skol
fortebet

Dore bimwe mu biribwa by’ingenzi byagufasha kuryoherwa no kubasha gutera akabariro ukanyurwa

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

skol

Burya kwirinda biruta kwivuza. Irebere ibintu bitandukanye ushobora kurya bikakongerea amahirwe yo gutera akabariro ari nako bikurinda ibibazo byatuma ujya kubonana na muganga
. Nakora iki ngo nongere amasohoro . Ibiribwa byongera amasohoro
Mu mvugo ya gihanga n’indwo yuzuye, turavuga ngo “Kurya urubuto rwa buri munsi ni ukwirinda kubonana na muganga” Niyo mpamvu kuri iyi nshuro twabazaniye imirire ishobora kubafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima (...)

Sponsored Ad

Burya kwirinda biruta kwivuza. Irebere ibintu bitandukanye ushobora kurya bikakongerea amahirwe yo gutera akabariro ari nako bikurinda ibibazo byatuma ujya kubonana na muganga

. Nakora iki ngo nongere amasohoro
. Ibiribwa byongera amasohoro

Mu mvugo ya gihanga n’indwo yuzuye, turavuga ngo “Kurya urubuto rwa buri munsi ni ukwirinda kubonana na muganga” Niyo mpamvu kuri iyi nshuro twabazaniye imirire ishobora kubafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

1. Inyama y’iroti.

Inyama y’iroti burya iza ku mwanya wa mbere mu ikorwa ry’amasohoro ari naho akenshi uzasanga abaganga bategeka abagabo bahuye n’ikibazo cy’ibira ry’amasohoro ngo bajye birira inyama y’iroti. Kurya inyama y’iroti rero bifasha amaraso gutembera neza, bikaringaniza ubushyuhe ku rwego rw’imyanya myibarukiro ku mugabo ku kigero cyiza. Nibyiza kurya inyama y’iroti rero kuko bizagufasha mu gihe cyo gutera akabariro aho bifasha igitsina gufata umurego, kumva umerewe neza no kunyurwa n’iki gikorwa.

2. Tungurusumu

Tungurusumu ikunze gukoreshwa mu rwego rwo kuvura no kwirinda indwara nyinshi zitandukanye. Abahanga mu by’ubumenyi bujyanye n’imyororokere, basanze burya tungurusumu igira akamaro gakomeye mu ikorwa ry’amasohoro. Binyuze mu bushobozi buhambaye iba ifite ibyitwa allicin na organosulfur byorohereza itembera ry’amaraso mu bice by’imyanya myibarukiro, bigatuma habaho ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

3. Ibirungo byo mu bwoko bwa tangawizi

Nyuma y’ikoreshwa ry’ibi birungo n’abagabo bo ku mugabane wa Asia, ubushakashatsi bujyanye n’ubuvuzi bwakorewe muri kaminuza yo mumajyepfo ya Illinois, bwasanze bifasha mu ikorwa ry’amasohoro. Ubundi bushakashatsi bwakozwe kuri ibi birungo bubinyujije mu kinyamakuru Journal of Urology bwasanze 60% by’abagabo bavuwe hakoreshejwe ibi birungo nyuma y’ibyumweru 16, byabafashije kongera umurego w’igitsina cyabo.

4. Inzuzi

Inzuzi rero dusanzwe tuzi ko zikomoka ku bihaza, zikungahaye ku musemburo witwa phytosterols, ufasha cyane ku rwego rwa prostate na testosterone bishinzwe ikorwa ry’amasohoro. Izi mbuto kandi ngo zigira akamaro kenshi ku mubiri w’umuntu aho twavuga nko korohereza itembera ry’amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.

5. Umuneke

Umuneke burya ni urubuto rukunzwe gukoresha n’abantu benshi nyuma yo gufata amafunguro. Ariko n’ubwo bimeze bityo hari ababikora kuko uba ubaryoheye, abandi bakumvako bibafitiye akamaro nyamara batanagasobanukiwe. Umuneke rero ukaba ugira akamaro gakomeye mu ikorwa no kongera amasohoro y’abagabo. Si ibyo gusa kandi kuko unafasha cyane mu gihe cy’imibonano kuko wifitemo vitamin B iri mu bituma igitsina cy’umugabo gifata umurego.

Ibitekerezo

  • Yego rwose inama mutugira nizo kuko mudufasha no kubaka imibiri yacu

    Nukuri turashima cane iburyo mutwigisha neza

    Nukuri turashima cane iburyo mutwigisha neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa