Kigali

Dore ingeso zizakwereka umukobwa atashinga urugo ngo rukomere

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 1 September 2018 Yasuwe: 5764

Nkuko bisanzwe Bwiza.com tubagezaho zimwe mu nkuru zitandukanye z’urukundo abagisha inama,abashaka abakunzi,ndetse n’izijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. uyu munsi rero twagerageje kubakusanyiriza bimwe mubintu byingenzi bikunzwe kugarukwaho biranga umukobwa udafite gahunda yogushinga urugo ngo rukomere.

1. Akabya gukunda gusenga

Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze. Gusiba misa ni icyaha ntababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho y’abamalayika n’ibyerekaranye n’amasengesho. Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.

Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby’urukundo. Kuri we urukundo ni inshingano.Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa amakimbirane.

2. Ntahaga imibonano mpuzabitsina

Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora. Yifuza ko muryamana inshuro nyinshi ku munsi. Bene aba bakobwa barimo ibice bibiri; Abakunda kwiha akabyizi kenshi n’umuntu umwe, n’abakunda uwo murimo iyo bawukoranye n’abantu barenze umwe.

Uko biri kose bombi nta n’umwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze azaguca inyuma .

3.Ukunda ibintu

Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure n’ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyama, imyenda y’igiciro, imibavu y’imitaliyani iza n’indege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo,cyangwa muyandi ma soko yo mu Rwanda mbese akunda icyo bita Luxe.

Muri we burya nta mwanya w’urukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay’agasheneti kagezweho . Azi gusetsa cyane azi n’uburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose.

4.Ukunda rwaserera

Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n’abantu asanze.

Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru.Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe ‘type’ (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.

5. Niwe utegeka

Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo ‘Robot’. Umunsi wa mbere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati “Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze”.

Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n’ugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi y’amatwi.

6. Habuze gato ngo abe umuhungu

Ubundi aba nta kibazo, uzasanga mu mvugo y’ubu babita “Abajama” ngo “nta ribi rye”, n’ubundi koko nta ribi rye. Mu mico ni nk’abasore, nibo bagendana, yambara nkabo, ntasuka imisatsi ye nk’abandi bakobwa, akora sport cyane kuko n’umubiri we akenshi umeze nk’uw’abakora sport cyane.

Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nk’abakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo kuri we, umuntu yashobora. Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans n’ikoti maze bwana wowe usebe. Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe. Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane.

7. Ni Nyirabirori

Imibyizi na weekend kuri we birasa. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.Azi aho utbyiniro n’utubari dushya turi, hoteli zose azizi mu busa.

8. Ntajya akura mu mutwe

Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nk’umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu by’ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.

Usanga ameze nk’ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n’umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni ‘abana beza’ kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!

9. Yasaritswe n’ifuha

Abagore bose kuri we niba mukeba. Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu, ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda. Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri, niyumva ijwi ry’umugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure n’uwo mukeba.

Ikitwa Password ukoresha byose arabishaka ngo utagira icyo umuhisha, arashaka kumenya abo muganira kuri Facebook, WhatsApp, Email kuri Telephone nihagira igitsina gore kiguhamagara yumva, nawe arashaka nimero y’uwo mukeba ataranamenya.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble KUBAKA ULUNGOLU GA KAKOMELA BITETELWA NTUNKO UMUGOLE NTUNTUGABO BABA NYE!

    AKIMANA IMPAYE JEANETTE NYA KANDA KIGALI

    2 months ago

Inzindi nkuru

Ibi nibyo bizakwereka umukobwa ushaka cyane ko mukorana imibonano...

Ntukibeshye ngo utekereze ko abahungu aribo bakenera gukora imibonano...
13 November 2018 Yasuwe: 6727 1

Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi ukora muri Hoteli arifuza umusore urwaye Sida...

Umukunzi wa UMURYANGO yanditse avuga ko arwaye Sida ndetse akaba yifuza...
12 November 2018 Yasuwe: 10016 7

Iyi niyo minota myiza umugore n’umugabo bari gutera akabariro bakwiye kumara...

Ubushakashatsi bwakozwe n’ inzobere buvuga ko umuntu muzima aba agomba...
11 November 2018 Yasuwe: 6822 0

Iyi niyo myaka nyayo y’abagore baryohererwamo imibonano mpuzabitsina

Ubushakashatsi bwakozwe bwahishuye imyaka nyayo abagore baba bifuza...
11 November 2018 Yasuwe: 6156 0

Ibi bintu iyo ubibwiye umuntu mumaze gukorana imibonano mpuzabitsina muhita...

Si byiza burya kuvuga amagambo yose akuje mu kanwa, No mu gihe umaze gukora...
11 November 2018 Yasuwe: 6103 0

UBUHAMYA:Uyu mugabo yatinye ko umuhungu we yagira ikibazo maze asaba...

Ndagushimiye wowe ugiye gusoma ubu buhamya. Iki kibazo nkimaranye igihe...
11 November 2018 Yasuwe: 3426 2