Kigali

Impamvu ituma abagore batakaza ububobere n’ uko babyirinda

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 6 November 2017 Yasuwe: 6112

- Ibiribwa byafasha umugore kugira ububobere mu gitsina
- Ese kumagara mu gitsina biterwa n’iki ?
- Nakora iki ngo mpangane n’ikibazo cyo kutagira amavangingo

Ikibazo cyo kutagira ububobere mu gitsina ku bagore bamwe gikomeje kuvugisha abantu amagambo menshi aho usanga bamwe bibaza icyo bakora kugira ngo bahangane n’iki kibazo ndetse abandi bakibaza ikibitera.

Iyo uganiriye n’abagore batandukanye by’umwihariko ku bijyanye n’imigendekere myiza y’imibonano mpuzabitsina , ikiganiro nticyarangira hatavuzwe ku bubobere bwo mu gitsina. Bamwe babazanya icyatuma buba bwinshi , abandi bataka ko ntabwo bagira, cyangwa se ubwo bafite budahagije .

Ese ubundi ni iki gitera kubura ububobere mu gitsina?

Ubundi ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina gikunze kugaragara ku bantu bageze igihe cyo gucura (batakibyara) n’abamaze igihe kitari kinini babyaye.

Mu bishobora gutera iki kibazo harimo indwara zitandukanye nka kanseri n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Ibi biri mu bituma umusemburo wa Ostrogene ubura ari nawo utuma habaho ububobere mu gitsina cy’umugore.

Ibiribwa ushobora kwifashisha mu guhangana n’iki kibazo

Nk’uko bitangazwa n’abagore bamwe bagiye bajya kwa muganga kubera iki kibazo bakubwira ko bagiye bagirwa inama yo kurya ibiryo bikungahaye kuri vitamine ya E kuko aribyo bituma uyu musemburo wa Ostrogene utuma habaho ububobere mu gitsina wiyongera.

Bimwe mu biribwa abantu bafite iki kibazo bagirwa inama yo kurya harimo : amafi, soya, ubunyobwa, pomme, imboga rwatsi, sezame, ingano, ibihaza, ibitoki, isombe, n’imbuto, ibi bishobora gufasha umuntu ufite iki kibazo guhangana nacyo. Ikindi ni uko kunywa amazi no gukora imyitozo ngororamubiri nabyo ari bimwe mu bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse bikaba bifite akamaro cyane ku muntu uhura n’iki kibazo.

Mu gihe kandi umugore abonye ko afite iki kibazo yakihutira kujya kwa muganga bakamurebera ko nta bundi burwayi bubitera. Ushobora no gusanga umugore afite aya mavangingo ariko uburyo ategurana n’umugabo we bikaba aribyo bituma atayazana. Abashakanye baragirwa inama yo gutegurana bihagije kugira ngo binjire muri iki gikorwa bari mu mwuka umwe bose bishimye kandi bishimiye ibyo bagiye gukora.

Niba hari igitekerezo cyangwa inyunganizi wifuza kuduha kuri iyi nkuru uhawe ikaze

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore uburyo bwiza 5 wateramo akabariro ubundi ugashimisha umugore...

Nkuko abakunzi bacu bakomeje kutwandikira badusaba ko twazabereka uburyo...
5 December 2017 Yasuwe: 32851 3

Nisanze ndi mu rukundo na musaza wanjye none byananiye kumwikuramo-...

Jye na musaza wajye muto turamenyeranye cyane,Musaza wajye afite imyaka 18...
25 November 2017 Yasuwe: 6391 16

Ifoto y’umupolisikazi yambaye akajipo kagufi yavugishije benshi

Ifoto y’umupolisikazi yambaye akajipo kagufi ubwo yari mu kazi ikomeje...
15 November 2017 Yasuwe: 21133 1

Ese ni iki cyagufasha kumenya ko umukobwa akiri isugi ?

Uburyo bukoreshwa mu kumenya umukobwa w’isugi Ese isugi bivuga iki?...
15 November 2017 Yasuwe: 17705 1

Dore ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore umaze igihe gito...

Umugore umaze igihe gito abyaye Ni ryari umugore akora imibonano nyuma...
15 November 2017 Yasuwe: 9296 1

Dore ibanga utari uzi rituma abagabo bikundira abagore bafite ikibuno...

Igituma abagabo bashidukira abagore n’abakobwa bafite ibibuno binini...
14 November 2017 Yasuwe: 11787 1