skol
fortebet

Hagaragajwe ibihugu 10 biza ku isonga mu kugira abagabo bashimisha abagore mu mibonano mpuzabitsina kurusha ibindi

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bwakozwe na Victora Milan abinyujije ku rubuga rwe akabutangaza ku rubuga rwe rwa interineti victoriamilan.com yagaragaje ko mu bihugu byinshi byo ku isi abagabo badashimisha abo bashakanye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ahanini bitewe n’uko iyo bamaze gushakana abagabo bakoresha abagore imibonano mpuzabitsina batabateguye nkuko babigenzaga batarabana.

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku migabane yose y’isi, Victora Milan agaragaza ko mu miryango 9165 yakoreweho ubushakashi byagaragaye ko umugabane w’Uburayi ari wo uza imbere mu kugira abagabo bashimisha abagore babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, hagakurikiraho Amerika, Asia, Afurika ikaza ku mwanya wa nyuma.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igihugu cya mbere mu Burayi ari Danmark, muri Afurika ari Nigeriya, muri Amerika ari Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi nibyo bihugu 10 biza imbere mu kugira abagabo bashimisha abagore babo mu mibonano mpuzabitsina kurusha ibindi.

1- Denmark

2-USA

3- Finland

4- Canada

5- Norway

6- Ubwongereza

7- Ubudage

8- Czech Republic

9- Ireland

10- Austria

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko impamvu zatumye ibihugu bimwe na bimwe biza inyuma harimo ubunebwe bw’abashakanye, umwanya muto, akazi ka buri munsi, ndetse n’ihindagurika ry’ibihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa