Kigali

Dore ibintu 4 byafasha umusore udafite amafaranga gutereta inkumi akayegukana

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 4 June 2018 Yasuwe: 4260

Ikibazo gikunda kubangamira abasore benshi mu gutereta no kureshya abakobwa ni ukuba umufuka wabo udahagaze neza. Kuba ikofi y’umusore itarangwamo inoti zifatika, kuri konti ntacyibereyeho bimubera imbogamizi kuba yabasha kugira umukobwa abaza izina akamusaba urukundo byarimba bagashinga urugo.

Mu buzima busanzwe tuziko umusore wese agira agaciro imbere y’inkumi igihe afite uko ahagaze mu bukungu. Umusore wambara neza, ufite imodoka nziza n’ibindi bigaragaza ko hari urwego ariho rufatika bituma abasha guhindukiza benshi mu bakobwa, kubareshya bikamworohera.

Nubwo ariko amafaranga n’ubutunzi bigira uruhare runini mu gutuma umusore abasha kugaragara neza imbere y’inkumi , abakobwa bashobora gushiturwa n’indi mico / imyitwarire y’umusore bidasabye ko agira amafaranga menshi cyangwa ubutunzi buhambaye.

1.Kuba uwo uriwe

Mu kinayrwanda baca umugani ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi. Ariko kwirarira ukigira uwo utariwe nabyo abakobwa ntibabikunda. Kwigira uwo utariwe , kwiyitirira icyo utaricyo biri mubiri gutuma abasore bagayika muri iyi minsi. Kwigira icyo utaricyo sibyo bizatuma umukobwa agukunda.

Ba uwo uriwe. Ni wirarira ukamubeshya nyuma akakuvumbura muzakomeza gukundana? Kuba uwo uri we byatuma hari uwabigukundira . Umuntu ugukunze ntacyo agukurikiyeho urukundo rwanyu ruramba. Kwibwira ko uzashituza abakobwa ibintu byaguhira igihe gito ariko se nibishira muzaba mukivuga rumwe? Nubwo abakobwa benshi bakururwa n’ubutunzi bw’abasore ariko hari abashyira mu gaciro kandi bategenzwa na twinshi. Mwene abo nibo bavamo ba mutima w’urugo.

2.Kwiyizera

Kwiyizera nayo ni indi turufu ukwiriye kwitwaza mu kureshya abakobwa mu gihe nta butunzi buhambaye urabona. Kuba ntacyo urageraho ntibisobanuye ko udakwiriye gukunda cyangwa gukundwa. Kuba konti yawe ntakiriho ntibigukuraho igikundiro. Kwiyizera ni indangamuntu y’abagabo.
Nutiyizera ninde uzagushyiramo icyo cyizere? Utegereje kuzigirira icyizere cyo kwegera inkumi ugatereta ari uko wujuje umuturirwa? Nutabigeraho uzasaza utarongoye, utabyaye? Iyo si imyumvire ikwiriye kuranga umuntu w’umusore ufite icyerekezo. Tinyuka wimenyereze kuganiriza abakobwa nibiba ngombwa ube wasaba urukundo.

3. Igaragaze

Kubasha gukuza impano ikurimo bituma ugaragara. Impano abantu bagira ni nyinshi. Kumenya kuganiriza abantu ukaba wabasetsa ukabasusurutsa (abakobwa-abagore babikunda kubi) , kumenya kuririmba neza, kumenya gukina imikino inyuranye n’izindi zinyuranye.
Impano ni imwe mu bintu byatuma abakobwa bagukunda nubwo waba nta mafaranga ufite . Uretse no kuba impano wifitemo yagufasha kugira igikundiro , yanagufasha kugira aho uva n’aho ugera ugatera imbere mu bukungu.

4.Kuba umunyabwenge

Abakobwa bakunda abasore n’abagabo b’abanyabwenge. Niba ufite ubwenge nayo ni impano kandi yagufasha kugira igikundiro imbere y’abakobwa, ukaba wabonamo uwo muzibanira ubuzima musigaje ku isi.
Gutereta ahanini benshi mu basore babifiteho imyumvire itariyo. Urukundo nyarukundo ntirureba kuba utunze cyangwa ufite ibya Mirenge ku Ntenyo. Umusore wibwira ko azakunda ndetse agakundwa namara kugira amafaranga n’ubutunzi aribeshya.

Ntawe umenya aho bwira ageze. Nuteretesha umukobwa amafaranga n’ubutunzi , ejo bigashira azagucikaho usigare uririra mu myotsi. Ibyiza ni ukuba uwo uri we, ugakuza impano ikurimo, ukarangwa n’icyizere ibindi bizizana kandi bizagufasha kubona umukobwa wazavamo umugore muzabana mu bukene no mu bukire.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore impamvu 10 zagaragajwe ziri gutera abagore kutanyara mu gihe cyo...

Icyo bita kuzana amazi ku mugore cyangwa se kunyara mu gihe cy’imibonano,...
17 October 2018 Yasuwe: 4332 0

Dore uburyo bworoshye umukobwa wifuza gutereta umuhungu yakoresha

Mu buryo umukobwa yakoresha ashaka gutereta umuhungu harimo nko kuba akunda...
17 October 2018 Yasuwe: 1797 0

Sobanukirwa uburyo bwiza wateramo akabariro n’umugore utwite ukamunyaza...

Kuba muri ababyeyi, mwitegura kwakira abana, ntibivuze ko mudashobora...
16 October 2018 Yasuwe: 3932 0

Sobanukirwa ururenda n’ububobere mu gitsina cy’umugore

Ubusanzwe umugore wese uri mu myaka yo kuba yabyara, ubwo ni ukuvuga kuva...
16 October 2018 Yasuwe: 3765 0

Dore uburyo bwiza wasomamo umugore wawe akagira ububobere bwinshi mu...

Gusomana mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, ni kimwe mu bituma icyo...
15 October 2018 Yasuwe: 5782 0

Ibintu 20 umukobwa yakora bigatuma umusore bakundana yifuza...

Burya n’ubwo abasore bose badateye kimwe, hari ibintu bahuriyeho nk’imyumvire...
15 October 2018 Yasuwe: 3498 0