skol
fortebet

Amagambo abakobwa banga urunuka ku buryo abahungu benshi bakunda kuyazira batabizi

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Amagambo abakobwa banga kubwirwa n’abahungu bakundana
- Amagambo abahungu bakwiye kwirinda kubwira abakunzi babo

Sponsored Ad

Nkuko hari amagambo meza ushobora kubwira umukobwa mukundana akarushaho kukwiyumvamo bitewe n’uko yumva amunyuze umutima, hari n’andi ushobora kuvuga muri kumwe ukabona urukundo rukura rushonga nkuko bajya babiririmba.

Abahanga mu by’urukundo bavuga ko hari amagambo umukobwa n’ubwo yaba akunda umuhungu gute aramutse yumva ayavuga atangira kumubona nk’umuntu usanzwe kandi umukunzi wawe agomba kukubona bitandukanye n’uko abona abandi basore.

Dore amwe muri ayo magambo

1. Kugereranya umukobwa mukundana n’uwo mwigeze gutandukana: ibi bikunze kubaho mu gihe habayeho agakosa runaka maze ukaba wacikwa ukavuga ngo runaka (uwo mwakundanaga) si uku yari ateye. Aya magambo rero amutera kwibaza ko ushobora kuba ukimukunda bityo akumva ko mushobora kongera mugasubirana.

2. Kumubwira ko yabyibushye: Aha usanga akenshi na kenshi niba umukobwa mukundana akubajije niba yariyongereye ibiro cyangwa yarabyibushye, aha rero niba ngo abikubajije ngo ushobora kumubwira ngo ni ibisanzwe kuko iyo uvuze ko yabwibushye bimuca intege kuko abenshi ntibakunda kubyibuha cyane. Gusa iyi ngingo yo ugomba kubanza gushishoza ukamenya niba umukunzi wawe yishimira kubyibuha kuko hari n’abakobwa baba bashaka kubyibuha. Ariko iyo asanzwe abyibushye ukamubwira ko arushaho kubyibuha ngo biramubabaza cyane ndetse agatekereza ko ubona adateye neza.

3. irinde kumubwira amagambo amutera kwibaza ko mutari ku rwego rumwe: aha by’umwihariko umukobwa ntaba ashaka kumva amagambo aganisha ku mwereka ko mutari ku gipimo kimwe mu bwiza, Ubutunzi n’ibindi. Aha aba abona ko mudakwiranye .

4. Kumubwira ubwoko bw’abakobwa ukunda mu gihe ataburimo: Urugero, umukobwa mukundana ni igikara. Nakubaza ngo ukunda abakobwa basa gute ukavuga ko ukunda abakobwa b’inzobe aha uzaba ukishe. Azatangira kumva ko mu by’ukuri we utamukunda kuko Atari mu bwoko bw’abo ukunda.

5.Kumubwira ko udateganaya kubaka urugo vuba: Umukobwa iyo mukundanye igihe utaravuga ku byerekeye kubana nawe arakurambirwa. Atangira kwibaza niba urukundo rwanyu ari uw’igihe gito cyangwa kinini. Aha atangira gutekereza ko isaha n’isaha uzamureka.

Mu gihe rero uri mu rukundo n’umukobwa , iri nde kuvuga amagambo nk’aya n’andi ashobora kumutera kwibaza niba urukundo rwanyu ari urw’igihe gito kugirango muzarambane.

Ibitekerezo

  • ibi nukuri pe!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa