skol
fortebet

BIRATANGAJE!Ku myaka 19 Tenisha yasambanye n’abagabo 19 ’UBUHAMYA’

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Nitwa Tenisha Gainey, mu mwaka wa 2001 nibwo nari ndangije amashuri yisumbuye, ntangiye kaminuza, mu byukuri sinigeze ntekereza ko nakora umwuga w’uburaya, ariko nibyo byaje kumbaho.

Sponsored Ad

Dore uko byandekeye

Numvaga kujya kwiga muri kaminuza aribyo byiza kuruta kuguma mu rugo cyangwa kwiga ntaho kuko nabonaga muri kaminuz ariho hari ubwingenge buhagije nkumva ko nzajya niga ntuje kandi ngakora n’icyo nshaka cyose

Gusa siko byangendekeye kuko mu gihembwe cya mbere cy’amashuri ya kaminuza nahise ntwara inda yihuse, icya kabiri ntangira kujya nigira mu tubyiniro, ubundi ndararuka burundu kuko nahoraga nifuza kuba mu buzima bworoshye cyane
Ubwo naje kwinjira mu itsinda ry’ababyinnyi ryabaga ku ishuri nkumva umunezero ari uwo

Nakundaga amafaranga ku kigero cyo hejuru ku buryo nageze n’ahonshaka amakuru y’aho nakora uburaya ariko nkabona amafaranga menshi, ubwo nahise ntangira umwuga w’uburaya kuva icyo gihe ku buryo ku myaka 19 nari maze kuryamana n’abagabo 19.

Umunsi umwe rero nibwo nahuye n’umugabo nibwira ko na we ngiye kumukuraho amafaranga ubundi tugasambana

Yaranjyanye tujya gusangira icyo kunywa no kurya, birangiye ansaba ko tujyana gusenga tukabona kugaruka gusambana, naragiye tujya gusenga ngezeyo ndafatwa, nshiduka nihannye ibyaha byanjye byose ubundi ndataha njya gusezera ba basambanyi n’abasinzi twahoranaga

Ubuzima bwa nyuma yo gukizwa

Nasigaranye ikibazo cy’ukuntu nzajya nishyura imodoka nagendagamo ariko ibibazo byarazaga nkasoma ijambo ry’Imana, ngasenga nkumva nguwe neza ariko mu kanya gato nkagubwa nabi, nkagira agahinda gakabije nkibaza aho nzongera gukura amafaranga yo kugura ibikoresho by’ibanze kuko aho nayakuraga nari maze kuhasezera(mu busambanyi) ubuzima burancanga cyane

Nyuma yaho rero nibwo naje kubona akazi muri resitora ndagakora ndetse nkiga neza.Igihe cyaje kugera ndogera mbona imodoka, ibikoresho ndetse na ya mahoro aza atemba nk’uruzi kuko nakoraga uko nshoboye nkagirana ubusabane n’Imana

Ubu tuvugana narangije amashuri yanjye, mfite akazi keza mu ruganda rukomeye kandi na Yesu turacyari kumwe sinteze kumurekura

Ndashima Imana yo mu ijuru yankuyeho ictyaha cy’ubusambanyi, yagize neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa