Kigali

Aya ni amwe mu marenga y’urukundo umubiri w’umukobwa ukora mugihe bari kumutereta

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 16 February 2019 Yasuwe: 16355

Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’imvugo zitandukanye. Hari ubwo rero umuntu ashobora kuguha ubutumwa muri ikigihe nyamara we atigeze abumbura umunwa we ngo akuvugishe.

. Amarenga y’urukundo
. Ubusobanuro ku bimenyetso bikorwa mu rukundoAutomatic word wrap
. Uburyo bwifashishwa mu gutereta

Ni kenshi mu rukundo umukobwa avuga oya kandi yemeye, ubundi akavuga yego kandi yahakanye. Abasore rero ntibajya basobanukirwa imvugo y’abakobwa ahubwo ugasanga bayifata nk’uburyarya kandi atariko biri.

Kamere y’abakobwa ituma hari ibyemezo bafata ariko bakagira ubwoba bwo kubishyira kumugaragaro, akaba ari nayo mpamvu baba bakeneye umusore kugira ngo abibafashemo. Biragoye kugira ngo usobanukirwe imvugo y’umukobwa mu magambo, ariko hari uburyo bwo gusobanukirwa ibyo umukobwa avuga urebye ibimenyetso cyangwa se amarenga akoresheje abivuga. Umubiri w’umukobwa niwo ugaragaza ibyo ashaka, kurenza uko imvugo ye ibigaragaza.

Dore amwe mu marenga umubiri w’umukobwa ukora n’icyo biba bisobanuye:

-* Guceceka, Guseka no Kumwenyura

Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.

-* Kwipfumbata akareba hirya

Iyo umukobwa yipfumbase akanga kukureba mumaso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutya kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.

-* Kugukoraho buri kanya

Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashakako mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.

-* Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza

Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi kuburyo biba bisaba ko ukora ibishoboka ko kugira ngo ye kugutinya. Gusa nanone hari igihe abikora bitewe n’abo muri kumwe aribo yatinye bakamutera ikibazo bigatuma atisanzura.

KUNYAZA NIKI? BANYAZA BATE? SOBANUKIRWA BYOSE URABISANGA HANO #Ndwubake Nte? (VIDEO) EP01:

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pedro umunyamakuru wa TV1 na Radio1 agiye kurongora Umutesi...

Umunyamakuru wa Tv1 na Radio1 Pedro Rene wamenyekanye mu gisata cya Siporo...
14 August 2019 Yasuwe: 11811 2

Reba ibintu byagufasha kubaka Urukundo nyarwo

Abantu benshi bibeshya ku bintu bitandukanye bashobora guha abakunzi babo...
11 August 2019 Yasuwe: 4176 0

Ese umugore utwite ajya mumihango?None se iyo ayigiyemo biba byatewe n’iki?...

IKIBAZO: Nabazaga niba umugore utwite yajya mu mihango? None se iyo...
11 August 2019 Yasuwe: 3466 0

Umusaza w’imyaka 94 n’umukecuru w’imyaka 88 bapfiriye rimwe nyuma y’imyaka 70...

Urukundo ni kimwe mu bintu biryohera abashakanye cyane cyane iyo wakunze...
20 July 2019 Yasuwe: 6896 2

Menya inzozi abagore batwite bakunda kurota n’ubusobanuro bwazo

Igihe abagore batwite birasanzwe kugira inzozi zidasanzwe, rimwe na rimwe...
5 July 2019 Yasuwe: 6218 0

Nkore iki? Muramu wanjye arashaka kungira umugore agatandukana na mukuru...

Mu byukuri ndi kugisha inama urungano, hashize igihe kinini mbana n’ikibazo...
3 July 2019 Yasuwe: 8152 5