Kigali

Dore ibintu bine umugabo akorera umugore akunda gusa

Urukundo   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 March 2018 Yasuwe: 9818

Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye aragukunda by’ ukuri.

1. Uramuvuguruza akemera
Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze imbere y’ umugore we byose birahinduka.

2. Aha agaciro igitekerezo cy’ umugore

Igihe umugabo ukunda umugore by’ ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y’ umugabo akora ibintu uko abyumva ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

3. Arakurwanirira

Umugabo iteka arwarira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.

4. Yagukorera buri kimwe

Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble HAHAHAAA...!!! NONE UTARWANIRIYE UMUGORE WAWE WARWANIRIRA NDE?

    Desire TUYISENGE

    2 weeks ago
  • chat_bubble

    MURAKOZE MBESEKUMVIRA UMUGORE KUKINTUCYOSE NIBYIZA?

    1 month ago

Inzindi nkuru

Impamvu yateye umunyarwanda Sebuyange w’ imyaka 90 gukora ubukwe n’ umukecuru...

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018 nibwo Umunyarwanda Sebuyange na Nyirabakire...
23 April 2018 Yasuwe: 1213 0

Umunyarwenya Anne Kansiime yerekanye umusore bari kumwe mu buryohe...

Umunyarwenya Anne Kansiime yagaragaje umukunzi we mushya witwa Skylanta...
17 April 2018 Yasuwe: 4736 0

INKURU IBABAJE!Umusore witeguraga kurongora yakoze impanuka ahita apfa...

Umusore witeguraga kurongora yaguye mu mpanuka agiye gutanga inkwano...
13 April 2018 Yasuwe: 13115 2

Hamisa yabonye umugabo uzamuhoza amarira yatewe na Diamond

Umunyamideli Hamisa Mabetto wabyaranye na Diamond yabonye undi umugabo...
11 April 2018 Yasuwe: 4796 0

Inkuru ibabaje y’ umugabo wishe umwana we w’ ikinege ngo arongore umukobwa...

Thompson Agena, w’ imyaka 47 wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi...
11 April 2018 Yasuwe: 6357 0

Amagambo 10 wakoresha uhumuriza uwawe muri ibi bihe byo kwibuka

Urukundo ni nk’ubusitani bw’indabo, bukeneye kubagarirwa no kuhirwa buri...
9 April 2018 Yasuwe: 2028 0