Kigali

Dore bimwe mu bifasha umugore kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 14 November 2017 Yasuwe: 8926

- Ibituma abagore bishimira imibonano mpuzabitsina
- Ibyo umugabo yakora ngo ashimishe umugore
- Amayere yafasha umugabo kunyura umugore we

Kuryoherwa mu gikorwa cyo gutera akabariro ku mugore no ku mugabo ni kimwe mu nkingi ya mwamba yo kugira urugo rwiza rurangwa n’umunezero. Tugiye kubabwira bimwe mu bituma umugore aryoherwa ndetse bikaba byatuma ahora yishimiye uwo bafatanya mu gutera akabariro.

1. Umugore aryoherwa no gutera akabariro iyo umugabo barimo guhuza urugwiro amweretse ko amwitayeho kandi akabikora amubwira utugambo twinshi twiza, kuko abagore benshi bemeza ko badakunda umugabo batera akabariro atavuga cyangwa ngo avuge ibintu bigaragaza ko yishimye nko kuniha gahoro cyangwa gushishira byo kwishima.

2. Abagore kandi bashimishwa n’ uko abagabo babahindurira uburyo babakoreramo imibonano (position), kuko ngo ni bwo baryoherwa kurushaho, ariko ngo bakazira ubakoresha uburyo bumwe gusa kuko bageraho bakananirwa bitewe n’ uko batahinduriwe uburyo, bigatuma rimwe na rimwe binubira kuyikora igihe babisabwe n’ abagabo babo.

3. Mbere y’ uko umugabo atera akabariro agomba kubanza gutegura umugore kandi akagerageza kuza kubikora ari uko abona umugore nawe yamaze kwiyumva muri icyo gikorwa. Iyo umugabo abona ntacyo umugore arahindukaho, umugabo agomba kubanza gufata igihe cyo kumuganiriza utugambo twiza kugirango amwibagize ibyaba byamubabaje byose ndetse nibyo yiriwemo, ibyo bigatuma yiyumvamo ko agomba kubikora, n’ ubwo usanga abagore benshi bakunda kuvuga ko abagabo babo batabategura bihagije igihe bagiye gutera akabariro, ndetse ngo hakaba n’ abatabigerageza ngo bitewe n’ uko baba bvafite ubushake bwinshi bwo gutera akabariro kurusha abagore babo.

4. Umugabo kandi agomba kumenya imiterere y’ umugore we ndetse akanamenya uburyo butamuvuna mu gihe cyo gutera akabariro, bityo akaba aribyo akunda kumukorera kandi akibuka ko agomba gukora ibishoboka byose ngo amushimishe, igihe umugabo arimo gutera akabariro akananirwa ntagomba kubyereka umugore kuko bituma ibyiyumvo bishira ububobere bukagabanyuka.

5. Ni byiza ko umugabo yiga akanahimba udushya twa buri munsi two gukorera umugore we kugirango umugore yishime. Ibi kandi binagabanya irari umugore ashobora kugirira abandi bagabo kuko aba yumva ntacyo abandi bagabo barusha umugabo we, ibi nabyo bikaba bituma umugore yishima kurushaho kandi n’ umugabo ntiyifuze kuba yaryamana n’ undi mugore.

6. Umugabo afite inshingano zo guha umugore we impano zimushimisha kugirango umugore we abone ko amwitayeho, na mbere yo gukora imibonano umugabo agomba kubanza kugira icyo aha umugore cyangwa yaba ntacyo afite akagira icyo amusezeranya.

Inama: Abagabo rero bagomba kubahiriza inshingano zabo kandi bakereka abagore babo ko nta wundi mugore ubaruta uko baba bameze kose.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wari uzi ko umukobwa uhora akonje,ari kimwe mu bigaragaza ko yaba anyara mu...

Usibyo no kuba kunyara bituma imibonano mpuzabitsina iryoha kurushaho kandi...
27 May 2018 Yasuwe: 1837 0

Dore ibintu byingenzi biri gutuma abasore b’iki gihe bari guterwa indobo...

Urukundo n’ikintu cyaremwe n’Imana kandi bikavugwa ko arirwo rwonyine...
27 May 2018 Yasuwe: 1710 0

Dore ibiribwa byafasha umugore kugira amavangingo menshi mu gihe cyo gutera...

Ibiribwa umugore yafungura bikamufasha kugira amavangingo menshi bikubiyemo...
26 May 2018 Yasuwe: 7149 0

Menya uko wabona urushako wifuje kuva kera

Mbere yo gushakira hanze ibisubizo by’uko wagura urushako wifuje ,ukwiriye...
23 May 2018 Yasuwe: 2448 0

Dore uburyo wasomana n’umukunzi wawe akazahora yifuza ko mwongera

Gusomana ni ubugeni,ni ikintu ukora kikuvuye ku mutima, ukagikora ugikunze,...
23 May 2018 Yasuwe: 7566 1

Umutoni Assia byamurenze asuka amarira mu bukwe bwe na Robert wamukunze...

Umutoni Assia na Tuyishime Robert bakoze ubukwe kuri uyu wa 19 Gicurasi...
23 May 2018 Yasuwe: 13668 1