skol
fortebet

Babyeyi mureke kujya mwaturiraho abana banyu ibintu bitari byiza (Ubuhamya bubabaje bwa Irakiza Sarah)

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

skol

IFOTO INTERNET
Nitwa IRAKIZA Sarah, navutse mu mwaka w’1980, mvukira i Bujumbura/Burundi. Mbarizwa mu Karere ka Huye. Ubuhamya bwanjye bushingiye mu guhugura urubyiruko, cyane cyane abakobwa hamwe n’ ababyeyi ku magambo baturiraho abana babo.
Nakundanye n’umuhungu, iwacu baza kumumbuza kubera ko tutari duhuje ubwoko. Biba ngombwa ko musezerera mu rwego rwo kwanga kubabaza umubyeyi wanjye. Mur’uko gukundana n’uwo muhungu, Maman yirirwaga anyaturiraho uburaya ndetse n’indwara ya SIDA. Yakundaga (...)

Sponsored Ad

IFOTO INTERNET

Nitwa IRAKIZA Sarah, navutse mu mwaka w’1980, mvukira i Bujumbura/Burundi. Mbarizwa mu Karere ka Huye. Ubuhamya bwanjye bushingiye mu guhugura urubyiruko, cyane cyane abakobwa hamwe n’ ababyeyi ku magambo baturiraho abana babo.

Nakundanye n’umuhungu, iwacu baza kumumbuza kubera ko tutari duhuje ubwoko. Biba ngombwa ko musezerera mu rwego rwo kwanga kubabaza umubyeyi wanjye. Mur’uko gukundana n’uwo muhungu, Maman yirirwaga anyaturiraho uburaya ndetse n’indwara ya SIDA. Yakundaga kumbwira kenshi cyane ngo :" Nyabarongo yica uwuyizaniye " , ngo nsinzamurushye andwaza, icyo gihe nari nkiri isugi, kuko natinyaga gusambana, byongeyeho, iyo ndwara ya SIDA narayitinyaga cyane.

Nyuma, naje kubona undi, duhuje ubwoko. Tumaranye, nk’igihe cy’amezi abiri, aza kumbwira ko abana n’agakoko gatera SIDA. Uwo muhungu nabonaga ahora ababaye cyane, atishima, asa naho ari wenyine, kuko umuryango we utamwitagaho kandi yar’imfubyi.

Amaze kumbwira ko afite SIDA, namugiriye impuhwe nyinshi(zidasanzwe) niyemeza kuzamukundana niyo ndwara ye, kugira ngo nzamube hafi kandi duhuje ikibazo. Ubwo nagiye kwipimisha, basanga ndi muzima (nari niyizeye). Kugira ngo mwereke uburemere bw’urukundo mukunda. Ibyo byabaye nko gukingurira satani umuryango, niho twatangiriye gusambana. Dukomeza mur’ubwo buzima nk’imyaka ibiri.

Tumaranye nk’imyaka ibiri, naje kugirirwa ubuntu ndakizwa, nsobanukirwa ko ibyo dukora bidakwiriye. Naje kumusaba ko urukundo rwacu rwashyirwa ahagaragara, tugakora ubukwe. Yanteye utwatsi n’agasuzuguro kenshi cyane, kandi icyo gihe yari yamaze kunyanduza. Ijambo ry’Imana ribivuga neza ngo : UWIZERA UMWANA W’UMUNTU AVUMWE.

Byarangoye kubyakira kuko nari naramweguriye umutima wanjye wose ntaho nsigaje, mu yandi magambo, nari naramugize ikigirwamana. Namaze iminsi meze nk’umusazi, akazi karananira, nkajya nambara imyenda icitse, mba icyihebe sintinye gutaha igicuku, abantu bose ndabanga, ...

Nyuma nafashe umwanzuro wo kwihayuza amashanyarazi kuko aribwo buryo nabonaga bworoshye. Ngiye kubikora, numva ijwi rimbwira ngo:" IBUKA IBYA YUDA" , iryo jwi rikomeza kunyongorera kwiyahura ndabyihorera.

Maze kubireka, murijye haje ijwi rimbwira Ngo nince bugufi. Ako kanya nahise mpfukama mu cyumba cyanjye nsaba Imana imbabazi z’ubwo bwiyahuzi nakoze n’ubwo busambanyi n’amarira menshi cyane, mur’uko gusenga, Imana inyereka ko nanjye har’amakosa nakoreye uwo muhungu n’ubwo yampemukiye. Ako kanya, nahise muhamagara kuri telephone musaba imbabazi zibyo namukoreye byose mbikuye ku mutima mubwira ko mubabariye ibyo yankoreye byose.

Ako kanya n’umva umutima wanjye uraruhutse cyane, n’amaso yanjye arahumuka. Mur’uko guhumuka, siniyumvisha uburyo namwiyahuyeho n’ukuntu natinyaga SIDA, biranshobera cyane. Naje gukora amasengesho y’iminsi itatu (3) niyirije, mbaz’Imana impamvu.

Imana yacu ni Imana ivuga wabyanga wabikunda Iravuga. Umunsi wa nyuma (wa gatatu) numva ijwi rimbwira ngo : None se nyoko ntiyakwaturiyeho ngo Nyabarongo yica uwuyizaniye? Natekereje uburyo nanduye numva rwose bibaye mahwi n’iryo jambo.

Byarancanze cyane ariko Imana impa kubabarira uwo mubyeyi, mwihanangiriza kutazongera kutwaturiraho amagambo mabi kuko har’ayo yanyaturiye arampama(ariko sinamubwiye uko byagenze).

Mu buzima bwanjye numvaga ntazashaka umugabo, gukomeza amashuri byo numvaga ntabikozwa kuko ntumva ar’ugupfusha ubusa amafaranga yanjye; numvaga urupfu rundi hafi.

Nakomeje kujya nsenga cyane, Imana iza kunkiza ibyo bikomere byose, nsobanukirwa ko Imana ishobora byose kandi ntagomba kwirirwa nihembye naniganyira . Ubu ndiga muri Kaminuza ngeze muri Lic I kandi ndizera neza ko Imana izampa n’umufasha kuko uwuyiringiye wese adakorwa n’isoni.

Ndangije shima Imana yambohoye izo ngoyi za Satani, nanashimira abashyizeho runo rubuga. Ndangije nsaba ababyeyi kutaturiraho abana babo amagambo mabi, n’ukuri arabahama. Ndagira inama abakobwa yo kudahubuka, kuko umugabo mwiza atangwa n’uwiteka.

Imana ihe umugisha usoma ubuhamya.

Ibitekerezo

  • Umva nkubwire Mukobwawe nibyiza kuba warakijijwe pe ariko wagize uburangare bwinshi bwo kuryamana numuntu aho.????? muri ibibihe tugezemo kweri??gusa Imana ikorohereze

    Ni byiza ko usenga kandi hari Imana ikiza SIDA, izagukiza wizere kandi iyo imaze kukubabarira ntacyo idakora izagukiza ntago uzamwara, komeza usenge kandi wizere gukira.

    UBWOSE USHATSE KUVUGA KO NYOKO ARIWE WAGUTEJE KUBURA UBWENGE AKAGUTERA UBURAYA ABABYEYI BARAGOWE PEEE NDUMVA NUBU NTAHO URAGERA AHUBWO URI UMUSAZI .

    Kuba umubyeyi yarakubwiye ko nyabarongo yica uyizaniye yaraguhanuraga Aguhan a ahubwo wari intumwa, umunyagasuzuguro mubi cyane. Wagombaga kuba wari waranamubajije impamvu. Ikindi uriyanga kuko wanatubeshye ngo watinyaga gusambana hamwe na sida.iyo uba uyitinya ntiwari kwemera kuryamana n’umuntu wakwibwiriye ko yandike.

    Wihangane Kand Umuhungu Yaguhemukiy Nkuko Imana Izamufashe Ahinduke Kuko Waramuknda Urukundo Rufise Bake Babaho!

    umva ihangane nawe si wowe bi satani yateye ikaguhuma amaso igatuma ujya mukibi cyangwa ukirahuriraho umuriro uwureba ariko kuba warayobotse inzu yu witeka azagutabara aguhe nu mufasha muhuje uburwayi

    Por San Naw Warahuy Nibibazo Ark Wihangane

    Umva ye muko nyoko ararengana ahubwo urintumva,IMANA iravunga ngo nubura ubwenge nzakureka.ibyo ninkuko wajya muri labo ukitera hiv

    Nibyo kwaturiraho umwana ibibntu bibi si byiza, ariko wishakira imfashanyigisho mu binyoma uhimbye kuko ntemera ko ari ukuli!! Bishoboka bite ko wakwiyahura wamenye ko arwaye kandi utinya SIDA?? Ahubwo nyoko yabikubwiye yarannye arananirwa abonye amazi arenze inkombe niko kukubwira atyo, yarahannye araruha arekera iyo. Nawe rero ngo wiyemeza kumukundana na Sida !!!!!!???? ahubwo wahisemo ko muhuza umutungo wa Sida !!! Nyuma ngo uzabona umugabo ugukwiriye !!! N’abandi biyahure rero nibyo ushaka???? Ipfire urwo wahisemo cg ushake uwo muhuje uzamubona aho ufatira ibinini !!!

    humura Imana igufitiye byiza kandi byinshi.
    umwana wumuntu nuko ateye ....uwo muhungu warakoze kumubabarira

    sinumva ukuntu waryamana n’umuntu wakubwiye ko yanduye kandi n’uwo musore ntiyagukundaga kk ntaba yarakwanze nyuma. amahoro uzayakura kuri yesu nah’ubundi ibyo wahuye nabyo ni ubugoryi bwawe ntiwiririre. so, iyakire kandi usenge ubudasiba uzabona undi gusa ntuzamubeshye ko uri muzima ahubwo uzamubwize ukuri mbere y’uko muryamana. GOD BLESS YOU!!!!!!!!!!!!!!!

    Wakoze ntabicyane kuko kujya Mumuriro uwureba koko birabaje cyane ntugusenga cyane

    Ndumva nta gitangaza kirimo gukunda umuntu ufite SIDA ahubwo kuba yarakwanduje ntiwarebye kure kuko mwarikwikingira kugeza mubanye akakwanduza byibuze mubana none uricuza kuba yarakwanze amaze kukwanduza naho ababyeyi bo baravuga cyane kandi ninako umuvumo ufata

    Amen

    Uwiyishe ntaririrwa!Wenda ntabyo yakubwiye wagwa mu mutego.Ngo n’ubundi umuhana avayo.

    ihangane babisa siwowe wambere arwaye , abo barimo kukubwira amagambo agukomeretsa harigihe bagutanga Gupta kandi ari bazima.

    Rata bigutera ubwoba cyangwa baguseke ibyakubayeho nabo byababaho sida ntabwo ari ikibazo niwifata neza uzapfa ushake cyangwa igihe kigeze , abo bakubwira ngo ipfire nibwo ari bazima harigihe bagutanga gupfa , ahubwo nabo ubababarire, kandi kubera wamenye imana izagukiza kuko ntabwo ari wowe wambere Imana yaba ikijije. pole sana maisha inaendeleya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa