skol
fortebet

Ese waruziko hari uburyo amasohoro y’abagabo ashobora kunanura abagore

Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Amasohoro y’abagabo afite ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho ku bagore. Intungamubiri zitandukanye ziyabamo zigira uruhare ku buzima harimo kurinda uburwayi bwa kanseri hamwe no kurinda kwiheba ku bagore bayanywa, ariko imibonano idakingiye nayo ishobora kugira ingaruka zirimo no kwandura virusi itera SIDA, niyo mpamvu umugore ushaka kunanuka akoresheje amasohoro, aba agomba kunywa ay’umugabo we gusa kandi yizeye.
Urubuga rwa internet rwa femmezine dukesha iyi nkuru, rwanditse ko amasohoro (...)

Sponsored Ad

Amasohoro y’abagabo afite ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho ku bagore. Intungamubiri zitandukanye ziyabamo zigira uruhare ku buzima harimo kurinda uburwayi bwa kanseri hamwe no kurinda kwiheba ku bagore bayanywa, ariko imibonano idakingiye nayo ishobora kugira ingaruka zirimo no kwandura virusi itera SIDA, niyo mpamvu umugore ushaka kunanuka akoresheje amasohoro, aba agomba kunywa ay’umugabo we gusa kandi yizeye.

Urubuga rwa internet rwa femmezine dukesha iyi nkuru, rwanditse ko amasohoro akize ku ntungamubiri zirimo protéines, potassium, sodium, magnésium, hamwe na silicium na vitamine C na B12.

Umwarimu muri kaminuza ya Hambourg mu Budage, yatangaje ko abagore bamira amasohoro y’abagabo babo, bamaze gusohora bananuka inshuro ebyiri ugereranyine n’abagore batayamira.

Abagore banywa amasohoro bigirira ikizere

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Albany muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakoze inyigo yagaragaje ko 87% by’abagore banyweye amasohoro, bigirira ikizere mu buzima, aba bagore ngo bakaba badakunda gucika intege.

Mu buryo bwa siyanse bavuga ko mu masohoro habamo ibyitwa: mélatonine, prolactine na sérotonine bituma umuntu atiheba.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Graz yo muri Autriche bavuze ko amasohoro ashoboza umuntu guhangana n’ingaruka zo mu za bukuru.

Ibiba mu masohoro bitagaragara n’amaso byitwa spermidine, birinda ingingo gusaza.

Amasohoro arwanya kanseri

Ku gitsina gore, amasohoro afasha mu kurinda kanseri y’amabere, ibi bikaba byaremejwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya California muri Amerika, ku bagore 15000 bari hagati y’imyaka 25 na 35.

Gukora imibonano mpuzabitsina inshuro ebyiri mu cyumweru umugore akanywa amasohoro y’umugabo, bibashoboza kugabanya 40% by’ibyago byo kurwara kanseri y’amabere.

Gusa abaganga n’aba bakora ubushakashatsi bibutsa ko imibonano mpuzabitsina idakingiye igira ingaruka ku buzima, amasohoro umugore ashobora kunywa ni uy’umugabo we afitiye ikizere gusa.

Nyamara ikindi kibazo cyibazwa cyane ni ukumenya niba umugabo w’inyangamugayo wo kwizerwa abaho?

Aba bashakashatsi bavuga ko icyatanga icyizere ku washaka kunanuka akoresheje uburyo bwo kumira amasohoro y’umugabo, yabanza kwipimishanya nawe agakoko gatera SIDA nibura nyuma y’amezi atatu, byatanga icyizere ku mugore mu kumenya niba ashobora kunywa amasohoro y’umugabo.

Ibitekerezo

  • nonese umuntu ayanyweye ntashobora gisama murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa