Kigali

Dore uburyo bwiza bwafasha umukobwa kwirinda gutwara inda atateganyije hadakoreshejwe imisemburo

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 8 November 2017 Yasuwe: 9519

Uyu munsi twahisemo kuvuga ku buryo budakoresha imisemburo, kugirango niba ubukoresha imisemburo bukunaniye cyangwa udashaka kubukoresha uhitemo ubukunogeye.

Ubusanzwe uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibice 2 by’ingenzi hakaba uburyo bukoresha imisemburo (ibinini, inshinge, …) hakaba n’ubudakoresha imisemburo.Uburyo bukoresha imisemburo usanga ari bwo bwitabirwa cyane, kandi ni mu gihe kuko burizewe ku gipimo cyo hejuru kurenza ubudakoresha imisemburo. Nyamara kandi usanga aribwo bushobora kukugiraho ingaruka kurusha ubudakoresha imisemburo.

Irebere rero uburyo bwo kuboneza urubyaro hadakoreshejwe imisemburo, uburyo twabwita uburyo bwa bariyeri, kuko bubuza intangangabo guhura n’intangangore:

1. Agakingirizo

Iyo agakingirizo gakoreshejwe ku buryo bwiza karinda gusama ku gipimo cya 98%, aha kakaba kizewe no kurenza bumwe mu buryo bukoresha imisemburo. Icyakora kubera rimwe na rimwe gakoreshwa nabi, icyizere rusange ni 82%. Niyo mpamvu akenshi bisaba kugakoresha ukanakoresha ubundi buryo ukabifatanya.

Bamwe rero bagira ubwivumbure ku bikoze agakingirizo ( allergies) ku buryo gashobora gutera uduheri ku gitsina no kwishimagura. Karamutse kagutera ibibazo wakoresha ubundi buryo.

2. Agapira ko mu mura (IUD)

Aka gapira gafite ishusho ya T kakaba gasesekwa mu gitsina kakagera mu mura aho ukuboko kwako kumwe kuba kwerekeye mu murerantanga umwe n’akandi kareba ku wundi murerantanga. Aka gapira gakozwe mu muringa, akamaro kako ni ako kwica intangangabo, bityo ntizibashe kuzamuka ngo zihure n’intangangore.

Gashobora gukoreshwa mu gihe kigera ku myaka 10, gusa igihe cyose washakira wagakuzamo kakaba kandi kizewe ku gipimo cya 99%.

Aka gapira gashobora gutera ibindi bibazo birimo imihango myinshi, ndetse no kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ku buryo bworoshye. Gashobora kandi gutirimuka, niyo mpamvu buri gihe nyuma yo kuva mu mihango, ari byiza kureba niba katatirimutse.

3. Kwifungisha

Ubu buryo bukoreshwa ahanini ku muntu wumva atifuza kongera kubyara cyangwa mu gihe abaganga basanze kubyara bishobora kumuviramo ibibazo birimo no kuba yahasiga ubuzima. Nubwo akenshi bumenyerewe ku bagore, no ku bagabo burakoreshwa.

Mu kubikora bakata ibihuza imirerantanga na nyababyeyi ku bagore, naho ku bagabo bakata imiyoboro iva mu dusabo tw’intanga ikajya muri prostate ari ho hakorerwa ururenda rwivanga na za ntanga bikabyara amasohoro.

Ubu buryo bwizewe ku gipimo cya 99.5%. wakibaza impamvu atari 100% kandi baba bakase, nyamara bashobora gukata (cyane ku bagabo) hari intanga zasohotse, bityo zikaba zakora, niyo mpamvu usabwa gukoresha agakingirizo mu gihe byibuze cy’iminsi 15 nyuma yo kwifungisha.

Ubu buryo ni burundu. Niyo mpamvu mbere yo kubukoresha usabwa kubanza kubitekerezaho bihagije. Icyakora kuri ubu ushobora kongera kwifunguza, ariko birahenda kandi byizewe 50%. Byibuze bitwara atari munsi y’amadolari ya Amerika 10,000.

4. Kubara

Ubu buryo bwo kubara bukoreshwa mu kumenya imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri wawe cyane cyane mu gihe cy’uburumbuke. Aha umenya uko ubushyuhe bw’umubiri wawe buhindagurika, uko ururenda ruhinduka. Ndetse hari n’uburyo buzwi nk’urunigi, bukaba na bwo bwifashishwa.

Gusa ubu buryo ntibwizewe ku gipimo cyiza kuko buri mwaka abagore 25% batwara inda biringiye ubu buryo kubwo kutamenya kubara neza.

Iyo ukoresha ubu buryo bwo kubara usabwa kwifata mu gihe cy’uburumbuke cyangwa ugakoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro nk’agakingirizo.

5. Urwugara

Urwugara rushyirwa mu gitsina cy’umugore imbere. Ibi bigomba gukorwa mbere yo gukora imibonano kandi ukarurekeramo nyuma yayo hagashira amasaha 24.

Kugirango urwongerere ingufu, ni byiza kurukoresha hamwe n’indi miti yica intanga.
Kugeza ubu urwugara rwizewe ku gipimo cya 78%.

Gusa kuko bigusaba kurushyiramo mbere ya buri gikorwa, bishobora kubangamira uwo mukorana imibonano dore ko kurushyiramo bitwara akanya.

Rushobora kuva mu mwanya warwo cyangwa rukinjira mu mura iyo umugabo asunika cyane, niyo mpamvu bisaba ubwitonzi

6. Akugara k’inkondo y’umura

Aka kugara ko ni gato ugereranyije n’urwo tuvuze hejuru. Nako gatwikirizwa ku nkondo y’umura kakaba kabanza gusigwa ho umuti wica intanga uzwi nka spermicide.

Gashyirwamo mbere yo gukora imibonano niyo byaba amasaha 6 mbere y’imibonano nta kibazo, ukagakuramo hashize amasaha 8 nyuma y’imibonano.
Ku bagore batarabyara kizewe ku gipimo cya 84% iyo gakoreshejwe neza. Ariko ku babyaye icyizere kiragabanyuka kuko umura wabo uba ufunguye kurenza utarabyara.

Ubu buryo kimwe n’ubwo gukoresha urwugara ntibukoreshwa mu gihe umugore ari mu mihango. Kandi nanone abagabo bamwe bibasaba kwigengesera kugirango atagasunikiramo imbere cyane.

7. Spermicide

Ubu ni uburyo bukoresha imiti yica intanga ntizirenge aho zashyizwe. Burimo amavuta asigwa mu gitsina cyangwa ibinini bishyirwa mu gitsina mbere byibuze y’iminota 10 utarakora imibonano, bikamara amasaha 4.

Ubu buryo iyo bukoreshejwe neza buba bwizewe ku gipimo cya 71%, iki kikaba ari igipimo cyo hasi. Gusa ntibivuze ko utabukoresha. Ariko ni byiza kubukoresha uvanga n’ubundi buryo nk’urwugara cyangwa agakingirizo.

Ubu buryo ntibwizewe ku bagore babyibushye cyane, ni ukuvuga bafite ibiro biri hejuru ya 75. Ikindi ni uko nyuma yo gukora imibonano, uhisemo kongera bigusaba kongera gukoresha undi muti.

Kuri bamwe bishobora gutera uburyaryate.

8. Kwiyakana

Ubu ni uburyo bukorwa aho umugabo akura igitsina cye mu cy’umugore mbere yo gusohora.

Ubu buryo nubwo abagabo benshi bibagora kubukoresha (kuko mu gihe cyo kurangiza nibwo uburyohe bwiyongera), ariko burizewe ku gipimo cya 96%.
Nyamara kuko bushobora gukoreshwa nabi bituma icyizere kigabanyuka kikaba 73%.

-Biba byiza gukorana imibonanompuzabitsena n’uwo mwashakanye, niba utarashaka tegereza igihe kigere

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Jojo

    Ni byiza kubwira abantu ibi byose gusa ndabona mwibeshye kubo mubibwira. Bikwiye kubwirwa abadamu bubatse ntabwo abakobwa bemerewe kuboneza urubyaro kuko batemerewe no gusambana. Mubigishe gutegereza bazabanze bashake ababo bagabo mu buryo bwemewe

    1 month ago
  • chat_bubble MAZINA Epa

    Kwishimisha muli sex,ni byiza cyane.Nicyo imana yaduhereye sex.Ariko byemerewe gusa abantu bashakanye legally.
    Mujye mumenya ko abasambanyi bose,kimwe n’abajura,abicanyi,etc...ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo,ni ugutekereza nabi.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izice abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Ibyakozwe 17:31 na Yeremiya 25:33.Abantu basuzugura imana,Bible ivuga ko bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge,ziba zitegereje kubagwa (2 Petero 2:12).Imana yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu umwe,tubanje guca mu mategeko (Imigani 5:15-20).Niba wemera ko imana yakuremye,kuki utayumvira kugirango uzarokoke ku munsi w’imperuka,ukaba muli Paradizo?

    1 month ago

Inzindi nkuru

Dore uburyo bwiza 5 wateramo akabariro ubundi ugashimisha umugore...

Nkuko abakunzi bacu bakomeje kutwandikira badusaba ko twazabereka uburyo...
5 December 2017 Yasuwe: 32760 3

Nisanze ndi mu rukundo na musaza wanjye none byananiye kumwikuramo-...

Jye na musaza wajye muto turamenyeranye cyane,Musaza wajye afite imyaka 18...
25 November 2017 Yasuwe: 6365 15

Ifoto y’umupolisikazi yambaye akajipo kagufi yavugishije benshi

Ifoto y’umupolisikazi yambaye akajipo kagufi ubwo yari mu kazi ikomeje...
15 November 2017 Yasuwe: 21087 1

Ese ni iki cyagufasha kumenya ko umukobwa akiri isugi ?

Uburyo bukoreshwa mu kumenya umukobwa w’isugi Ese isugi bivuga iki?...
15 November 2017 Yasuwe: 17675 1

Dore ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore umaze igihe gito...

Umugore umaze igihe gito abyaye Ni ryari umugore akora imibonano nyuma...
15 November 2017 Yasuwe: 9269 1

Dore ibanga utari uzi rituma abagabo bikundira abagore bafite ikibuno...

Igituma abagabo bashidukira abagore n’abakobwa bafite ibibuno binini...
14 November 2017 Yasuwe: 11766 1