skol
fortebet

Imigenzereze y’umugabo wifuzwa na buri mugore wese aho ava akagera

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Ibimenyetso bigaragaza urukundo nyarukundo
- Uko umusore/umugabo yakigarurira umutima w’umukunzi we
- Imigirire y’umusore/umugabo wifuzwa na buri mukobwa wese

Sponsored Ad

Burya mu mibereho ya buri munsi cyane cyane ku buzima bw’abakundana by’akarusho bakaba baramaze kurushinga/kubana, umugore/umukobwa yemezwa n’utuntu duto duto kandi tukabasha kumutwara umutima burundu. Niba rero uri umugabo/ umusore ukaba ushaka kwigarurira burundu umutima w’umukunzi wawe, wite kuri ibi bintu bikurikira kuko ni ingenzi mu iyubakwa ry’urukundo rwawe.

Mu gihe mukurikije izi nyigisho, ntakabuza urugo/urukundo rwanyu ruzaba indashyikirwa mwibere intangarugero n’icyitegererezo ku bandi, kuko ibi ni ibintu byoroshye kubikora nyamara bikagira umusaruro w’indashyikirwa mu myubakire y’abashakanye:

-Kumusoma buri uko umusezeye na buri uko umusuhuje

Iki ni igikorwa kigaragarira amaso uba ukoze ariko nyamara ntabwo biba birangiriye aho kuko byirukanyira mu byiyumviro byanyu bigatuma muhora muzirikana urwabahuje mukibera umugore n’umugabo. Gusoma umugore wawe bigire umuco maze urebe ngo murarwubaka rugashinga imizi.

-Kumuhamagara, Kwandika SMS cyangwa Email byibura rimwe ku munsi

Ibi mushobora kubikora mubazanya uko mumerewe aho muri hatandukanye n’ubwo muba mubizi neza ko murahurira mu rugo. Mushobora kandi no kuganira kuri gahunda mwapanze za nimugoroba.

-Kugirana nibura ikiganiro cy’iminota 5 muri kumwe

Iki gikorwa cy’ingenzi mushobora kukigirana mugitondo mubyutse, cyangwa se mukabikora nijoro mugiye kuryama. N’ubwo biba bitoroshye kubafite nk’abana bato, burya mugomba gukora uko mushoboye kose mukabonerana umwanya wo kuganira televiziyo na telefoni mukaba mubyegeje hirya.

-Guhoberana mukamarana nibura amasegonda 30

Ibi bigomba gukorwa mbere y’uko ujya ku kazi, nyuma yako kimwe n’uko mwabikora mugiye kuryama. Uku guhoberana by’amasegonda 30 ni iby’ingenzi cyane kuko bituma imibiri yanyu ikanguka mugahora mwumva buri wese ararikiye undi.
Ubushakashatsi bwerekanye ko guhoberana bigabanya umuvuduko w’amaraso bigatera kandi umubano mwiza hagati yanyu mwembi. Ibi rero ni ngombwa kubikora buri munsi kuko bituma agaciro k’umufasha wawe kiyongera n’urukundo rwanyu rugashinga imizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa