skol
fortebet

Dore ibintu abasore bakwiye kugendera kure mu gihe batereta abakobwa

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe iyo umusore ashaka gutereta umukobwa, akoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo uwo mwali aze

Sponsored Ad

kumwemera. Gusa burya ngo hari ibintu abakobwa badakunda, kuburyo umusore ubikoze ashobora guterwa indobo mu gihe kidatinze.

1 Kwita amazina y’urukundo umukobwa ntacyo muremeranya.

Mu rukundo burya habamo kwihangana, bityo rero ngo hari abahungu bashimishwa no kumva bakita abakobwa amazina yuje urukundo kabone n’ubwo umukobwa yaba ataramwemerera urukundo. Iki kintu burya ngo abakobwa ntibagikunda, kuburyo umuhungu ugikoze umukobwa amufata nk’umuntu udafite gahunda y’urukundo, ahubwo afite ikindi amushakaho, ibintu rimwe na rimwe bishobora no guherekezwa no guterwa indobo bidateye umutaru.

2 Kutanyurwa kwa bamwe mu basore.

Hajya habaho igihe umusore n’umukobwa bakajyana mu muhanda cyangwa bakagira ahantu bicara baganira, bityo rero burya ngo abakobwa banga urunuka abasore batanyurwa n’umukobwa umwe, aho

umusore abona hatambutse inkumi akayikurikiza amaso kugera irenze, ibyo ngo ni ikintu abakobwa badakunda kuburyo ngo ashobora kukubonamo ingeso y’ubuhehesi akaba yanatandukana nawe uzize gutwarwa n’iyo nkumi.

3 Kwemera ibyo umukobwa avuze byose

Hari abasore bakundana n’abakobwa bakaba bumva yuko icyo umukobwa avuze badakwiye kugihinyuza kugira ngo batavaho babanga. Iyi myitwarire burya ngo ntishimisha abakobwa batari bake, kubera ko abakobwa akenshi bakunda umuntu wahinyuza ibintu byabo rimwe na rimwe, kuko ngo iyo bitabaye ibyo usanga bafata abahungu nk’abo nk’abantu batabasha.

kwifatira ibyemezo mu ngo zabo, bityo rimwe na rimwe ngo abakobwa bahitamo guhagarika iby’urukundo n’abasore nkabo kuko baba bumva ko ntacyo babagezaho no mu gihe bashinze urwabo.

4 Kudaha umukobwa ubwigenge bukwiye

Mu rukundo hagomba kubamo ukwizerana ku mpande zombi. Bityo rero ngo abakobwa ntibakunda abasore babagenzura mu byo bakora haba ku ma telefoni, haba kubasomera ubutumwa bugufi, kubabaza buri kanya aho baherereye n’icyo bari kuhakora n’ibindi. Umusore urangwa n’iyo mico ngo ntarambana n’umukunzi we kuko ngo aba abona atamwizera kandi

amubangamira ndetse mukaba mwanatandukana kuko aba yibaza ko
nibamara kubana atazagira ubwisanzure na buke mu rugo rwe.

5 Kurangarira muri telefoni igihe uri kumwe n’umukobwa w’inshuti yawe.

Hari abasore cyangwa abakobwa bakunda gukoresha telefoni cyane mu gihe bari kuganira n’inshuti zabo kuburyo bitoroha kuba baganira bisanzuye, kubera ko baba bayivugiraho igihe kinini, cyangwa boherereza abandi bantu ubutumwa bugufi. Ku bakobwa by’umwihariko ngo ntibakunda.

uyu muco kuko ngo ubabangamira cyane, kuburyo ngo iyo umusore w’inshuti yabo abikora cyane, bibaviramo gutandukana kuko yiherera muri telefoni ntabashe kumwitaho nk’uko bikwiye bigasa naho yamusuzuguye.

Abakundana bagakwiye kujya bitondera bimwe mu bikorwa bakorera abakunzi babo, kuko rimwe na rimwe bishobora gutuma batana, kandi akenshi ugasanga ibyo babikorewe batatekerezaga ko byababaho bitewe n’uko babifataga nk’ibintu bidakomeye, ariko ku bakunzi babo bakaba baba babifata nk’ibikomeye kandi bibabangamiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa