Kigali

Cungira hafi umukunzi wawe niba arangwa n’ibi bimenyetso kuko yakwifuzwa na buri wese

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 29 October 2018 Yasuwe: 3344

Burya buri mukobwa agira ibyo yifuza yagenderaho mu gihe ahitamo akifuza ko yaba hari ibintu runaka aba yujuje kugirango abashe kumwiyumvamo ndetse anamukunde cyane, uri umukobwa ukaba ufite umukunzi wujuje ibi bintu? Cungira hafi umukunzi wawe kuko ntawe utakwifuza kumugira nk’umukunzi we.

Bakobwa, niba umukunzi wawe byibura afite kimwe ibi bintu byiza cyane umwiteho, cungira hafi umukunzi wawe utazagucika.

Umukunzi udafite imitsi y’umurengera ku mubiri.
Niba ufite umukunzi w’ibiro biringaniye ku buryo abijyanisha n’uburebure bwe ukabona araberewe ni gihamya ko yita ku mubiri we .niba uri umukobwa wiyitaho ukunda kwigira gym ntabwo ukeneye umugabo utabikora nkawe.ukeneye umugabo mupanga neza gahunda mukazihuriraho atagombye kubanza kukubaza byinshi.

2. Niba atunze imodoka

Sibyo cyane kwirirwa utonze umurongo ku cyapa utegereje ko bisi iza ngo ubashe kujya aho ushaka,ntabwo ari byiza kubaho utagira imodoka kandi muri iki kinyejana buri wese muri Kigali asigaye ayitunze? Abatazitunze nabo usanga babifite mu ntekerezo zabo , Ukeneye umugabo rero uyifite. Ntabwo kuba ufite umugabo warangije kaminuza bikugira umusirimu ahubwo ukeneye n’umukunzi ufite n’akarusho k’imodoka.

3. Umugabo ufite akazi.

Nuramuka wifuje umugabo ufite urufito rw’amafaranga ntuzigaye ahubwo uzamenye ko uri umuntu uzi guhitamo neza, nubwo burya urugo atari ibintu ariko n’urugo rutarmo amafaranga ntakibasha gukorwa na gito,ni kuki niba warabonye umukunzi nkuyu mbere y’abandi ni kuki utamwitaho? Umgabo ufite amafaranga ni igisobanuro cy’uko ashobora kukwitaho ndetse nawe akiyitaho

4. Niba umukunzi wawe umwiyumvamo.

Ntabwo uzabona umukunzi utagira icyasha na kimwe,uzarinda wipfira ukiri ingaragu niba utegereje umugabo utagira inenge nimwe uzarebe uwo wiyumvamo cyane mukomezanye urugendo rw’urukundo,mbese uwo ubwenge bwawe bukwereka ko ariwe mwiza kurusha abo uzi kuko uburanga ataricyo kintu wagenderaho cyonyine uhitamo umukunzi.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

IGICE CYA III:Vestine yahishuriye abagore amabanga yabafasha mu gushimisha...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
21 February 2019 Yasuwe: 3223 0

IGICE CYA II:Vestine yavuze uburyo umugabo ashobora gukoresha ari gutera...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
20 February 2019 Yasuwe: 4758 0

IGICE CYA I:Vestine yasobanuye igishobora gutuma intanga z’umugabo ziba...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
19 February 2019 Yasuwe: 8743 3

Aya ni amwe mu marenga y’urukundo umubiri w’umukobwa ukora mugihe bari...

Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’imvugo zitandukanye....
16 February 2019 Yasuwe: 10246 0

Aya ni amwe mu mabara y’indabo z’Amaroza akunzwe gutangwa ku munsi...

Ku isi hari amoko asaga 1200 y’indabo, gusa inyinshi ntitunamenya ko ari...
14 February 2019 Yasuwe: 1834 1

Amateka n’Ibisobanuro by’umunsi w’abakundana ’Saint Valentin’

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare...
14 February 2019 Yasuwe: 1162 1