Kigali

Guta ibiro no kunywa itabi biri mubigusha amabere y’ umukobwa

Urukundo   Yanditswe na: 9 January 2018 Yasuwe: 1061

Mu by’ ukuri, Ntabwo wabuza amabere kugwa. Iyo ataguye uyu munsi, agenda agwa uko imyaka igenda ishira.

Nubwo imyaka y’umuntu igira uruhare runini ku kugwa kw’amabere, rimwe na rimwe usanga n’abantu bakiribato bahura n’iki kibazo ahanini bitewe n’ibintu bimwe na bimwe bimenyereza.

Dore bimwe mu bintu ukwiye kwirinda kwimenyereza ngo amabere yawe atagwa:

Kunywa itabi

Ingano y’itabi wanywa iyo ariyo yose ni mbi ku bw’iyongere bw’amamabere yawe. Iyo unywa itabi, habaho igabanuka ry’amaraso akwirakwizwa mu ruhu rwawe bikaruca intege ndetse bigatuma ushobora kugaragara nk’ushaje ukiri muto.

Gutakaza ibiro

Gutakazaibiro ubusanzwe si bibi iyo bitabaye ku rugero rukabije. Gusa iyo utakaje ibiro byinshi mu buryo bwihuse cyane cyane bitewe no kubura indyo yuzuye, bishobora kugira ingaruka ku mabere yawe bigatuma ataguma kuba ahagaze nk’uko bisanzwe

Imirimo ivunanye cyane

Imirimo ivunanye cyane nayo ishobora gukwedura amabere yawe.
Urugero nk’iyo umuntuari kwiruka amabere aba agenda ajya inyuma agaruka yongera yizunguza gutyo gutyo, iyo ubikoze kenshi rero nibwo ushobora gusanga amabere yawe yaguye kuko aba agenda akweduka . ibi rero ni kimwe n’indi mirimo yose y’ingufu. Ni byiza ko wamenya urugero uyikoramo cyangwa ukaba wambaye ibigufasha kurinda amabere yawe kwizunguza bya hato na hato.

Kwambara isutiye idakwiriye

Isutiye nziza iha amabere yawe ubufasha n’uburinzi bukenewe ariko imbi iyatera ibibazo birimo gutuma akururuka akanacika intege. Nibyiza ko niba ugiye kwambara isutiye wambara igukwiriye.

Src: Elcrema,

Uwiringiyimana Clementine

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya impamvu zitera abagore kuzana ubwanwa

Ushobora kuba warabonye umugore ufite ubwanwa cyangwa se imphwemphwe ndetse...
25 September 2018 Yasuwe: 650 0

Dore ibyiza byo kugira amabere mato ku bakobwa

Abakobwa benshi bakunda kwita cyane ku migaragarire y’umubiri wabo, cyane...
25 September 2018 Yasuwe: 1545 0

Inama ku bakobwa bifuza kugira mu nda hato hagendanye n’igihe...

Abakobwa benshi n’abagore babangamirwa no kubyibuha inda, yewe ugasanga...
25 September 2018 Yasuwe: 1028 1

Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana...

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba...
24 September 2018 Yasuwe: 1412 1

Natanze miliyoni mu rusengero ngo Pasiteri ambwira ko nzarongorwa vuba,...

Mbifurije amahoro ya nyagasani kandi mbagisha inama kubera icyo nakwita...
23 September 2018 Yasuwe: 2137 8

Hagaragajwe ibihugu 10 biza ku isonga mu kugira abagabo bashimisha abagore...

Ubushakashatsi bwakozwe na Victora Milan abinyujije ku rubuga rwe...
23 September 2018 Yasuwe: 6680 0