Kigali

Dore ibintu 10 byatera umugore kugusuzugura mu gihe muteye akabariro bwa mbere

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 18 September 2018 Yasuwe: 10737

Mu bintu byatuma umugore asuzugura mu gihe muteye akabariro bwa mbere harimo kuba utamuteguye ,kuba utamugejeje ku ndunduro y’ibyishimo bye ndetse no kumwitaho bihagije.

Ahangaha iyo tuvuze umunsi wa mbere, ni wa munsi abashakanye baba bakoze igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bwa mbere, ku munsi basezeraniyeho cyangwa se undi munsi baba bateguye ariko akaba ari wo wa mbere kuri bo. Inyigisho zacu ziba zigenewe abubatse cyangwa abari mu nzira yabyo.

1.Kurangiza vuba: Hari abagabo barangiza mu masegonda atageze no kuri 50, mu by’ukuri umugore uba umusize ahantu hakomeye hahandi na we aba yumva atangiye kwinjira mu gikorwa neza kabona urarangije, arakurakarira cyane ndetse akaba yanagusuzugura.

2.Kutamutegura: Gutegura umugore mbere y’imibonano bimufasha kumva yinjiye mu gikorwa neza yiteguye, ku buryo atabasha kubabara iyo igitsina cy’umugabo cyinjira kandi iyo anateguwe yumva urukundo rwiyongereye, akumva mu mubiri hari uturimo kumwirukamo, ububobere bukiyongera,…

3.Kutamugeza ku ndunduro y’ibishimo: Iyi ngingo ijya gusa n’iya mbere, gusa aha ho ushobora kurongora iminota myinshi ariko n’ubundi bikarangira wowe urangije, mu gihe we ataragera ku ndunduro y’ibyishimo. Ni ngombwa rero ko mwese mufashanya mukarangiza.

4.Gusa nk’aho akwiyoboreye: Hari igihe umugabo aba atazi iyo biva niyo bigana, umugore akaba ariwe ufata inshingano zo kumuyobora, icyo gihe ahera ko agusuzugura, akagufata nk’akajiji.

5.Kudaha agaciro ibyo murimo: Nko kuba muri mugikorwa ugatangira ukazana udukuru tutajyanye n’ibyo murimo, telefoni yasona, ukajya kuyitaba,… mbese agufata nk’urimo kumukiniraho, agahera ko agusuzugura.

6.Kumugereranya n’abandi: Ibi byo biranasenya pe, nta mugore ugereranywa n’abandi, umugore ni uwo, uko umusanze ni uko, numugereranya n’abandi muzahita mwangana anahite amenya ko usanzwe uri umusambanyi.

7.Kuruha mbere ye: Niba umugore afite ubushake bwinshi nk’umugabo nawe uba ugomba gushabuka, akakujyana muri pozosiyo mu kandi kanya akakujyana mu yindi, iyo umugaragarije ko urushye umutima wenda kukuvamo, uretse kuguseka nta kindi agukorera, icyo gihe aragusuzugura akagufata nk’utabashije akazi.

8.Gushaka kumukoreraho ibyo wakopeye ahandi: Ibyo tubona muri filimi biba birimo n’ibikabyo, ubwo rero nawe iyo ushatse kubimukoreraho, rimwe na rimwe ushobora kumubabaza cyane, ikindi bikaba byakunanira,… wowe kora ibyo uzi kandi witonde, munafatanya.

9.Kutisiramuza: Umugabo udasiramuye rwose muri iki gihe afatwa nk’umuntu utaramenya aho isi igeze, benshi bakoresha imvugo y’uko uri ‘umuturage’; ko ifite igifirimbi,… rwose ukivanamo igitsina umugore ahita agusuzugura.

10.Kutamushimira: Niba musoje igikorwa kabone niyo waba utanezerewe uko ubyifuza, ibuka kumubwira ndagukunda, urakoze Cherie,… kuko niba usoje uhita uhaguruka ukigendera mu bindi, asigara ababaye.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amafoto utabonye yaranze umuhango wo Gusaba no Gukwa Ange...

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame inkuru ikinyamakuru...
30 December 2018 Yasuwe: 20906 1

Niba ukora imibonano mpuzabitsina incuro zirenze 5 ku munsi ufite...

Mu busanzwe ku mugabo cyangwa umugore, gukora imibonano mpuzabitsina ni...
10 December 2018 Yasuwe: 12386 0

Ibintu 5 umukobwa agomba kugira ibanga mu rukundo rwe n’umukunzi...

Mu buzima bw’urukundo biba byiza cyane iyo abakundana badaterwa ipfunwe no...
10 December 2018 Yasuwe: 11540 0

Ese waruziko kurya ibitunguru byongera imbaraga mu gukora imibonano...

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora...
10 December 2018 Yasuwe: 10380 0

Umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi yahishuye ibanga...

Inseko, inzaratsi, bamwe babitekereza nk’ ikintu gishobora gutuma umugabo...
9 December 2018 Yasuwe: 10621 0

Umuzungu yinginze umwirabura ngo amuterera inda kubera kwishinja icyaha...

Umuzungu ukomoka mu gihugu cya Colombia yasabye umwirabura akoresha muri...
1 December 2018 Yasuwe: 9916 1