skol
fortebet

Dore amayeri abakobwa b’ i Kigali basigaye bakoresha iyo bashaka gukura ibyinyo

Yanditswe: Tuesday 03, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Amayeri asigaye akoreshwa n’abakobwa b’ i Kigali kugira ngo bakure ibyinyo abakunzi babo bamwe bababwira ko batwite ,ko babuze amafaranga yo kwa muganga,bataye telephone, babuze ama unite muri telephone n’ ibindi.
Iyo umuhungu akundana n’umukobwa bakagirana urukundo nyarwo burya biba biri mu nyungu za bombi. Iyo rero hagize umwe uca ku ruhande usanga wa mubano wangiritse ku buryo bugaragarira buri wese , icyo gihe nibwo wumva ngo batandukanye , barwanye.
Ibi kandi bamwe babifata nk’ (...)

Sponsored Ad

Amayeri asigaye akoreshwa n’abakobwa b’ i Kigali kugira ngo bakure ibyinyo abakunzi babo bamwe bababwira ko batwite ,ko babuze amafaranga yo kwa muganga,bataye telephone, babuze ama unite muri telephone n’ ibindi.

Iyo umuhungu akundana n’umukobwa bakagirana urukundo nyarwo burya biba biri mu nyungu za bombi. Iyo rero hagize umwe uca ku ruhande usanga wa mubano wangiritse ku buryo bugaragarira buri wese , icyo gihe nibwo wumva ngo batandukanye , barwanye.

Ibi kandi bamwe babifata nk’ ubutekamutwe kugira ngo babashe gukuraho umusore amafaranga. Ni ngombwa rero ko uba maso ugakoresha ubushishozi buhambaye kuko utabyitondeye wasanga utwawe tuhatikiriye cyangwa bikagutera kuzinukwa igitsinagore burundu.

Dore amwe mu mayeri bakoresha iyo bakaka amafaranga:

1.Ndatwite

Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.

2.Tugiye gutandukana kuko utanyitaho

Hari abakobwa babura aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ubutandukana urukundo rwabo rugasenyuka kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.

3.Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga

Hari bamwe mu bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw’amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.

4.Natakaje telefone yanjye

Akenshi hari bamwe mu bakobwa babura ahandi bahera ngo babashe gukura amafaranga ku bakunzi babo, bagatira telefone bakabahamagara ngo bababwire ko telefone zabo zatakaye. Akaba abonye aho ahera agusaba ko niba umukunda koko wamufasha akabona indi. Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, akazakubwira ko iyambere yaje kuyibona.

5.Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu

Hari abakobwa bamwe na bamwe bikodeshereza amazu, ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode. Iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho bitamuruhije.

6.Mfite umushinga nshaka ko umfashamo

Akenshi hari abakobwa babeshya abakunzi babo ko babonye imishinga yo gukora kugira ngo ibinjirize amafaranga. Akaba yabwira umukunzi we ko yamufasha kubona amafaranga kugira ngo ayashore muri uwo mushinga, akamwizeza ko azayamwishyura buhoro buhoro, kenshi birangira atayamwishyuye, maze akamubeshya ko yahombye.

7.Nta mafaranga yo guhamagara mfite muri telephone

Hari abakobwa bakunda gusaba cyane abakunzi babo amafaranga yo kwifashisha mu guhamagara, kandi atari cyo ayashakira, cyangwa yanayabona akayakoresha mu guhamagara abandi batari umukunzi we. Hari bamwe mu basore baba barashyizwe n’abakunzi babo b’abakobwa ku kamenyero ko kubagurira amakarita yo guhamagara ya buri munsi, ugasanga mu kwezi hagenda akayabo.

Ibitekerezo

  • Babita ibiryabarezi.abo bo bareze kbsa.ahubwo wibaza iherezo RY ubuzima bwabo b expoza ukaribura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa