Kigali

Gasabo: Umukobwa yataye ubwenge nyuma y’ aho umusore yakundaga agaragarije muruhame uwo akunda

Urukundo   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 27 August 2017 Yasuwe: 23303

Umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 27 twahaye izina rya Esther wo mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali yahindutse n’ umurwayi wo mu mutwe nyuma y’ aho umusore yakundaga yerekanye umukobwa akunda kandi ngo yari yaramwijeje ko bazabana.

Ibi byabereye mu birori byakoreshejwe n’ umusore warangije muri Kaminuza y’ u Rwanda ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2017. Biba ahangana mu masakumi n’ imwe z’ umugoroba w’ iyo tariki.

Umwe mu bari muri ibi birori yasobanuye uko byagenze kugira ngo uyu mukobwa ahinduke nk’ umurwayi wo mu mutwe.

Yagize ati “Ikintu cyatumye uyu mukobwa ata ubwenge, yashiriyemo. Umuhungu yerekanye umukobwa w’ inshuti ye. Umukobwa avuga ijambo: ndashimira Imana ko umusore w’ inshuti yanjye yadefanze(yarangije kaminuza), arangije nyine mbona Esther nta kibazo agize”

Uyu mutangabuhamya yakomeje agira ati “(Esther) yahise ahaguruka, ati nanjye ndashimirira Imana uyu musore twabayeho inshuti bisanzwe, yongeraho ngo bisanzwe, apfasha mu bibazo byanjye none ndashimira Imana ko arangije, mbonye na Cherie iryo jambo naryo yaryongeyeho mpita numva hajemo akantu”.

Ngo bagiye kubona babona Esther yataye ubwenge arimo kwigaragura hasi. Avuga amagambo menshi mu ijwi rirenga rimeze nk’ iryo abarokore bakoresha barimo guhanura.

Esther yatangarije City radio dukesha iyi nkuru ko uyu musore yari yaramusezeranyije ko bazabana ndetse ngo yari yamuhishe ko afite undi mukobwa akunda.

Esther ati “Yitwa Shema Ismael turasengana ahantu henshi, Imana ikamuvugaho ibintu byiza, ambwira ko adakunda Slyvie n’ umunsi n’ umwe”.

Uyu mukobwa Esther yanyuzagamo akaririmba indirimbo zumvikanisha ko ashobora kuba yagize ikibazo cyo mu mutwe.

Ati “Kayishema Ismael, I Nyamasheke, Shema wanjye. Nakunzwe na D’ amour wari urangije kaminuza Kayishema aramumbuza, nkundwa n’ afande w’ umujepe Kayishema aramumbuza, nkundwa na fande Patrick w’ umupolisi mukuru Kayishema aramumbuza yewe n’ abandi benshi cyane, Nkundwa na Eric umusore w’ uburanga Kayishema arambwira ngo ntakeneye kongera kumwumva, Nkundwa na Niyonzima Ernest Kayishema aramwanga.”

Nubwo abaturage bari aho Esther yari ari batahwemye guhamagara uyu musore bivugwa ko yitwa Kayishema , inshuro zirenga 20 bamuhamagaye kuri telefone ngendanwa yarayitabaga akabizeza ko aje ariko bakamutegereza amaso agahera mu kirere.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Uyu musore yarahemutse ,gusa azamwegere amuhumurize

    4 months ago
  • chat_bubble nip7 nyamirambo

    yebabawe mbega ishyano idear nuko uwomukobwa yabazaniba umusore akimukunda ndabizicyane umukobwayarahungabanye niyihangane disi

    4 months ago
  • chat_bubble baptista

    ariko umusore azajya avugana numukobwa bihite bivugwako bakundanye? ndumva yari anashaje nawe se nko 27 na12 barihanzaha gusa aze kumpamagara murankire papa naho umusore bankana ntiyamwikoza.

    4 months ago
  • chat_bubble theophile

    gusa jye nkabo basore bazajye bavugisha ukuri cyana mana wee koko uwampa urukundo nkurwo nkamutetesha koko shaaa mana weee agahinda kagiye kunyica

    4 months ago
  • chat_bubble mutesi

    ndebera vrement ubuse Uyu ntaziko inkweto iba ifite iyayo arata igihe kubyamusize yita umwanyawe narebe ibirimbere kandi azabona undi mwiza kumurusha wabona cyaramuryaga kimubeshya ko kimukunda

    5 months ago
  • chat_bubble musemakweli

    uyu musore rwose ntawamushima yarahemutse niyegere umukobwa amwihanganishe amugarure muri mood kdi azoroherwa kkdi azanamufashe kuko yagize amahirwe menshi arayitesha kubera uwo musore nagerageze rwose turamwinginze amufashe natwe inkunga azakenera tuzamwunganira ariko yibuke ko bagiranye ibihe byiza

    5 months ago
  • chat_bubble unknown

    Uwo musore nubwo yagize andi mahitamo akwiye kwigomwa akamusura mu rwego rwo ku mufasha kubyakira , inshuti n’abavandimwe nabo bakamuba hafi bakamwereka ko ubuzima bukomeza kandi bakamuvuza kuko ashobora gukira (YAGEZWE HO N’INGARUKAZ’UBUHEMU ARIKO YITAWEHO YASUBIRA KUBA MUZIMA.)

    5 months ago
  • chat_bubble Witness Khadjara

    uwomukobwa namwikuremo kuko umusore ntiyigeze amukunda ahubwo nasabe Allah azamuhe umufasha we umukwiye

    5 months ago
  • chat_bubble

    Shasta, ibi birababaje cyane niba bari barabisezeranye kuko yamuhemukiye koko

    5 months ago

Inzindi nkuru

Ibyo utamenye ku munsi wa St Valentin ufitanye isano n’ imihango ya...

Umunsi wa saint Valentin umenyerewe nk’ umunsi w’abakundanye, bamwe bahana...
14 February 2018 Yasuwe: 1760 0

Umusore tugiye kubana nasanze apfubura abagore bakamuha amafaranga- NKORE...

Umwe mu bakunzi bacu yatwandikiye agisha inama. Umva ikibazo cye nawe...
12 February 2018 Yasuwe: 3312 9

Umugore tubana ashaka kuntanya n’umuryango cyangwa ngo we yigendere -NKORE...

Umukunzi wacu herereye Kimironko yatwandikiye agirango mu mugire inama kuko...
11 February 2018 Yasuwe: 3588 55

Nahawe imiti ngo mbashe gutera akabariro neza none igitsina cyanjye...

Umwe mu bakunzi b’ UMURYANGO yatwandikiye agirango mwebwe abasomyi mumugire...
10 February 2018 Yasuwe: 3177 3

Umuhungu tubana mu gipangu arankurura nkumva nifuza ko turyamana- MBIGENZE...

Muraho? Ni mumfashe mungire inama. Ndi umukobwa w’imyaka 22 ukibana...
9 February 2018 Yasuwe: 10164 95

Ni ayahe mateka ya St Valentin?ko benshi bayizihiza, ese bazi icyo ivuze?...

Buri mwaka uko imyaka ihererekana tariki 14 Gashyantare ,abantu...
8 February 2018 Yasuwe: 2345 0