Kigali

Ese gukora imibonano mpuzabitsina bivura indwara y’ibishishi?

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 11 August 2018 Yasuwe: 1959

Kera tukiga mu mashuri abanza, twajyaga twumva ibihuha bitandukanye ku buzima bw’imyororokere. Gusa ukuri twamenye nuko guhuza ibitsina bidakiza indwara y’ibiheri mu maso benshi bazi nk’ibishishi.

Hari nkaho bajyaga bavuga ku byerekeye ibaba ry’inyoni bita matene ngo ryakoraga ibitangaza ku bahungu babaga bashaka kwigarurira imitima y’abakobwa. Ngo iyo wabonaga iryo baba maze ukarikoza mu nkari z’umukobwa wifuza, ngo yahitaga agukunda akakwishakira. Habaga n’ikindi gihuha kandi aho bavugaga ko umuhungu iyo yakoraga ku ibere ry’umukobwa ngo yahitaga amukunda. Ibi byo byatumaga abahungu bakubitwa iz’akabwana bakoze ku mabere y’abakobwa maze bakabarega.

Ikindi gihuha cyahozeho kandi kikiriho ari nacyo nshaka kuvugaho uyu munsi ni icyerekeye indwara y’ibishishi. Hanze aha rumwe mu rubyiruko ruracyafite amakuru ko iyo umukobwa andwaye ibishishi maze agakora imibonano mpuzabitsina cyangwa se agasigaho amaraso y’imihango bikira. Nahoze nkora ubushakashatsi ngo ndebe aho ibi byavuye ariko ntibyoroshye kumenya aho imyumvire nk’iyi iba yaraturutse. Igitangaje kandi ni uko iyi myumvire iri hose; haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iby’uko ibishishi bishobora gukizwa no gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu abantu bose bajyaho impaka. Ni nka rwa rwenya ruti “Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana”. Ariko iby’uko kwisiga amaraso y’umukobwa wagiye mu mihango bikiza ibishishi byo si byo. Ni abadasobanukiwe babivuga. Rero muri iyi nkuru turibuze kurebera hamweniba koko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y’ibishishi.

Isano hagati y’indwara y’ibishishi n’ubuzima bw’imyororokere

Nkuko twabisobanuye ku buryo burambuye mu mkuru twakoze mbere ku ndwara y’ibishishi, hari isano yumvikana hagati y’indwara y’ibishishi n’ubuzima bw’imyororokere. Bimwe mu bitera iyi ndwara ni ukwiyongera kw’imisemburo y’imyororokere (Estrogen na Testosterone). Iyi misemburo itangira gukorwa ku bwinshi mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu. Iyi ni nayo mpamvu iyi ndwara ikunze kwibasira cyane ingimbi n’abangavu.

Abavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi babihera he?

Ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina myiza (Ni ukuvuga ubyemerewe kandi nta ngaruka bizakugiraho) bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu. Muri zo harimo no kugabanya stress. Nkuko kandi twabibonye mu nkuru yacu ku ndwara y’ibishishi, stress zongera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara. Rero hari abitwaza iyi ngingo maze bakemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y’ibishishi. Nibyo imibonano mpuzabitsina ishobora kugabanya stress ariko iyo abayikora batashakanye akenshi niyo iba imbarutso y’ukwiyongera kwa stress ahubwo naya ndwara washakaga kuvura ikiyongera.

Hari abantu kandi batekerezako gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya imisemburo mu mubiri w’umuntu maze icyateraga ibishishi kikavaho. Niba nawe utekereza muri ubwo buryo reka ngukurire inzira ku murima. Imisemburo tuvuga ntabwo ari amasohoro ngo ibe yasohoka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ubundi abantu bose baba abakora imibonano mpuzabitsina cyane cyangwa se abatayikora namba, bagira urugero rw’imisemburo bagira kandi akenshi ijya kungana. Rero ubwinshi by’imisemburo ntibwiyongera kubera imibonano mpuzabitsina.

Bene iyi myumvire itariyo ku misemburo iriganje ahantu henshi kandi igisekeje ni uko iba ivuguruzanya. Ni nka kwa kundi abantu bajya babona umukobwa ufite amabere manini bagahita bafata umwanzuro ko afite imisemburo myinshi ngo yatewe nuko akora imibonano mpuzabitsina cyane! (Soma inkuru: Ese gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubunini bw’amabere) Nonese iyo bigeze ku mabere imibonano mpuzabitsina yongera imisemburo naho ku bishishi ikayigabanya? Ni ibinyoma.

Ukuri ni ukuhe?

Vuba aha ndi gutegura iyi nkuru, umwe mu bakobwa w’umuganga nabajije, yambajije ikibazo numva gifite ishingiro. Ese kuki hari abagore bafite abagabo bafite ibishishi? Iki kibazo nawe wakibaza maze ukumva ku buryo bworoshye niba gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi.

Ukuri ni uko imibonano mpuzabitsina idakiza ibishishi.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya imikoreshereze y’imiti irinda abakobwa gutwara inda mugihe bakoze...

Ubwiyongere bukabije bw’abaturage ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi...
28 May 2019 Yasuwe: 10149 0

Ibi bintu 4 bishobora gutera umukobwa kugira imiterere myiza...

Niba uri umukobwa/umugore ukaba wifuza kumenya uko wahindura imiterere...
28 May 2019 Yasuwe: 11713 0

Reba impamvu ituma abagabo benshi batinya kurongora abagore beza ariko...

Mu by’ukuri iyo urebye impande n’impande uhasanga abakobwa beza (basa neza...
28 May 2019 Yasuwe: 12512 0

Dore uburyo bworoshye bwagufasha kumenya itariki uzabyariraho

Gutwita ni bimwe mu bihe abagore benshi bacamo kandi bifitiye akamaro cyane...
14 May 2019 Yasuwe: 4538 0

Hagaragajwe uko wamenya umugore uryoshya akabariro urebeye ku...

Abagabo usanga baganira hagati yabo bavuga ibiranga umugore mwiza mu buriri...
1 May 2019 Yasuwe: 14490 1

Iyi niyo mico mibi igaragara ku mukobwa igatuma umuhungu bakundana...

Ubusanzwe iyo abantu bakundana by’ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu...
26 March 2019 Yasuwe: 22371 5