skol
fortebet

Dore bimwe mu bituma abagore bishimira gutera akabariro nabo bashakanye-REBA HANO

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Ibituma abagore bishimira imibonano mpuzabitsina
- Ibyo umugabo yakora ngo ashimishe umugore
- Amayere yafasha umugabo kunyura umugore we

Sponsored Ad

Kuryoherwa mu gikorwa cyo gutera akabariro ku mugore no ku mugabo ni kimwe mu nkingi ya mwamba yo kugira urugo rwiza rurangwa n’umunezero. Tugiye kubabwira bimwe mu bituma umugore aryoherwa ndetse bikaba byatuma ahora yishimiye uwo bafatanya mu gutera akabariro.

1. Umugore aryoherwa no gutera akabariro iyo umugabo barimo guhuza urugwiro amweretse ko amwitayeho kandi akabikora amubwira utugambo twinshi twiza, kuko abagore benshi bemeza ko badakunda umugabo batera akabariro atavuga cyangwa ngo avuge ibintu bigaragaza ko yishimye nko kuniha gahoro cyangwa gushishira byo kwishima.

2. Abagore kandi bashimishwa n’ uko abagabo babahindurira uburyo babakoreramo imibonano (position), kuko ngo ni bwo baryoherwa kurushaho, ariko ngo bakazira ubakoresha uburyo bumwe gusa kuko bageraho bakananirwa bitewe n’ uko batahinduriwe uburyo, bigatuma rimwe na rimwe binubira kuyikora igihe babisabwe n’ abagabo babo.

3. Mbere y’ uko umugabo atera akabariro agomba kubanza gutegura umugore kandi akagerageza kuza kubikora ari uko abona umugore nawe yamaze kwiyumva muri icyo gikorwa. Iyo umugabo abona ntacyo umugore arahindukaho, umugabo agomba kubanza gufata igihe cyo kumuganiriza utugambo twiza kugirango amwibagize ibyaba byamubabaje byose ndetse nibyo yiriwemo, ibyo bigatuma yiyumvamo ko agomba kubikora, n’ ubwo usanga abagore benshi bakunda kuvuga ko abagabo babo batabategura bihagije igihe bagiye gutera akabariro, ndetse ngo hakaba n’ abatabigerageza ngo bitewe n’ uko baba bvafite ubushake bwinshi bwo gutera akabariro kurusha abagore babo.

4. Umugabo kandi agomba kumenya imiterere y’ umugore we ndetse akanamenya uburyo butamuvuna mu gihe cyo gutera akabariro, bityo akaba aribyo akunda kumukorera kandi akibuka ko agomba gukora ibishoboka byose ngo amushimishe, igihe umugabo arimo gutera akabariro akananirwa ntagomba kubyereka umugore kuko bituma ibyiyumvo bishira ububobere bukagabanyuka.

5. Ni byiza ko umugabo yiga akanahimba udushya twa buri munsi two gukorera umugore we kugirango umugore yishime. Ibi kandi binagabanya irari umugore ashobora kugirira abandi bagabo kuko aba yumva ntacyo abandi bagabo barusha umugabo we, ibi nabyo bikaba bituma umugore yishima kurushaho kandi n’ umugabo ntiyifuze kuba yaryamana n’ undi mugore.

6. Umugabo afite inshingano zo guha umugore we impano zimushimisha kugirango umugore we abone ko amwitayeho, na mbere yo gukora imibonano umugabo agomba kubanza kugira icyo aha umugore cyangwa yaba ntacyo afite akagira icyo amusezeranya.

Inama:Abagabo rero bagomba kubahiriza inshingano zabo kandi bakereka abagore babo ko nta wundi mugore ubaruta uko baba bameze kose.

Ibitekerezo

  • Kubera ko imana idukunda,ishaka ko twishima dukora Imibonano mpuzabitsina (Imigani 5:15-20).Niyo mpamvu yaduhaye sex n’abagore beza.Ariko imaze kuturema,yaduhaye AMATEGEKO.Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose,bica ayo mategeko.
    Urugero,abasambanyi ni Millions and Millions.Abantu barwana,bicana,biba,etc...nabyo nuko.Niyo mpamvu mubona isi ifite bibazo.Imana yafashe ingamba zo kuzahindura isi Paradizo.Niyo mpamvu yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Nkuko tubisoma ahantu henshi muli Bible,kuli uwo munsi imana izica abantu bose banga kuyumvira (Yeremiya 25:33),isigaze abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Kuli uwo munsi kandi,izazura abantu bapfuye bayumvira,ibahe ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,hinduka wige neza Bible,umenye icyo imana idusaba,ujye mu materaniro kandi nawe ujye mu nzira ubwirize nkuko YESU n’Abigishwa be babigenzaga.Uwo murimo YESU yakoraga,yawusabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Nicyo kiza cyo kwiga Bible.Niba nawe ushaka kuyiga ku buntu,bitubwire.

    Email yanje ni:[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa