skol
fortebet

Dore amayeri asigaye agoboka abahungu iyo bashaka gutereta abakobwa

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Gutereta burya ni ibintu by’ubwenge bisaba ubwitonzi n’ubushishozi buhambaye, kuko akenshi usanga abahungu benshi bakunda guhura n’igihombo cyo gukundwa n’abo bihebeye bitewe n’uburyo bakoresheje babasaba urukundo

Sponsored Ad

Umusore w’inyaryenge rero iyo ashatse kugutereta akakwemeza, ntahutiraho, ahubwo aza gake gake, akureshya uko bwije n’uko bukeye ugashiduka urukundo rwaragutwaye umutima utazi uko byagenze.
Aya rero ni amwe mu mayeri abasore basigaye bifashisha mu nzira nziiza yo kwemeza umukobwa:

Yifuza kumenyana nawe no gutunga nimero ya telefoni yawe
Iyo muhuye n’umusore bwa mbere, ukabona afite inyota yo kumenya byinshi kuri wowe, burya ujye umenyako aba yafashe akikubona. Ni nayo mpamvu akenshi azahita ashaka ubundi buryo mwazongera kubonana ntabure amahirwe yo kubonana nawe. Kubwo kumwereka ko wihuta rero, ni yo mpamvu yihutira kukwaka nimero ya telefoni kugirango muzabashe kuzavugana.

Iyo ameze kubona nimero yawe ya telefoni, igisigaye aba ari kujya avugana nawe Umusore wagukunze muri ubu buryo cyakora akenshi ntiyihutira kubikubwira, ahubwo usanga agerageza kuguhamagara gake gake gashoboka, byibura nka kabiri mu cyumweru kugera igihe mumaze kumenyerana, musabana muri make mutangiye kwiyumvanamo.

Akunda kukubaza amakuru ajyanye n’ ubuzima bwawe
Burya umusore uzi kwinjirira umukobwa cyane, akenshi aba yirinda impamvu n’imwe yatuma umukobwa amuhakanira nyuma biakaba byamugiraho ingaruka yo kubabara. Ni yo mpamvu agenda akora uko ashoboye kose ngo abashe kukwiyegereza, ntube wagira icyo umukinga(umwiyumvemo), kuburyo utazamenya igihe yagusabiye urukundo, ugashobora gushiduka bias nk’ibyikoze cyera.
Uzasanga akunda kukoherereza ubutumwa bugufi akubaza uko umerewe, uko waramutse ndetse n’uko wiriwe ku buryo nawe ubona ko akwitayeho bityo nawe utangire kumutekerezaho cyane/byinshi.

Kwifuza ko utemberana na we ahantu runaka
Aha twatanga Ku rugero nko mu misa, kureba umupira n’ahandi. Ibi biba bigaragaza neza ko aterwa ishema no kuba ari kumwe nawe cyangwa akanifuza ko bibonwa na buri wese ko akundana n’umuntu nkawe. Aba atekereza ko mu gihe umwemerera utuntu nk’utwo tugiye dutandukanye, ari nako bishobora kumworohereza mu gihe akubwiye ijambo nyamukuru NDAGUKUNDA.

Yifuza kumenyana no gusabana n’inshuti zawe za hafi
Ubu buryo bufasha umusore wagukunze kumenya neza ibyo wanga n’ibyo ukunda, kugirango ajye abasha kubizirikana no kubyubahiriza igihe cyose abonye amahirwe yo kuba ari kumwe nawe. Kandi koko nawe kuko aba yaraguhaye umwanya wo kuba wamutekerezaho, bituma umubonaho ya mico ukunda bityo bikaba byakunyura , mu gihe agusabye urukundo ntube wazuyaza kuvuga YEGO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa