Kigali

Dore ibintu 4 by’ingenzi bituma abagore b’iyi minsi bakunda abagabo cyane

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 20 October 2018 Yasuwe: 4749

Burya abagore bagira ibintu byinshi bakundira abagabo, muri yi nkurtu nifuje kubagezaho , ibintu 4 cyane kurusha ibindi.
Hari ibintu abagore bakundira abagabo nabo ubwabo badashobora gusobanura. Ikindi ni uko niyo banabizi batatinyuka kubivugira mu ruhame, kuko bimwe na bimwe usanga bitangaje.

1.Abagore bikundira abagabo bafite amanyama

Ba bagabo bafite amanyama, rimwe na rimwe b’inkubaganyi ! Ni ba bandi muri kaminuza bitaga abasalo (salauds/bad boys). Ubundi uciye mu kuri bakagombye gukunda ba bandi bitonda, b’abatagatifu mbese ; aba bita amajenti (gentils/gentlemen). Nyamara aba akenshi bakundwa na ba nyina. Ni ibintu bidasobanutse ariko niko bimeze.

Niba rero uri umugabo witonda cyane kimalayika, gerageza kwishakamo amanyama, yaba mu myambarire no mu myitwarire kugira ngo ukurure abakobwa cyangwa abagore.

2.Abagore bakunda abagabo bigirira akabanga

Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abagore baba bashaka kumeya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije.

Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by’umugore. Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w’inshuti bizaba bihagije.

Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z’abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n’umubano mufitanye.Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.

3. Abagore bakunda abagabo beza

Nubwo ubwiza bw’umuntu buhabwa agaciro n’umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo aribyo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n’umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.

Abagore bakunda abagabo beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo.

Niba rero wowe mugabo waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.

4. Abagabo b’abayobozi banafite na kashi

Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n’ubukire. Ngo nta « je t’aime inzara igutema amara » aka wa mugani w’umuhanzi Mwitenawe.

Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n’amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mpamvu bikurura abagore.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagaragajwe uko wamenya umugore uryoshya akabariro urebeye ku...

Abagabo usanga baganira hagati yabo bavuga ibiranga umugore mwiza mu buriri...
1 May 2019 Yasuwe: 10298 1

Iyi niyo mico mibi igaragara ku mukobwa igatuma umuhungu bakundana...

Ubusanzwe iyo abantu bakundana by’ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu...
26 March 2019 Yasuwe: 20455 4

Ese ni gute washimisha umukunzi wawe?

Burya gutungura umukunzi wawe( Surprise) yaba ku muhungu cyangwa umukobwa...
27 February 2019 Yasuwe: 12653 0

Dore ibizakwereka ko umukobwa mukundana afitiye ikofi yawe urukundo...

Buri musore cyangwa umugabo wese aba ashaka umugore uzamukunda we ubwe...
21 February 2019 Yasuwe: 8802 1

IGICE CYA III:Vestine yahishuriye abagore amabanga yabafasha mu gushimisha...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
21 February 2019 Yasuwe: 13389 0

IGICE CYA II:Vestine yavuze uburyo umugabo ashobora gukoresha ari gutera...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
20 February 2019 Yasuwe: 12089 0