Kigali

Dore Ingingo 15 wagenderaho unezeza inkumi n’abagore bakiri mu myaka y’urubyiruko

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 21 May 2018 Yasuwe: 3847

Imana injya kurema abantu ntago baremetse kimwe ninayo mpamvu hadutse insigamugani ivuga ngo "umubaji w’Imitima ntago yayiringanije". kandi erega buriya nta n’ubwo twakunda ibintu bimwe kuko twese turemetse bitandukanye ,hari abakunda urugero amabara atukura, amabara y’umweru,umukara, mbese akenshi ngo biterwa n’igihari.

Ikinyamakuru UMURYANGO.RW twabakusanyirije ibintu bihurirwaho n’umubare munini w’abakobwa cyane cyane abakiri bato kuburyo wowe muhungu nujya kubana cyangwa gukundana n’umukobwa ukiri mu myaka y’urubyiruko ubwo uzabyifashisha mu buryo bwo kumushimisha.

1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy.

2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.

4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye cyangwa se ko babikunda.

6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone n’ubwo mwatandukana.

7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso.

8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

10. Burya ngo iyo umukobwa avuze “oya” iba ari “oya”, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

11. Bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma abandi bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

13. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

14. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.

15. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubabona bakora cyane kuruta mbere kuko ngo byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore impamvu 10 zagaragajwe ziri gutera abagore kutanyara mu gihe cyo...

Icyo bita kuzana amazi ku mugore cyangwa se kunyara mu gihe cy’imibonano,...
17 October 2018 Yasuwe: 4332 0

Dore uburyo bworoshye umukobwa wifuza gutereta umuhungu yakoresha

Mu buryo umukobwa yakoresha ashaka gutereta umuhungu harimo nko kuba akunda...
17 October 2018 Yasuwe: 1797 0

Sobanukirwa uburyo bwiza wateramo akabariro n’umugore utwite ukamunyaza...

Kuba muri ababyeyi, mwitegura kwakira abana, ntibivuze ko mudashobora...
16 October 2018 Yasuwe: 3932 0

Sobanukirwa ururenda n’ububobere mu gitsina cy’umugore

Ubusanzwe umugore wese uri mu myaka yo kuba yabyara, ubwo ni ukuvuga kuva...
16 October 2018 Yasuwe: 3765 0

Dore uburyo bwiza wasomamo umugore wawe akagira ububobere bwinshi mu...

Gusomana mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, ni kimwe mu bituma icyo...
15 October 2018 Yasuwe: 5782 0

Ibintu 20 umukobwa yakora bigatuma umusore bakundana yifuza...

Burya n’ubwo abasore bose badateye kimwe, hari ibintu bahuriyeho nk’imyumvire...
15 October 2018 Yasuwe: 3498 0