skol
fortebet

Dore impamvu ziri gutuma abagore baca inyuma abagabo kandi ubona ntacyo yabuze mu rugo

Yanditswe: Thursday 17, May 2018

Sponsored Ad

skol

Burya rero nta mpamvu n’imwe yatuma umugore yemera guta umugabo we yikundiye cyangwa abana yibyariye, akagenda nta mpamvu ibiteye. Akenshi rero iyo bidatewe na kamere mbi y’uwo mugore, bituruka ku myitwarire mibi y’umugabo we idatuma imuha umwanya uhagije kugirango babashe kuganira ndetse bungurane ibitekerezo ku rugo rwabo.

Sponsored Ad

Ni byiza rero ko umugabo amenya icyo umugore we amwifuzaho kugirango habeho ubwumvikane n’ubwuzuzanye mu rugo rwabo.

Muri rusange rero ibi ni bimwe mu bintu abagore muri rusange bibanezeza kuburyo yabibonye cyangwa se yabikorewe adashobora kubirengaho ngo ajye kwiyandarika.

Abagore bakunda umugabo ubabwira neza (ubasingiza/imitoma)

By’umwihariko umugore iyo umugabo amubwiye nabi ahita yibwira ko umugabo abikoreye impamvu. Nk’uko abagore ari abantu basesengura cyane kandi amaranga mutima yabo akaba aba hafi cyane, iyo umugabo amubwiye nabi yibaza ko hari abandi abwira neza, kuko niba atamubwiye neza ari uwo bashakanye nta n’undi yabwira neza.

Abagore bose bakunda umugabo ubatetesha ubabwira amagambo meza kandi akababwiza ukuri.

Abagore cyangwa abakobwa ntibakunda umugabo utababwiza ukuri. Kuko iyo umugabo amubwiye cyangwa akamwizeza ikintu runaka, umugore we arabizirikana, ahubwo agasigara areba niba koko ibyo wamubwiye ari ukuri. Iyo asanze uri umugabo uvuga amagambo menshi ukagera aho wibagirwa ibyo wamubwiye ntashobora kukugirira icyizere, kabone n’iyo wamubwira umwizeza ko wisubiye ho ntashobora kukwizera.Abagore bakunda umugabo utabavunisha.

Igihe cyose umugabo abwira umugore we ko imirimo y’urugo ari iye cyangwa ngo gahunda zimwe na zimwe zireba umugore gusa ntabwo ari byiza kuko bibangamira umugore cyane. Aha twavuga nk’aho umugabo ahora abwira umugore ko abana ari abe, igihe umugore atari mu rugo kandi umugabo ahari ; akaba atabwira umukozi ngo akorere abana isuku, ahubwo umugore yataha akamubwira ngo reba uko abana bawe basa, umaze iki ? Niba rero uri umugabo ukaba wajyaga ubikora wumva ko uri mu kuri, gerageza ubigabanye kuko abagore babyanga urunuka.

Abagore bakunda umugabo ubaha impano zitunguranye (Surprise)

Bikundira umugabo ubaha kado (Impano, gift), bituma umugore agirira umugabo icyizere gihambaye, kuko aba abona ko umugabo aho ari hose amutekereza.

Abagore bakunda umugabo ubitaho (ubatetesha)

Bakunda umugabo ubitaho igihe cyose bari kumwe. Ibi ni ibintu bishimisha abagore cyane kuko iyo umugabo yeretse umugore ko amukeneye cyangwa ko ashaka kuba hamwe nawe, bituma umugore nawe akora ibishoboka byose ngo ashimishe umugabo we. Niba utabikoraga, gerageza ujye wereka umugore wawe ko umwitayeho ndetse ukeneye n’ibiganiro bye kuko abagore barabikunda cyane. Ikintu gishimisha umugore cyane ni ukumva umugabo ahora amubwira ko amukunda.

Umugore wese kandi aho ava akagera akunda umugabo umenya ko umugore akeneye kwambara neza, gukoresha umusatsi, ndetse no kumenya ko abana nabo bagomba gusa neza. Nk’uko bakunze kubivuga ko urugo rwiza rugaragarira ku mugore.

Abagore bakunda umugabo ubatega amatwi

Abagore ntibakunda umugabo utabatega amatwi, cyane mu gihe urimo kuganira n’umugore wawe, ni byiza kumutega amatwi ukamwereka ko ibyo arimo kukubwira bikubaka kandi wishimiye kuganira na we ; n’iyo waba wumva udashaka kubyumva ugomba gukora uburyo bwose umwereka ko ushaka kumwumva.

Abagore bakunda umugabo udasesagura

Iki ni ikintu kibangamira abagore mu mibanire yabo n’abagabo babo, aho usanga abagabo kubera kutamenya cyane ibikenewe mu rugo nk’umugore, iyo umugore abonye umugabo asesagura biramubabaza, akabifata nk’aho udashaka ko urugo rwanyu rutera imbere. Nti mubyumve nabi, ntabwo ari ukuvuga ko abagore babarira cyangwa bagenzura umutungo (amafaranga) w’abagabo babo, ahubwo namwe mwagombye kugira aho mugarukira ntimurengere.

Abagore bakunda umugabo utabaca inyuma

Ni ukuvuga igihe cyose umugore abonye ibimenyetso bimugaragariza ko umugabo ashobora kuba amuca inyuma, ntibimushimisha. Aha twavuga nk’igihe umugabo ahora atanga ingero ku bandi bagore, abwira umugore we imyambarire y’abandi, imisatsi, uko abandi bagore bafata abagabo babo neza, bigatuma umugore atekereza ko umugabo amuca inyuma. Ibi rero abagore ntibabikunda na gato, niba wajyaga ubikora utabizi cyangwa se ubizi ariko utazi ko ari bibi wisubireho.

Abagore bakunda abagabo babagisha inama

Bikundira abagabo babagisha inama. Ni ukuvuga ko abagore bakunda cyane umugabo ubagisha inama igihe cyose hari ikintu runaka kigiye gukorwa mu rugo by’umwihariko iyo ari ibintu bifitiye urugo akamaro. Urugero nk’umugabo ashobora kuba ashaka kubaka inzu, agafata inguzanyo muri banki atabibwiye umugore ; nyuma umugabo akabwira umugore ko bagomba gutangira kwishyura banki, umugore agasanga ni bishya kuri we. Aha rero rwose abagore ntibibashimisha na gato ahubwo babyanga urunuka, kuko biranasenya nk’uko byagaragaye ko bisenya ingo zitari nke.Niba uri umugabo cyangwa umusore ugerageze kwitwararika kuri ibi kuko abagore bagira amarangamutima aba hafi ku buryo bishobora kugusenyera ugirango n’ibintu byoroheje, kuko abagore ni abantu basesengura cyane kurusha abagabo kandi bikaba bisiga bibababaje cyane bikanatuma batakariza ikizere abagabo babo kuko uko bagenda barushaho guhura na byo bibabera umutwaro uremereye cyane rimwe na rimwe ntibabashe no kuwikorera (Bagasenya).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa