skol
fortebet

Dore ibiribwa ugomba kwirinda kurya mbereho amasaha 2 ugiye gutera akabariro

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

skol

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni kimwe mu bikorwa by’ibanze bihuza umugore n’umugabo kandi bikababera inkingi ikomeye yo gukomeza urugo rwabo,Iyo itagenze neza rero usanga akenshi hari utubazo twa hato na hato tuza tubishamikiyeho.

Sponsored Ad

Niba wifuza ko rero igikorwa cyo gutera akabariro cyabagendekera neza mukaryoherwa kandi mukanyurwa uzirinde gukora amakosa yo kurya ibi bintu bikurikira mbereho amasaha 2 ugiye gutera akabariro:

Ibishyimbo

Ibishyimbo ni byo biza ku isonga mu bibangamira igikorwa cy’imibonano mpuzabistina cyane cyane iyo abantu babiriye ako kanya bagahita binjira muri icyo gikorwa kuko ibishyimbo biri mu biribwa birushya igifu mu igogorwa ryabyo,niyo mpamvu iyo umuntu akoresheje imbaraga amaze kurya ibishyimbo aba yangiza igifu,ndetse ashobora no kumva abababara mu nda maze bigatuma igikorwa kigenda nabi.

Shokora

Shokora na yo iza mu bintu bibangamira iki gikorwa cyane cyane zimwe ziba zijimye kuko ziba zigizwe na 70 ku ijana bya cocoa ituma umubiri usa nucitse intege umuntu akumva akeneye kuruhuka nta ntege afite,kuburyo iyo ahise akora imibonano mpuzabitsina aranananirwa cyane kandi uwo munaniro ukamutindamo.

Foromaje

Foromaje ni mbi cyane kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko iyo igeze mu mubiri igabanya ubushake bwo kuyikora,ndetse uko umuntu amara umwanya niko aba agenda yumva azinukwa icyo gikorwa akumva ntacyo bimubwiye.

Soda ya Tonic

Iyi soda na yo si nziza kuyinywa mbere y’iki gikorwa kuko inganda nyinshi ziyikora zishyira quinine kandi ituma umuntu adakora imibonano mpuzabistsina neza cyangwa ngo yumve imushimishije.

Sosiso

Sosiso iri mu bintu bibujijwe kuko ibangamira imibonano mpuzabitsina kuko igabanya ubushake n’imbaraga zo kuyikora cyane cyane ku muntu wariye irenze imwe.

Ifiriti

Ifiriti na yo ni mbi kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko iyo umuntu amaze kuyirya ako kanya umubiri we uba nta kibazo ufite ndetse aba afite imbaraga,ariko mu isaha imwe gusa umubiri uhita ucika intege, akabura imbaraga na nkeya mu mubiri niyo mpammvu nayo ibujijwe kuko ushobora kurangiza iki gikorwa nta ntege na nkeya usigaranye ukaba wanamera nk’umurwayi kuko nta mbaraga.

Ibi ni byo biribwa bibujijwe kurya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kubera ingaruka twavuze haruguru. Ibyiza rero ni uko abagiye kuyikora bagomba kwirinda ibi biribwa nkuko urubuga foodsgn, dukesha iyi nkuru rubisobanura. Kuko usanga imibonano idakozwe neza ishobora kuba intandaro y’ubwumvikane buke hagati y’abashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa