Kigali

Dore zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu bakobwa b’iki gihe baca inyuma abakunzi babo

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 11 August 2018 Yasuwe: 2894

Ni kenshi usanga abantu benshi bahora mu marira ngo abakunzi babo barabatendeka cyangwa ngo babaca inyuma nyamara akenshi usanga hari ababigiramo uruhare kugirango bibabeho.Ni byinshi byagiye bigaragara bituma bamwe mu bakundana bacana inyuma, gusa hari zimwe mu mpamvu zikomeye zisigaye zitera bamwe mu bakobwa guca inyuma abakunzi babo.

1. Gushaka ibyamirenge(ibintu na mafaranga):

Abenshi mu bakobwa hari igihe baba bafite abakunzi ariko ugasanga batanyurwa nibyo babaha cyangwa se babakorera, bagahitamo gushaka abandi kugira ngo bahabwe bya bindi babuze ku ruhande.Ibyo rero barabikora kandi akaguma akakubwira ko mukiri kumwe kugira ngo nawe ukomeze umumenyere ibyo usanzwe umuha kandi na wawundi akamukomeza.

2.Kuba nta rukundo asanzwe yigirira:

Iki ni kimwe mu bibazo byugarije abantu benshi muri rusange kuko usanga abakobwa b’iki gihe batakigira urukundo nyarwo. Ahura n’umuntu bakemeranya gukundana ejo yahura n’undi nawe akamwemerera urukundo. Benshi rero ntibaba banibuka ko bafite abakunzi ahanini kubera ikibazo cy’urukundo rwabaye ruke muri bo.

3.Agahararo:

Bamwe mu bakobwa batendeka abahungu kubera guharara cyane kuko ashobora kuba akundana n’umuntu ejo yabona undi wateye imbere nawe agahita yifuza gukundana nawe kandi wawundi ntamuhakanire ko batakiri kumwe ahubwo agakomeza akamubeshya ko amukunda kugira ngo nawe atamutakaza. Usanga abakobwa bakora mwene ibi baba bahuzagurika mubyo bakora byose.

Ibi byose twabibutsa ko bijyana ni miterere y’umuntu ku giti cye gusa bidakwiye gushingirwaho ubigira urwitwazo rwo gutuma uca inyuma uwo muri kumwe mu rukundo.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya imikoreshereze y’imiti irinda abakobwa gutwara inda mugihe bakoze...

Ubwiyongere bukabije bw’abaturage ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi...
28 May 2019 Yasuwe: 8969 0

Ibi bintu 4 bishobora gutera umukobwa kugira imiterere myiza...

Niba uri umukobwa/umugore ukaba wifuza kumenya uko wahindura imiterere...
28 May 2019 Yasuwe: 10052 0

Reba impamvu ituma abagabo benshi batinya kurongora abagore beza ariko...

Mu by’ukuri iyo urebye impande n’impande uhasanga abakobwa beza (basa neza...
28 May 2019 Yasuwe: 11279 0

Dore uburyo bworoshye bwagufasha kumenya itariki uzabyariraho

Gutwita ni bimwe mu bihe abagore benshi bacamo kandi bifitiye akamaro cyane...
14 May 2019 Yasuwe: 4272 0

Hagaragajwe uko wamenya umugore uryoshya akabariro urebeye ku...

Abagabo usanga baganira hagati yabo bavuga ibiranga umugore mwiza mu buriri...
1 May 2019 Yasuwe: 14116 1

Iyi niyo mico mibi igaragara ku mukobwa igatuma umuhungu bakundana...

Ubusanzwe iyo abantu bakundana by’ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu...
26 March 2019 Yasuwe: 22100 4