Kigali

Ese koko abagabo bakunda abagore b’inzobe ?

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 22 September 2018 Yasuwe: 3043

Hirya no hino mu Gihugu, usanga umugore wari uzi ari igikara yarabaye inzobe, abandi na bo ugasanga mu maso ni inzobe ariko amaboko n’amaguru ari igikora. Abakora ibi bakaba bifashisha amavuta ahindura uruhu akunze kwitwa "mukorogo".

Bamwe mu bagore bakoresha amavuta abahindura inzobe, bavuga ko babiterwa n’uko abagabo bakunda abagore b’inzobe, abandi bakavuga ko bakabikora bashaka kugira uruhu rukeye. Abakoresha aya mavuta, bamwe muri bo ngo baba bagamije gushimisha abakunzi babo mu gihe abandi bavuga ko uruhu rwabo rwahindutse kubera amavuta bakoresha bagamije kwivura uduheri two mu maso.

Umugore witwa Mayisha , umwe mu baganiriye na muhabura. rw ukoresha aya mavuta atukuza, avuga ko aya mavuta ayisiga agamije kugira ngo uruhu rwe rucye kurusha uko rwasaga kandi arusheho no gushimisha umugabo we, kuko ngo akunda abagore b’inzobe.

Ku rundi ruhande ariko Rwamuhizi waganiriye na muhabura. rw , avuga ko abagore badakwiye kwitiranya ibintu ngo bitume bica uruhu rwabo, kuko inzobe zikundwa ari inzobe karemano kandi n’abakobwa birabura bakaba bakundwa bitewe n’impamvu y’ukunda.

Yakomeje agira ati"mukobwa w’igikara nk’uruhu rw’umwimerere ku giti cyanjye niwe nkunda cyane kuruta uw’inzobe rwose".

Akomeza avuga ko kuba inzobe cyangwa igikara byonyine bitaba bihagije imbere y’umugabo, kuko ngo hari n’ibindi bintu bitandukanye umugabo arebaho mbere yo gukunda umugore cyangwa umukobwa.

Abagabo si ko bose babibona kimwe. Hari abavuga ko iyo wakunze umugore umukundira uko asa yaba ari igikara cyangwa inzobe. Abandi bavuga ko guhitamo igikara cyangwa inzobe biterwa n’impamvu yaguteye kumukunda, kuko ashobora kuba ari inzobe ariko afite izindi nenge zitatuma akundwa n’abagabo.

Abakoresha amavuta atukuza bavuga ko bagamije gushimisha abakunzi babo hari abavuga ko ari urwitwazo rwa bamwe mu bagore batanyurwa n’uko baba basazwe basa, bakibwira ko bihinduye inzobe ari bwo baba beza kurushaho.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Aya ni amwe mu mabara y’indabo z’Amaroza akunzwe gutangwa ku munsi...

Ku isi hari amoko asaga 1200 y’indabo, gusa inyinshi ntitunamenya ko ari...
14 February 2019 Yasuwe: 1501 1

Amateka n’Ibisobanuro by’umunsi w’abakundana ’Saint Valentin’

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare...
14 February 2019 Yasuwe: 949 1

Itondere umukobwa mukundana niba akubwira ibi binyoma

Mugabo, namaze kubona ko buri muntu wese uje mu buzima bwawe atabugumamo...
13 February 2019 Yasuwe: 3782 1

Ibi ni ibyiza byo gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo

Abasore bamwe na bamwe baba bumva kuba bakundana n’umukobwa wabyariye iwabo...
13 February 2019 Yasuwe: 3536 1

Ni irihe tandukaniro ryaba riri hagati y’urukundo n’imibonano...

Muri iki gihe abakobwa n’abahungu usanga bitana ba mwana ku birebana...
12 February 2019 Yasuwe: 3290 3

Reba uko umusore n’inkumi bafite urukundo nyarwo bagomba kwitwara

Mu buzima busanzwe iyo uhuye n’umuntu kandi akaba aribwo bwa mbere uhuye...
12 February 2019 Yasuwe: 2844 0