skol
fortebet

Dore Ibimenyetso 5 bizakwereka ko wowe n’umukunzi wawe mudahuza “Mutumvikana”

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Iyo abakundana batumvikana,biba bisa nko kuba mu mwijima,iyo mutumvikana nta na rimwe n’urugo rwanyu ruzagaragaramo amahoro,iki nicyo kibazo cyugarije ingo muri iyi minsi,ari nayo mpamvu Abasomyi b’Ikinyamakuru cyacu “Umuryango.rw” twahisemo kubagaragariza bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wowe n’umukunzi wawe mutumvikana.
1.Mu gihe akantu gato kazatera ikibazo gikomeye Mu gihe uzakora agakosa gato ubundi we akagahinduramo ikibazo gikomeye,ubundi abakundana babereyeho gutegena amatwi (...)

Sponsored Ad

Iyo abakundana batumvikana,biba bisa nko kuba mu mwijima,iyo mutumvikana nta na rimwe n’urugo rwanyu ruzagaragaramo amahoro,iki nicyo kibazo cyugarije ingo muri iyi minsi,ari nayo mpamvu Abasomyi b’Ikinyamakuru cyacu “Umuryango.rw” twahisemo kubagaragariza bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wowe n’umukunzi wawe mutumvikana.

1.Mu gihe akantu gato kazatera ikibazo gikomeye

Mu gihe uzakora agakosa gato ubundi we akagahinduramo ikibazo gikomeye,ubundi abakundana babereyeho gutegena amatwi .naho mu gihe akabazo gato uzakagira ikibazo gikomeye icyo gihe umubano wanyu uba utameze neza pe.

2.Nta kidasanzwe mu rukundo rwanyu

Iyo hatariho ukumvikana hagati y’abakundana,bizagorana kugirana ibihe byiza,kugira ibihe byiza nibyo bituma umubano wanyu ukura,ubundi mu rukundo hagomba guhoramo udushya,nko gutemberana mwembi,kunjya gusura abantu mwembi…..mu mubano wanyu iyo harimo urukundo ndetse no gutegana amatwi nibwo umubano wanyu uzaramba.

3.Nta mbabazi

Imbabazi hagati y’abakundanye zisobanura ko mubanye neza,naho kutababarirana hagagti yanyu bisonuye ko mutumvikana,Bityo niba wowe n’umukunzi wawebigoranye kubabarirana,ufite kumenya ko umubano wanyu uangirika vuba.

4.Igihe kinini nicy’uburakari kurusha ik’ibyishimo

Ubundi ubusanzwe,Abakundana bagomba kurangwa n’urukundo ndetse n’umunezero kurusha umujinya ndetse n’uburakari,ariko ntabwo ubu ariko bimeze.Urukundo rwawe rugomba gutuma wishima,rugomba kuguha amahoro,ariko mu bigaragara ntabwo ari inkundo zose zishobora kubiguha.

5.Ntabwo akwisanzuraho

Itumanaho ni byose mu mubano wanyu kandi nabyo ni ikindi kimenyetso gishobora kwerekana niba abakundana bumvikana cyangwa batumvikana,Iyo abakundana bumvikana bisanzuranaho ku buryo babwirana buri kimwe cyangwa byinshi muri byo,Ariko iyo batumvikana ntabwo ari uku biba bimeze,aha ho we aba ashimisha no kubwira buri kimwe umuryango we n’inshuti ze kurusha uko yabibwira umukunzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa