skol
fortebet

Deborah umukobwa wa Apotre Masasu yakoze ubukwe n’umusore uherutse gutera ivi akamwambika impeta[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Deborah umukobwa wa Apotre Masasu yakoze ubukwe n’umukunzi we Thacien bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye zirimo inshuti ,imiryango ndetse n’abavandimwe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 ni bwo Deborah Masasu Uwamahoro umukobwa w’Intumwa y’Imana Yoshuwa Masasu Ndagijimana nibwo yakoze ubukwe n’umusore witwa Musafiri Thacien uheretse kumwambika impeta.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bufatanye n’ikibuga cya Golf kuri SOS Kacyiru mu mujyi wa Kigali uyu muhango wigijweho imbere gato bitewe n’ubwinshi bw’imvura yaguye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha y’ikigoroba.

Ubusanzwe Deboral Uwamahoro Masasu ni umukobwa wa Apotre Masasu Yoshuwa Ndagijimana ukuriye itorero rya Evangelical Restoration church ku isi aho kuri ubu uyu mukobwa nawe yatangije itsinda rya Shining Stars ribyinira Imana mu mbyino zitandukanye yaba iza kinyarwanda n’izindi zigezweho ku isi.

Ubu bukwe bwabo bubaye nyuma yuko uyu musore ateye ivi agasaba uyu mukobwa ko bakwibanira akaramata aho nawe atazuyaje yahise amubwira ko amwemereye nyuma uyu mukobwa yaje gukorera ibirori byo gusezera ku bukumi bwe.

Uyu muhango wabo w’ubukwe wagaragayemo abantu batandukanye barimo aba pastier batandukanye ,abahanzi ,ababyinnyi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu bantu.
.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa