Kigali

Ese umugore ashobora gufasha umugabo akamubwira aho yibanda kugira ngo arangize ?

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 11 November 2017 Yasuwe: 2104

- Icyo wakorera umugore wawe akarangiza neza
- Ese umugabo yagira uruhe ruhare mu gutuma umugore arangiza ?
- Ese umugore ashobora gufasha umugabo akamubwira aho yibanda kugira ngo arangize ?

Ikibazo cy’abagore batarangiza neza mu gihe cyo gutera akabariro gikomeje gufata indi ntera ndetse ni kenshi uzasanga aho abagabo bateraniye bamwe babaza bagenzi babo icyo bakora bakabasha kuryohereza abagore babo neza bakarangiza.

Ikibazo cyo kutarangiza ntago kiba ku bagore gusa, hari n’abagabo kibaho ariko byo ni imbonekarimwe cyane. Abagore nibo bakunda kwibasirwa n’icyo kibazo. Kutarangiza hari abagore bitagira icyo bitwara, hakaba n’abandi bigiraho ingaruka zo kugira umushiha, kubabara mu kiziba cy’inda, kurwaragurika no kuzinukwa imibonano mpuzabitsina.

Kutarangiza bishobora kubaho muburyo butandukanye, kandi kuba umugore atarangiza ntibiba bishatse kuvuga ko ataryohewe, aba yaryohewe ariko ntibigere ku ndunduro. Kutarangiza k’umugore bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo inzoga nyinshi hamwe n’imiti imwe n’imwe umugore ashobora kunywa ikaba yamutera kutarangiza.

Ariko nanone hari igihe biterwa n’ibibazo by’ubuzima busanzwe umugore afite cyangwa se yanyuzemo bikaba bisaba kubanza kumwereka urukundo n’icyizere kugira ngo asubire mu mwuka mwiza. Abagore benshi barangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabisina ariko hari umugore usanga imibonano mpuzabitsina itajya ituma arangiza ariko kumukorakora no kwikinisha bigatuma arangiza. Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko niba umugore wawe mu mibonano mpuzabitsina atajya arangiza, ugomba kugerageza kumukorakora umwanya munini kuko byo bishobora gutuma ahita arangiza.

Uretse kuganiriza umugore no kumukorakora cyane ikindi kintu wakorera umugore akarangiza ni uguhinduranya uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina. Niba hari uburyo mwakoreshaga mugahindura bwakwanga mukagerageza ubundi gutyo gutyo. Ikindi umugabo akwiye kumenya ni uko igihe atera akabariro akwiye kwibanda ku bice by’umubiri w’umugore bituma aryoherwa cyane kurusha ibindi nka rugongo (critoris) kandi n’umugore akabwira umugabo ahamuryohera akaba ariho umugabo akomeza kwibanda cyane.

Ese nawe ikibazo cyo kutarangiza kijya kigaragara mu rugo rwawe ?

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Habiyaremye Jean Bosco

    Yego yamufasha

    3 months ago

Inzindi nkuru

Ibyo utamenye ku munsi wa St Valentin ufitanye isano n’ imihango ya...

Umunsi wa saint Valentin umenyerewe nk’ umunsi w’abakundanye, bamwe bahana...
14 February 2018 Yasuwe: 2001 0

Umusore tugiye kubana nasanze apfubura abagore bakamuha amafaranga- NKORE...

Umwe mu bakunzi bacu yatwandikiye agisha inama. Umva ikibazo cye nawe...
12 February 2018 Yasuwe: 3531 9

Umugore tubana ashaka kuntanya n’umuryango cyangwa ngo we yigendere -NKORE...

Umukunzi wacu herereye Kimironko yatwandikiye agirango mu mugire inama kuko...
11 February 2018 Yasuwe: 3710 55

Nahawe imiti ngo mbashe gutera akabariro neza none igitsina cyanjye...

Umwe mu bakunzi b’ UMURYANGO yatwandikiye agirango mwebwe abasomyi mumugire...
10 February 2018 Yasuwe: 3375 3

Umuhungu tubana mu gipangu arankurura nkumva nifuza ko turyamana- MBIGENZE...

Muraho? Ni mumfashe mungire inama. Ndi umukobwa w’imyaka 22 ukibana...
9 February 2018 Yasuwe: 10352 95

Ni ayahe mateka ya St Valentin?ko benshi bayizihiza, ese bazi icyo ivuze?...

Buri mwaka uko imyaka ihererekana tariki 14 Gashyantare ,abantu...
8 February 2018 Yasuwe: 2374 0