skol
fortebet

Dore ingaruka zikomeye abagore batera akabariro ntibarangize bahura nazo n’ibimenyetso byazo

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Kutagira ububobere mu gitsina ku mugore (sécheresse vaginale) no kutarangiza uko bikwiye bigira ingaruka mbi ku migendekere myiza y’igihe cy’imibonano mpuzabitsina n’imibanire muri rusange hagati y’abashakanye. Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera iki kibazo ariko kandi hari n’uburyo ibi biba bishobora gukemuka.
Nk’uko urubuga rwandika ku buzima doctissimo.com, rubitangaza, umugore 1 kuri 6 (1/6) agira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba biterwa n’uko mu gitsina (...)

Sponsored Ad

Kutagira ububobere mu gitsina ku mugore (sécheresse vaginale) no kutarangiza uko bikwiye bigira ingaruka mbi ku migendekere myiza y’igihe cy’imibonano mpuzabitsina n’imibanire muri rusange hagati y’abashakanye. Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera iki kibazo ariko kandi hari n’uburyo ibi biba bishobora gukemuka.

Nk’uko urubuga rwandika ku buzima doctissimo.com, rubitangaza, umugore 1 kuri 6 (1/6) agira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba biterwa n’uko mu gitsina nta bubobere buhagije buba burimo. Uru rubuga kandi ruvuga ko bitewe n’imiterere y’umugore cyangwa uburyo abashakanye bakora imibonano, umugore umwe muri bane akora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye ikarangira we atabashije kugera ku byishimo bya nyuma (kurangiza) mu gihe umugabo we aba yarangije.

Kutagira ububobere mu gitsina bishobora gufata umugore mu bihe bitandukanye by’ubuzima bitewe n’impamvu zitandukanye. Abagore bageze mu myaka yo gucura (menopause) nibo bakunze kwibasirwa n’ubu burwayi, ariko n’abagore bakiri bato bashobora kugira icyo kibazo cy’ububobere bucye mu gitsina.

Uretse iki kibazo gishobora kubangamira abashakanye mu gihe cyo gutera akabariro, abagore batarangiza mu gihe cyo gutera akabariro nabo babihirwa cyane n’ubuzima bw’abashakanye, n’umunezero mu rugo rwabo ukaba wakendera.

Jean Claude Habimana, ni umuvuzi gakondo wemewe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ukorera mu gace ka Nyabugogo mu mujyi wa Kigali aho afite ivuriro ryitwa "Ubuzima buzira umuze". Avuga ko amaze igihe kirekire avura indwara zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi akaba yaragize uruhare mu kubaka ingo nyinshi zari zigeze mu marembera, ibyo akaba yarabigezeho akoresheje ubujyanama n’imiti aha abagore ikabafasha kubona ububobere n’amavangingo ahagije mu gihe cyo gutera akabariro, ariko n’abagabo akabaha imiti ituma imyanya myibarukiro yabo ikora neza bakabasha gushimisha abagore babo no kubafasha kugera ku byishimo bya nyuma muri icyo gikorwa.

Jean Claude Habimana avuga ko umugore utabashije gukora neza imibonano mpuzabitsina agerwaho n’ingaruka nyinshi kandi mbi kuburyo uretse no kuba byatuma asenya, byanamutera umutima mubi ubuzima bwe bwose, n’umubonye akagirango ni kamere mbi nyamara byaratewe n’imigendekere mibi y’igikorwa cyo gutera akabariro.

Avuga ko umugore utabashije gukora neza imibonano mpuzabitsina, ashobora no kwibasirwa n’uburwayi butandukanye burimo ubwo guhorana umutwe udakira, kubyimba ibirenge, kubabara umugongo cyane cyane igice cyawo cyo hasi, kumererwa nabi mu kiziba cy’inda, kugira umushiha udasanzwe, kuzana akada imbere kagaragara nk’akarimo amazi n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa