skol
fortebet

Dore ibintu byihariye ku gitsina gore bituma barusha abagabo guhirwa mu buzima

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Impaka zikunda kuba ndende iyo abantu bateraniye ahantu runaka bahugiye ku kiganiro-mpaka kivuga ku byiza byo kuba umugabo cyangwa se kuba umugore.

Sponsored Ad

Bamwe bavuga ko kuba umugabo ari byiza bagatanga n’impamvu abandi na bo bakagaragaza ibyiza byo kuba umugore maze ikiganiro kikaryoha ariko akenshi izi mpaka zirangira rubuze gica!

Uyu munsi tugiye kugaruka ku byiza abagore barusha abagabo mu buzima busanzwe bigatuma akenshi abagore bahirwa n’ubuzima.

1. Barama igihe kinini

Abari n’abategarugori barama igihe kinini nk’uko n’ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke nyinshi muby’ubuzima zabigaragaje. Uretse n’impuguke, muzarebe imiryango y’abantu bageze mu za bukuru, akenshi umuntu ubanza gupfa bwa mbere ashaje ni umugabo.

Icyo abahanga n’ababirebera kure bahurizaho ni uko usanga akenshi ubuzima bw’igitsina-gore buhura n’akazi kadasaba ingufu nyinshi z’umubiri kandi bakanagira igihe gihagije cyo kuruhuka (bagira imvune nke ugereranyije n’abagabo) mu gihe abagabo bo bakora imirimo ibasaba ingufu ndengakamere ibatera gusaza vuba.

2. Kwihangana

Nubwo hari byinshi bibi abagabo banyuramo ariko bakihangana, ngo ubushobozi bwabo bwo kwihanganira uburibwe ntibwagera ku rwego abagore bashobora kwihanganaho.

Ibi ngo bigaragazwa n’uburyo abagore bihanganira uburibwe bagira mu gihe barimo kubyara. Ngo buriya bushobozi bw’umugore aba afite mu gihe umwana arimo kuvuka ngo buruta kure ubw’umuntu ukurwa amenyo cyangwa se inzara nta kinya atewe.

Si ibyo gusa kuko burya abagore n’abakobwa bazi kwihanganira inzara kuruta uko abagabo n’abasore bayihanganira.

3. Bagira urugwiro

Imiterere abagore bagira yo kwakira neza abantu, bakabahobera, bakabasekera, bakabaganiriza ngo ituma rimwe na rimwe bagira amahirwe atabonwa n’abagabo muri ubu buzima kuko muri bya biganiro hari ubwo havukamo ubucuti bwihariye butuma bashobora kugirirwa neza n’uwo bakiriye.

Abagore n’abakobwa bagira ubuhanga mu kuganira n’abantu b’ingeri zose: impinja, abana, abari mu rungano rwabo ndetse n’abakuze. Ngo ibi bituma izo ngeri zose z’abantu babisanzuraho cyane maze bigakuza ubucuti n’umubano mwiza ushobora kubabyarira amahirwe mu gihe runaka.

4. Bagaragaza amarangamutima yabo yose

Nk’uko twabibonye, abagore bakunda kugaragaza amarangamutima yabo: bishimye cyangwa se barira.

Igitangaje kandi ubona kinashimishije gikunda kubyutsa amarangamutima y’abandi bantu ni ukubona umugore arimo kurizwa n’ibyishimo, ibintu biba gake ku bagabo.

Mu gihe byafatwa nk’ubugwari cyangwa se intege nke kubona umugabo arira mu bandi ariko, ku bagore ho ngo ntabwo bifatwa nk’ubugwari ahubwo abahanga bagaragaza ko uko kwirekura bituma abagore baruhuka mu buryo budasanzwe ku buryo ngo bituma baramba mu isi dore ko ngo n’iyo bababaye bakarira bituma baruhuka.

5. Bashobora guhindura uko bagaragara

Ibigararagarira amaso ya rubanda ni uko abagore bafite ubushobozi bwo kwihinduranya uko bashaka bitewe n’ibintu bisiga cyangwa se uburyo bakoresha kugira ngo basokoze imisatsi yabo. Biraborohera guhindura ingendo, inseko, indoro, imvugo, yewe ngo banashishikazwa no guhorana ingano yishimirwa na benshi.

Ibi babikora bashaka kugaragara neza mu bandi kandi ngo na byo bituma bahirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

6. Baraberwa cyane

Iyo uvuze ku myambarire mu minsi ya none, ibitekerezo by’abantu bose bihita bitera akajisho ku bagore n’abakobwa kuko imyenda yabo ikunda kujyana cyane n’imiterere y’imibiri yabo yaba ihenze cyangwa se iciriritse.

Burya ahanini biterwa nuko abagore n’abakobwa bazi kureba neza imyambaro ibabereye bitewe n’isura yabo, ingano, indeshyo aho bagiye n’ibindi

Uko kuberwa na byo ngo bibazanira amahirwe no guhirwa mu bintu runaka bakora mu gihe uzasanga abagabo baberwa ari bake cyane bitewe n’imiterere yabo.

7. Kubyara

Ubundi umugore ubyaye rimwe ntiyagakwiriye kongera kubyara bitewe n’uburibwe bukomeye bahura na bwo babyara, ariko nyuma y’igihe gito anyuze muri uwo mubabaro, arongera akifuza akandi kana ukibaza niba uburibwe yahuye na bwo yarabwibagiwe bikakuyobera.

Kwifuza kubyara ngo ni akamero kari mu bagore muri rusange kandi barabikunda batitaye ku buribwe baba bagomba guhura na bwo. Ni yo mpamvu rero abana babakomokaho na bo bahora bakora uko bashoboye kose ngo babiture ineza yo kuba barababyaye maze bigatuma abagore bitabwaho n’abana babo cyane kuruta uko ababyeyi b’abagabo bitabwaho n’abana babo.

8. Imyiteguro ihambaye

Abagabo mwese muzagenzure neza murebe, abagore ngo ni abantu bagira igenamigambi rya buri munsi ku buryo usanga na kiriya gikapu agendana kirimo ikintu cyose ashobora gukenera mu rugendo rwe.

Buriya rero uko bimenyereza iyo myiteguro ni na ko bitegura iyo bagiye mu bizamini, mu marushanwa, mu masiganwa, bigatuma akenshi ari bo bahirwa kurusha abagabo.

9. Baciye ukubiri n’uruhara

Ibi byo ni akamero k’abagabo kuzana uruhara mu gihe bageze mu za bukuru ariko ku bagore ho ni ikizira kuko Imana yabaremanye ubudahangarwa butuma baca ukubiri n’uruhara kabone nubwo baba bashaje cyane.

Ako kamero ko kutagira uruhara gatuma bakomeza kugaragara nk’abakiri bato ku buryo abagore bakuze bashobora kubona amahirwe ubusanzwe yari agenewe abakiri bato bitewe nuko bagaragara nk’abadashaje.

10. Ni abizerwa kurusha abagabo

Muri sosiyete tubamo, abagore n’abakobwa barizerwa kurusha uko abasore n’abagobo bizerwa. Uko kwizerwa na byo ni ikintu cy’ingenzi gituma bahirwa mu buryo butandukanye.

Ni yo mpamvu usanga abantu babizera bakababitsa amabanga, bakababitsa ubutunzi bwabo, bakabaha akazi gasaba kuba umuntu ari umwizerwa kandi bene aka kazi ni ko gahemba neza.

Mukobwa nawe mugore ufite aya mahiwe, imbaraga n’ubushobozi, iki ni cyo gihe ngo ibyo byose ubibyaze umusaruro wifashe ufasha n’igihugu cyawe kugera ku iterambere rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa