skol
fortebet

BIRAVUGWA: Perezida Macron w’ Ubufaransa akundana na Rihanna ari hafi yo kwaka gatanya

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyikazi w’ icyamamare mu Isi Rihanna na Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron baherutse kuyobora inama yabereye muri Senegal igamije gukusanya amamiliyoni y’ amadorali yo kuzamura uburezi mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere.

Sponsored Ad

Amashyi y’ urufaya n’ ibivugirizo byarumvikanye ubwo izina Rihanna ryasomwaga mu mazina y’ abakomeye bitabiriye iyi nama yarimo abaperezida batandukanye b’ Afurika na Perezida wa Banki y’ Isi.

“Uru rugamba tuzarurwana kugeza abahungu bose n’ abakobwa bose bagiye kwiga” Ibi Rihanna yabitangarije ku rubuga rwa Twitter ashimira Perezida Emmanuel Macron kuba yaremeye kumufasha kuyobora iyi nama ubwo yari mu ruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri muri Senegal.

Ikinyamakuru Africa24.infos, UMURYANGO ukesha iyi nkuru kivuga ko inkuru y’ urukundo rwa Rihanna na Macron atarihano itangirira yewe ngo sinaho irangirira.

Umwaka ushize Perezida Macron yakiriye mu biro bye Rihanna, Rihanna amusaba ko yafasha abana bo mu bihugu birimo intambara n’ amakimbirane bakiga, aha ngo niho urukundo rwabo rwatangiriye.

Iki kinyamakuru kivuga ko inshuti ya hafi ya Rihanna yagitangarije ko Perezida Macron akundana na Rihanna ndetse ko afite gahunda yo gutandukana n’ umugore we Brigitte Macron agakomezanya inzira y’ urukundo n’ Umunyamerikakazi Rihanna.

Inshuti ya hafi ya Rihanna, yabwiye iki kinyamakuru ko uyu muririmbyi yanze kureka umuziki ngo age kuba mu Bufaransa nk’ umugore wa Perezida. Gusa ngo byarakomeje ubu basigaye bandikirana ubutumwa bw’ urukundo kuri Whatsapp, Rihanna akorereza Perezida Macron udufoto two kumushotora.

Iyi nshuti ya Rihanna yagize iti"Witegereje ukuntu Macron yarebaga icyoroshye Rihanna mu nama y’ uburezi I Dakar, udafite ubumuga bw’ amaso wabibona ko bakundana. Ndabizi neza ko Rihanna ari umuntu uzi Imana ntabwo azemera kurisha umutima Brigitte. Ndabizi neza bizatuma ahakanira Macron”

Ikinyuranyo kinini cy’ imyaka gishobora kuba mubitera Perezida Macron kuba yabenga umugore we akisangira Rihanna

Perezida Emmanuel Macron afite imyaka 40 y’ amavuko umugore we Brigitte Macron akagira imyaka 65 y’ amavuko bivuze ko umugore we amurusha imyaka 25. Rihanna urimo gukurura Perezida Macron we afite imyaka 30, bivuze ko ari mutoya ho imyaka 35 umugereranyije n’ umugore wa Perezida Macron.

Ibitekerezo

  • Niki se utabona?Ntabwo ubona ukuntu MACRON yatwawe?Agiye kuguramo mukecuru Brigitte.Erega n’ubundi abazungu ntabwo bakijya kwa Padiri na Pastor.Barasambana gusa,umwe yahaga undi,bagatandukana.Bameze nka Sodomu na Gomora.Uretse ko henshi ku isi abashakanye byemewe n’amategeko kandi babana neza bagasazana aribo bake.
    Abantu bakora ibyo imana idusaba,nibo bake.Niyo mpamvu imana ivuga ko ku munsi w’imperuka,izabarimbura bose ku buryo intumbi zizaba zuzuye isi yose (Yeremiya 25:33).Hazarokoka abantu bake bumvira imana (Imigani 2:21,22).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa