skol
fortebet

Dore icyo wakora mu gihe nta bushake bw’imibonano mpuzabitsina ufite

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bwerekanye akamaro k’imibonano mpuzabitsina ku bakuze
Uko umuntu agenda asaza, usanga hari ibintu byinshi bihinduka ku mubiri we ndetse no mu mitekererere ye. Ese mu gihe wahuye n’uburwayi bwo kutagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina ni gute wakwivura ugakira.

Sponsored Ad

Abenshi usanga bagira ikibazo cyo kwibagirwa ,uko yibukaga mbere akiri muto yakura bigahinduka n’ibyo mu maze kuvugana akabyibagirwa.

Mu gushaka igisubizo ku kibazo cyo kwibagirwa ku bantu bakuze, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza basanze gukora imibonano mpuzabitsina kw’abantu bakuze biha ubwonko bwabo ubushobozi bubarinda kwibagirwa.

Ikinyamakuru elcrema cyanditse ko ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1700 bafite hagati y’imyaka 58 na 98 maze ibyavuyemo bikagaragaza ko muri bo abagikora imibonano mpuzabistina ubwonko bwabo budapfa kwibagirwa kurenza abatayikora.

Ni byiza ko niba ufite umugabo cyangwa umugore wajya ukunda gukora imibonano mpuzabitsina ikakurinda kwibagirwa.

Ingaruka zo kudakora imibonano mpuzabitsina

Kudakora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bitera umunabi mu rugo ku bashakanye, guhorana umushiha n’intonganya, kwibagirwa cyane , kugira stress idashira, kuribwa umutwe ndetse no kubura urubyaro.

Ku bagore hiyongeraho cancer yo mu myanya myibarukiro ndetse n’ibibyimba byo mu nda.

Ni iki gishobora gutuma umuntu atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina

Guhozwa ku nkeke n’uwo mwashakanye ndetse n’ibibazo bya stress n’ihungabana ni bimwe mu byatuma umuntu agira ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina.

Nanone kandi hari uburwayi bushobora gutuma umuntu atagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina. Diyabeti ni imwe mu ndwara zishobora gutera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina.

Uretse iyi nanone indwara y’umubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso bishobora gutera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kuba umuntu yarikinishije cyane.

Ni gute wakwivura uburwayi bwo kutagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina

Hari imiti yabonetse ikoze mu bimera, ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa . ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe, ifasha kongera imisemburo ya Estrogen, bityo bigafasha umugore kugira ubushake mu mibonano mpuzabitsina no kubobera mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Ikindi kandi iyo miti ifasha abagore bageze mu gihe cyo gucura (Menopause), ikabafasha cyane cyane mu kudahura n’ingaruka zo gucura.

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru yawe ntago yuzuye kbs. Nonese ko wavuzeko hari imiti ariko ntuvuge iyo ariyo ubona umusomyi yayirota kweli?

    murakoze kunama zanyu zubaka kd zifasha abanyarwanda ndetse nabandi muri rusange gusa hari nubundi buryo yakoresha hari productse zinyunganira mirire ziva muri company ya AIM Grobal rwanda zamufasha zituma agira ubushake bwo gukora imibonana kd zigarura ububobere kumugore wabubuze zigatuma numugabo abasha kurangiriza igihe mugutera akabariro bazahamagare kurizi nimero bazabafasha +250784366371/+250728999096

    murakoze kunama zanyu zubaka kd zifasha abanyarwanda ndetse nabandi muri rusange gusa hari nubundi buryo yakoresha hari productse zinyunganira mirire ziva muri company ya AIM Grobal rwanda zamufasha zituma agira ubushake bwo gukora imibonana kd zigarura ububobere kumugore wabubuze zigatuma numugabo abasha kurangiriza igihe mugutera akabariro bazahamagare kurizi nimero bazabafasha +250784366371/+250728999096

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa