubaze kuri mugenzi we bakorana batumvikana cyangwa akazi gakomeye yakoze uwo munsi, umuhe umwanya nawe akugezeho ibyifuzo bye.

4.Nifatanyije nawe

Humuiza umukunzi wawe umwereka ko utamuri kure mu byo akora, kandi ko ushyigikiye ibyemezo bye. Mubwire ko umuri hafi mu nshingano ze, mwereke ko muri ipfundo ry’urukundo rizabyara umusaruro.

5.Waberewe

Niba mukundanye igihe kirekire birororshye kwiyibagiza byinshi kandi ni ngombwa kwibutsa umukunzi wawe ko yambaye imyenda igushimisha unamwereke ko ari yo mpamvu wamuhisemo.

6.Mbabarira

Buri muntu akosa mu gihe runaka ku buryo rimwe na rimwe twisanga tutari mu kuri, twakoze ibidatunganye; impaka rero nta mwanya zikwiye guhabwa mu rukundo. Rero saba imbabazi igihe ukosheje, saba imbabazi z’uko wababaje umukunzi wawe, saba imbabazi yewe n’iyo yaba atari ikosa ryaguturutseho.

7.Ntawe musa

Umukunzi wawe bisaba ko aba inshuti magara yawe,niba utifuza gutemberana nawe ubwo ntibyagakwiye ko mugirana n’imishyikirano cyangwa ibiganiro biganisha ku rukundo. Umvisha umukunzi wawe ko ari ingenzi kuri wowe ndetse ko nta muntu wamugereranya na we ku isi, ko ariwe ubaruta bose.

8.Nkunda ibitekerezo byawe

Ujye ubwira umukunzi wawe ko ukunda ibitekerezo bye, mumenyeshe ko ubona ari umunyabwenge uzi gukundana anafite impano nyinshi.

9.Ndakubaha

Nk’uko habaho umubano w’abakundana, icyubahiro ni ngombwa hagati y’abakundana, muhe umwana wo kukugira inama no kuguha ibitekerezo,umuntu iyo yumva ko yubahwa yiyumvamo ibyishimo akanumva ameze neza.

10.Ijoro ryiza

Turi mu gihe itumanaho ryorohejwe cyane ku buryo umuntu ashobora kohereza ubutumwa bugufi bukagera hose mu gihe gito. Nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma utabwira umukunzi wawe uti “Ugire ijoro ryiza” igihe ugiye kuryama. Mumenyeshe umutekereza n’iyo mwaba mwiriwe mutaganiriye.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impamvu yateye umunyarwanda Sebuyange w’ imyaka 90 gukora ubukwe n’ umukecuru...

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018 nibwo Umunyarwanda Sebuyange na Nyirabakire...
23 April 2018 Yasuwe: 171 0

Umunyarwenya Anne Kansiime yerekanye umusore bari kumwe mu buryohe...

Umunyarwenya Anne Kansiime yagaragaje umukunzi we mushya witwa Skylanta...
17 April 2018 Yasuwe: 4648 0

INKURU IBABAJE!Umusore witeguraga kurongora yakoze impanuka ahita apfa...

Umusore witeguraga kurongora yaguye mu mpanuka agiye gutanga inkwano...
13 April 2018 Yasuwe: 12982 2

Hamisa yabonye umugabo uzamuhoza amarira yatewe na Diamond

Umunyamideli Hamisa Mabetto wabyaranye na Diamond yabonye undi umugabo...
11 April 2018 Yasuwe: 4768 0

Inkuru ibabaje y’ umugabo wishe umwana we w’ ikinege ngo arongore umukobwa...

Thompson Agena, w’ imyaka 47 wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi...
11 April 2018 Yasuwe: 6346 0

Amagambo 10 wakoresha uhumuriza uwawe muri ibi bihe byo kwibuka

Urukundo ni nk’ubusitani bw’indabo, bukeneye kubagarirwa no kuhirwa buri...
9 April 2018 Yasuwe: 2024 0