skol
fortebet

Dore amabanga 5 yagufasha kuryohereza uwo mwashakanya mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Twifashishije inzobere, ibitabo n’ubushakashatsi bwimbitse butandukanye
bwagiye bukorwa; twabakusanyirije ibintu by’ingenzi byo kwitabwaho mu
rwego rwo kugira ibyishimo byuzuye mu gihe cyo gutera akabariro

Sponsored Ad

1: Guha igikorwa umwanya

Nk’uko buri kintu cyose ugiye gukora ugishakira umwanya uhagije, ni
ngombwa kandi ni iby’igiciro rero no guha umwanya igikorwa cyo gutera
akabariro, kigakorwa mu gihe abagikorana bombi batuje batihuta ngo
bajye gukora ibindi bintu runaka. Mbese bakumva bombi ko nta kindi
berekejeho umutima kitari icyo.

Ibanga rya 2: Kubikora ufite umutekano n’umutuzo

Mu mpamvu zishobora gutuma abatera akabariro badashimishanya
nk’uko bikwiye, harimo kuba babikora badatekanye. Ibi bikunze kubaho
cyane ku batarashakanye babikora basa nk’abihishe bityo bakabikora
umutima utari hamwe. Ku bashakanye nabo ibi bishobora kubabaho, nko
mu gihe babikoze bikanga abana cyangwa ikindi cyabarogoya. Ni
ngombwa rero kwitonda ku batera akabariro, bakabikorera ahantu hatuje
kandi batekanye.

Ibanga rya 3: Kubikorana urukundo n’ubwumvikane

Mu mpamvu zishobora kubuza ibyishimo abatera akabariro, iza ku isonga
ni ukubikora batishimiranye. Niba urukundo hagati yabo ari rwose nta
kabuza bizatera bombi ibinezaneza n’amarangamutima(sentiments) bityo
bombi bitume bashimishanya uko bikwiye.

Aha naboneraho no kuvuga ko nk’uko bamwe batwandikira batugisha
inama ngo abo bashakanye ntibakibashimisha nka mbere kandi mbere
byaragendaga neza, birumvikana ko impamvu iri ku isonga ari uko
urukundo hagati yabo rwaba rwarayoyotse bityo umwe akumva
atakishimiye undi(sans sentiments) ndetse rimwe na rimwe bigakorwa bisa
no guhatiriza!

Ibanga rya 4: Ni ngombwa gutegurana

Nk’uko mbere yo gukina umupira abakinnyi babanza kwishyushya, ni
ngombwa ko habaho gutegurana ku bagiye gutera akabariro. Ibi
biruzuzanya n’icyo navuze hejuru cyo guha umwanya igikorwa, mbese
umwanya w’igikorwa nyirizina ukaza kugera bombi babishaka kandi
babyifuza bihagije. Uburyo bwo gutegurana ni bwinshi nko gusomana,
kubwirana utugambo twiza, gukorakorana(caresses) n’ibindi. Ibi ni ingenzi
cyane mu guha ibyishimo abakorana imibonano mpuzabitsina bombi.

Ibanga rya 5: Kuganira no kungurana ibitekerezo ku gikorwa

Burya ibijyanye no gutera akabariro bibamo amabanga menshi cyane. Hari
byinshi binezeza abagabo abagore bashobora kuba badasobanukiwe kimwe
n’uko hari ibishimisha abagore, nyamara abagabo batabisobanukiwe
bihagije. Ni ngombwa rero ko muganira, mukabwirana amabanga
y’ibibashimisha kuri iyo ngingo. Niba umugore yifuza ko umugabo
abimukorera mu buryo ubu n’ubu, ntagomba kumutinya no kugira
amasoni. Uwo muba mwemeye kuryamana se ikindi wamuhisha ni iki?
Niba umugabo yifuza ko umugore we amukorera akantu runaka kuri iyo
ngingo nabwo bikagenda gutyo mbese hakabaho gufatanya no kungurana
udutekerezo.

Mureke isoni no gutinyana kuko bisenyera benshi! Hari n’ubwo wibwira
ngo iki n’iki njye sinzi kugikorera uwo twashakanye nyamara ari
ubumenyi buke. Ni ngombwa rero ko habaho no kubaza inkoramutima
zawe ukamenya amwe mu mabanga yihariye mu bijyanye no gutera akabariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa