skol
fortebet

Dore ibibazo 5 abantu bakunze kwibaza ku mibonano mpuzabistina y’umugore utwite

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu bamwe bakunze kwibaza byinshi ku bijyanye n’ukuntu umugore aba yiyumva mu gihe atwite mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Umuryango.rw twabahitiyemo 5 by’ingenzi :

1. Ese ubushake bwo kubikora buragabanuka ?

Inzobere mu bijyanye n’imyanya myibarukiro y’umugore Dr Sylvain Mimoun, atangariza ikinyamakuru doctissimo.fr dukesha iyi nkuru, ko umugore utwite ataba koko agifite ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kimwe n’uko n’abagabo bamwe babona abagore babo batwite ntibabe bakibifuza nka mbere.

Ibi rero ni nabyo ngo bituma inshuro umugabo n’umugore we bakorana imibonano mpuzabitsina zigabanuka cyane mu gihe umugore atwite.

2. Ni iki gitera kugabanuka k’ubushake ku mugore ?

Igitera uku kugabanyuka k’ubushake nkuko Dr Sylvian akomeza abivuga, ngo ni uko hari abagore usanga mu mezi ya mbere batwite baba bafite isesemi nyinshi, byagera mu mezi ya nyuma yo gutwita ho ugasanga inda iba yaragutse ibabereye inzitizi mu gukora imibonano mpuzabitsina bisanzuye.

Mu mezi ya mbere umugore amaze gusama, usanga aba afite ibibazo byinshi birimo kuruka, kugira isereri, umunaniro bityo bigatuma yumva adashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

3. Ese ntibaryoherwa mu gihe batwite ?

Ikindi abantu bakunze kwibeshyaho ngo ni uko abagore bataryoherwa n’imibonano mpuzabitsina mu gihe batwite. Aha Dr Momoun avuga ko ibyo ataribyo nkuko umugore akomeza kuryoherwa nka mbere.

Hari ndetse n’abagore bavuga ko gutwita bibongerera kuryoherwa kurusha mu gihe gisanzwe. Ibi biba akenshi nyuma y’ariya amezi atatu.

4. Ese umuntu yabyihorera akazongera amaze kubyara ?

Ibi rwose ni ibyo kwirinda nkuko Dr Mimoun abivuga, ngo si byiza kureka gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo wawe, kuko kubikora bibafasha gukomeza ubumwe n’urukundo.

Aha uyu muganga agira inama abagore ko niyo bataba babishaka cyane bakwihangana bagamukerira abagabo babo ikibazo.

5. Ese gukora imibonano ntibyakwica umwana uri munda ?

Ibi nabyo ngo ntabwo aribyo nkuko Dr Sylvain abivuga, kuko umwana aba ari mu ngobyi yo munda ikikijwe n’amatembabuzi menshi, ku buryo igitsina cy’umugabo niyo cyaba kirerkire gute atakigeza ku mwana uri munda.

Ibitekerezo

  • Ahubwo nikibazo ese utwite nubone amahirwe yoguhura nuwayiguteye harigaruka wagirago cyago uhuye nundimuntu utariwe nawe igaruk zirimo nizihe murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa