skol
fortebet

Dore ibintu 8 abasore n’abagabo b’iki gihe bakunda cyane ku bagore

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

skol

Muri kamere yabo burya, ngo abagabo bakunda kureba no kwitegereza abagore. Igituma umugore cyangwa se umukobwa akurura umugabo ngo biterwa ahanini n’ibyo uwo mugabo akunda. Muri rusange, ngo nubwo abagabo bakunda ibintu bitandukanye ariko burya ngo hari ibintu by’umwihariko ku bagore bikurura Usanga abenshi mu bagabo bakururwa cyane n’imiterere y’umubiri, ibice bimwe nabimwe by’umubiri nk’igituza, amatako ndetse n’imisatsi.
Gusa ariko hari ibindi bintu 8 abagabo bose bahuriraho mu gukururwa (...)

Sponsored Ad

Muri kamere yabo burya, ngo abagabo bakunda kureba no kwitegereza abagore. Igituma umugore cyangwa se umukobwa akurura umugabo ngo biterwa ahanini n’ibyo uwo mugabo akunda. Muri rusange, ngo nubwo abagabo bakunda ibintu bitandukanye ariko burya ngo hari ibintu by’umwihariko ku bagore bikurura Usanga abenshi mu bagabo bakururwa cyane n’imiterere y’umubiri, ibice bimwe nabimwe by’umubiri nk’igituza, amatako ndetse n’imisatsi.

Gusa ariko hari ibindi bintu 8 abagabo bose bahuriraho mu gukururwa n’abagore.

1.Ibyishimo: Umugabo wese aho ava akagera yishimira umukobwa cyangwa se umugore uhorana umunezero utajya atinya kwishimira ubuzima arimo ubwo ari bwo bwose, atari ukuvuga ko yabonye ibintu bihenze cyangwa se iby’agaciro, ahubwo mu buzima bwe bwa buri munsi agahorana akanyamuneza. Iki ngo gikurura abagabo cyane kuko ngo ibi biha icyizere umugabo cy’uko bishoboka ko uyu mugore cyangwa se umukobwa ashobora kunezerwa n’igihe bari kumwe haba muri byinshi cyangwa se muri bike.

2. Gushima no kunyurwa: Abagabo bakunda abagore bashima. Mu gihe umugabo yagukoreye akantu runaka mwereke ko yakoze ikintu gikomeye. Mwereke ko wabonye kwitanga kwe ubihe agaciro, umushimire umubwire ko yakoze ikintu gikomeye kandi ko wishimye. Kuko ibi bituma umugabo yiyumva nk’umuntu ukomeye w’umugabo kandi ko afite akamaro kanini kuri wowe.

3. Imyitwarire myiza: Burya ngo abagabo cyangwa abasore muri rusange bakururwa n’abakobwa bitwara neza, mbega bashimwa na bose kuko ngo biba bibaha icyizere cy’uko uburere n’ubupfura bafite bashobora no kubisangiza abandi ndetse bakazanabitoza abana babo.

4. Kwiyubaha: Abagabo bishimira kandi bagakururwa cyane n’abakobwa biyubaha kuko baba bagaragaza itandukaniro n’abandi kandi bagahesha ishema abo baziranye.

5. Gutekereza no kwita ku bintu: Abakobwa bafite ibitekerezo , mbese batari ba ‘terera iyo’ bakurura cyane abagabo kuko ngo baba babona ko no mu gihe badahari bishoboka ko bafata inshingano z’urugo ntihagire icyangirika.

6. Kwemera gufashwa: Abagabo bakururwa n’abakobwaa bemera gufashwa ariko batifata nk’abatishoboye kuko ngo baba bababonamo guca bugufi.

7. Kubaha abandi: Iki ngo ni ikintu gikomeye gikurura abagabo kuko baba babona ko bene aba bakobwa bashobora kububahira inshuti zabo ndetse n’imiryango.

8. Gushyira mu gaciro: Abagabo bakunda kandi bakishimira abakobwa bazi gushyira mu gaciro, kuko ngo baba bashobora kwifatira icyemezo ku buzima bwabo kandi bikagenda neza.

Ibitekerezo

  • Ibi bintu ni sawa gusa njyewe mbona abagabo n’abasore b’uyu munsi batakibishingira bakunda abatiyubaha kuko ngo nibo baba bazi gutanga care,ikdi kdi ntibagorana mbese bo barirekura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa