Kigali

Dore bimwe mu bimenyetso bikaze bizakwereka niba umukunzi wawe agukunda nta buryarya burimo

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 9 June 2018 Yasuwe: 4484

- Menya ibyo wareberaho ko umugore wawe agukunda
- Ni gute wamenya ko umugore wawe atakubeshya
- Iby’ingenzi bigaragaza umugore ukunda umugabo we

Hari imyitwarire ndetse n’ibikorwa by’ingenzi biranga umugore ukunda umugabo we by’ukuri ku buryo umugore ubikora aba akunda umugabo we nta gushidikanya.

Ibi ni bimwe mu bintu by’ingenzi umugore ukunda umugabo we adasigana nabyo:

1. Yumva akumbuye umugabo we nyuma y’igihe gito : Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga igihe adahari yumva amukumbuye umunsi umwe adahari akumva wamubererye igihe kirekire.

2. Ahora ashaka udushya yakorera umugabo we : iyo umugore akunda umugabo we uzasanga aharanira kugira udushya amukorera kugira ngo arusheho kumukunda.

3. Akunda umugabo we mu bibi no mu byiza : Iyo umugore akunda umugabo we bya nyabyo ntabwo ahindurwa n’ibihe uko byagenda kose amwereka ko amukunda haba mu bihe bibi no mu byiza.

4. Ashyigikira umugabo we mu ntego afite : Umugore ukunda umugabo we uzasanga aba amushyigikiye akanamufasha kugera ku ntego ze. Uzasanga ashishikazjwe no kumugira inama y’icyatuma agera ku iterambere riruseho.

5. Akora ibintu bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo : umugore ukunda umugabo we uzasanga akora ibintu niyo byaba bito bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo. nko kumutekera ibiryo akunda, kwambara imyenda akunda kugirango amushimishe, ..

6. Igihe yishima kurushaho ni igihe aba ari kumwe n’umugabo we : Niba igihe wumva wishimye kurushaho ari igihe uri kumwe n’umugabo wawe ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ukunda umugabo wawe by’ukuri.

Mugabo nubona umugore wawe akwitwaraho muri buno buryo uzamenye ko ari bimwe mu bimenyetso by’urukundo agufitiye rw’ukuri.

Hari ikindi kimenyetso kigaragaza umugore ufitiye umugabo urukundo tutashyizemo waba uzi wakidusangiza ukacyandika ahagenewe kujya ibitekerezo cyangwa hari icyo twashyizemo utemeranya nacyo wakitubwira ni uburenganzira bwawe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore impamvu umugore ashobora kurira mu gihe cyo gutera akabariro

Ese kurira cyangwa gutaka k’umugore mu gihe cyo gutera akabariro biterwa...
14 August 2018 Yasuwe: 1720 0

Umukobwa wa Obama yagaragaye mu Bwongereza ari mu rukundo n’...

Maria Obama , umukobwa wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze...
14 August 2018 Yasuwe: 2491 0

Kwambara impenure ngo byongerera ubwiza abakobwa n’abagore cyangwa zibatesha...

Uko iterambere ryihuta niko abakobwa n’abagore barushaho gukaza umurego wo...
14 August 2018 Yasuwe: 1738 2

Mukobwa kugirango ugire imiterere myiza y’amabuno bishobora guterwa n’ibintu...

iba uri umukobwa/umugore ukaba wifuza kumenya uko wahindura imiterere...
13 August 2018 Yasuwe: 5161 0

Abagabo bafite ibitsina bigoramye ngo bafite ibyago byinshi birimo uburwayi...

Kugorama kw’igitsina cy’umugabo, abagabo kugira igitsina kigoramye aribyo...
13 August 2018 Yasuwe: 2048 0

Dore amwe mu mabanga y’imyitwarire abagore bubatse bakwigira ku...

N’ubwo uburaya abantu babufata nk’ikintu kigayitse ariko hari amabanga aba...
12 August 2018 Yasuwe: 6573 0