skol
fortebet

Dusobanukirwe n’amatembabuzi y’igitsina gore

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Amatembabuzi ni amazi asohoka mu gitsina cy’umukobwa cyangwa umugore aba asa n’umweru cyangwa adafite ibara abonerana. Akorwa n’umura, inkondo y’umura cyangwa igitsina.

Sponsored Ad

Ese kugira amatembabuzi ni ibisanzwe cyangwa n’uburwayi? Umugore wese agira amatembabuzi ariko si ko amatembabuzi yose asanzwe; ni ukuvuga ko hari amatembabuzi azanwa n’uburwayi.

Ingano y’ayo iratandukanye bitewe n’umuntu. Bamwe bayabona buri munsi abandi rimwe narimwe, bamwe menshi abandi make. Uko ayo matembabuzi aza bigenda bihinduka mu buzima bw’umuntu. Ese ngomba gusukura mu gitsina imbere nkakuramo amatembabuzi yose kugirango ngire isuku?

Oya.singobwa ko usukura mu gitsina imbere ukoresha amasabuni kuko bishobora kwica uturemangigo tuba mu gitsina turinda umubiri .Bishobora no kugutera uburwayi (infection vaginal).

Amatembabuzi y’umugore ntagomba gufatwa nkaho ari umwanda cyangwa uburwayi. Ndamutse mbonye amatembabuzi y’igitsina yanjye ahindutse bivuze ko mfite uburwayi? Birashoboka .

Iyo ayo matembabuzi ahinduye ibara kandi akaza afashe cyane cyangwa akagira impumuro yindi cyangwa se ukagira uburyaryate mu gitsina, bishobora kuba ari uburwayi cyangwa ataribwo, hari n’igihe byaterwa n’uko ari mbere cyangwa nyuma y’imihango y’umukobwa.

Ni ryari amatembabuzi aza ari ikimenyetso cy’uburwayi? Amatembabuzi aba ikimenyetso cy’uburwayi igihe: * Hari uburyayate ,ukishima * Igitsina kikabyimba * Impumuro mbi * Guhindura ibara (icyatsi,umuhondo,…) * Haza ibimeze nk’ikivuguto cyangwa nk’ifuro ry’isabune.

Dore zimwe mu ndwara zituma amatembabuzi ahinduka Hari indwara nyinshi zibitera ,inyinshi murizo zandura iyo umuntu akoranye imibonano mpuzabitsina n’umuntu uyirwaye . reka turebe zimwe murizo: Infections a levures : Amatembabuzi aba ari umweru ufashe nk’ikivuguto Trichomonasi: amatembabuzi aba ari icyatsi , umuhondo ikijuju, bimeze nk’urufuro Bacterial vaginosis: Amatembabuzi aba ari umweru afite impumuro y’ifi. Imitezi: Amatembabuzi aba afite ibara ryijimye cyangwa umuhondo ,ariko kenshi nta bimenyetso umuntu aba afite.

Iyo itavuwe uburwayi bushobora gukura bukagera no mu mura bigatera ububabare bwinshi. Chlamydia (Kla-mid-ee-ah): Kenshi nta bimenyetso bigaragara cyane, hari igihe umuntu agira ububabare mu nda .Iyo itavuwe ishobora gukura ikagera mu nda ibyara. Ni ryari wareba Muganga?

Mu gihe ubonye amatembabuzi yawe yahinduye ibara, aremereye kurushaho, cyangwa afite impumuro mbi ndetse mu gihe ufite uburyaryate cyangwa kubyimba ku gitsina, mu gihe kandi ubabara mu nda, wakwihutira kujya kwa muganga. Dr Irakoze Ange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa