skol
fortebet

Dore ibintu umukobwa agomba kwirinda mu gihe abona bagenzi be bari gushyingirwa agasigara

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Bibaho cyane ko umukobwa abona bagenzi be bo mu kigero kimwe bashyingirwa wenda we atarabona n’umusore babyumva kimwe ku buryo hari uwiheba bikomeye akumva ko yagumiwe cyangwa se akanatekereza kugira nabi.

Sponsored Ad

Urubuga elcrema rutanga inama zijyanye n’urukundo, kubaka umuryango n’ibindi bijyana n’imibanire, rugaragaza ko hari ibintu umukobwa wisanze muri ibyo bihe byo kubona urungano rwe rumutumira buri munsi mu bukwe yakwirinda kugwamo.

1. Ntukabagirire ishyari

Ntukigere ugirira ishyari umuntu kubera impamvu iyo ariyo yose. Buri wese agira urugendo rw’ubuzima anyuramo, niba rero baragutanzeyo wibagirira ishyari. Ntabwo kugutanga gushyingirwa bivuze ko wowe utazabona uwo mwubakana urugo.

2. Ntukagereranye ubuzima bwawe n’ubwabo

Gutangira kugereranya ubuzima bwawe n’ubw’abandi nta kintu byakugezaho, uretse gukomeza kumva ubabaye, ukajya mu gahinda ndetse ukananirwa no kubona ibintu byiza bigenda biza mu buzima bwawe.

3. Wikwiyanga

Wikwiheba ngo ni uko bagenzi bawe bari kugutanga gushyingirwa nyamara wowe utaranabona umusore ukubwira ko agukunda, icyo gihe urimo nibwo ugomba kwikunda cyane ndetse ukiyitaho kugira ngo ibyo abandi bagutanze nawe bikugereho.

4. Wikumva ko utari umuntu mwiza bihagije

Ntukigere na rimwe wumva ko impamvu abandi bari gushyingirwa wowe ugasigara ari uko uri mubi. Ntabwo ibintu byose bizira rimwe; nutekereza ko uri umuntu mubi bizatuma ureka n’ibikorwa byiza wakoraga, ube wanahinduka mubi kandi bidakwiye.

5. Wikwitandukanya nabo

Ntukagire ishyari ngo ubucuti wari ufitanye n’urungano rwawe buhite burangirana n’uko bashyingiwe wowe ukiri umukobwa, ubucuti bugomba gukomeza kandi si byiza kwitandakanya nabo kuko inshuti nziza burya kuyibona biragoye.

6. Wikwitekerezaho cyane

Iki ni ikintu cy’ingenzi, ntabwo uba ugomba kumva ko ari ishyano ryaguye kuba bagenzi bawe bashyingiwe wowe utaranabitekereza; ibyo wibitindaho kuko bikwangiriza ibyishimo ugahora ubabaye ndetse kwiheba kwawe bikaba byatuma utekereza nabi.

7. Guhora wizera ko urukundo rugishoboka

Niba ubonye abakobwa bagenzi bawe bubatse ingo wowe ukiri aho, wikumva ko urukundo rwarangiye, ntugatekereze ko amahirwe yo gukundwa atagishoboka kuko urukundo nyarwo rusaba kwihangana no gutegereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa