skol
fortebet

Dore igihe kizewe umugore umaze kubyara yakongera gukoreraho imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo. Nyamara uko barushaho kukibaza ni nako batumva kimwe igisubizo kuko buri wese ashobora kugisubiza bitewe n’amarangamurima ye cyangwa uko abyumva.

Sponsored Ad

Gusa birumvikana ko uko byagend kose umugore atagomba guhita akora imibonano mpuzabitsina akibyara kuko hari impinduka ziba zikiri mu myanya myibarukiro ye, impinduka mu mitekerereze n’ibindi bigomba kubanza guhinduka nanone.

Nubwo imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kibanza kuganirwaho hagati y’abashakanye, abahanga mu by’imyororokere bavuga ko umugore n’umugabo bagomba gutegereza byibuze ibyumweru 6 kugirango bongere gukora imibonano mpuzabitsina kuva umugore abyaye.

Abaganga batandukanye bavuga ko inda nyababyeyi y’umugore iba yaragize impinduka zikomeye kuva ikitegura kwakira akagi kazavamo umwana, uko amezi agenda aba menshi nayo niko igenda ihinduka bitewe n’impinduka ziri kubera mu mubiri imbere ku buryo umwana ashobora gukuriramo amezi agera ku 9 yose.

Inzobere mu bijyanye n’imyororokere mu bwongereza Maureen Whelihan, avuga ko nyuma yo kubyara haba hakenewe umwanya uhagije wo kubanza kwwita ku mubyeyi hagamijwe no kugirango yongere asubirane na za mpinduka zabaye mu bice bimwe by’umubiri bisubire uko byahoze. Muri iki gihe ngo ni nabwo umubyeyi abasha kwita ku mwana neza.

Hari abagore basamira ku kiriri.

Akenshi usanga hari imiryango itubahiriza aya mabwiriza atangwa n’abaganga. Abagabo benshi ntibabasha kwihanganira iki gihe kingana n’ukwezi n’igice nubwo n’abagore babo babigiramo uruhare.

Ibi bigira zimwe mu ngauka zo gukurikiza abana badakuze kuko umugore ashobora guhita yongera gusama akiri ku kiriri muri cya gihe yakabaye yitabwaho.

Abagore benshi bize cyangwa bahawe amahugurwa ku kijyanye n’imibonano mpuzabitsina no kwita ku muryango, nibo babasha guhakanira abagabo baboo ku kijyanye n’imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara mu gihe kibarirwa hagati y’ibyumweru 5 na 7 mu gihe abandi batageza no kuri bya byumweru 6 bigenwa n’impuguke.

Ibi byumweru 6 bikurikizwa gusa mu gihe umugore yabyaye neza nta ngorane, bivuze ngo bishobora no kurenga mu gihe habaye ingorane mu gutwara inda no kubyara.

Ibitekerezo

  • Ese nyuma yokubyara umwana upfuye umubyeyi yongera gusama ryari ? Bimbayeho hashize amezi 3 gusama byaranze Kandi ndabikeneye peee mwangira iyihe mama?

    Hashize amezi 3 byaye umwana upfuye none gusama byaranze mungire inama nakora iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa